Turukiya iri gusabwa guhitamo hagati y’indege nk’izi z’intambara za F-35 zikorwa n’Amerika…
Turukiya yahawe igihe ntarengwa cy’impera y’ukwezi gutaha kwa karindwi ngo ihitemo hagati yo kugura indege z’intambara zikorwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubwirinzi bwo guhanura indege bw’ibisasu bya misile bukorwa n’Uburusiya.
Patrick Shanahan, Minisitiri w’ingabo w’agateganyo w’Amerika, yatanze icyo gihe ntarengwa mu ibaruwa yandikiye Hulusi Akar, Minisitiri w’ingabo wa Turukiya.
Yavuze ko Turukiya idashobora kugira icya rimwe indege z’intambara z’Amerika zo ku rwego rwo hejuru zo mu bwoko bwa F-35 ndetse n’ubwirinzi bwa misile bwo mu bwoko bwa S-400 bw’Uburusiya.
Amerika ivuga ko ubwo bwirinzi bwa misile bukorwa n’Uburusiya budahuye n’ubusanzwe bukoreshwa mu bihugu binyamuryango bya OTAN ndetse ko buteye impungenge ku mutekano, igashaka ko Turukiya ahubwo igura ubwirinzi bwayo bwa misile bwo guhanura indege buzwi nka Patriot.
Turukiya, ikomeje gukurikiza gahunda yo kwigenga mu bya gisirikare itagendera ku bikurikizwa n’ibindi bihugu bya OTAN, yamaze gutangira gahunda yo kugura indege 100 z’intambara za F-35.
Ndetse yashoye imari nyinshi muri gahunda ijyanye na F-35, aho kompanyi zo muri Turukiya zikora ibice 937 mu bigize indege yo muri ubwo bwoko.
Umunyamakuru wa BBC Frank Gardner ukurikiranira hafi ibibazo bya gisirikare, avuga ko Amerika ifite ubwoba ko Turukiya iramutse ikoresheje ubwo bwirinzi bwa misile bwa S-400 hamwe no kugira izo ndege z’intambara z’Amerika, Abarusiya bashobora kubona amakuru y’ingenzi.
Avuga ko ayo makuru ashobora kuba yafasha Uburusiya kumenya ibiranga izo ndege, bityo bukaba bwanamenya uburyo bwiza bwo kuzitsinda.
Hari izihe nkurikizi?
Muri iyo baruwa Amerika yandikiye Turukiya, Bwana Shanahan avuga ko Amerika “yababajwe” no kumva ko abakozi ba Turukiya boherejwe mu Burusiya guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwirinzi bwa S-400.
.n’ubwirinzi bwa misile bw’Uburusiya bwa S-400
Yanditse ati: “Turukiya ntabwo izabona [indege za] F-35 niyakira [misile za] S-400. Muracyafite amahirwe yo guhindura ibijyanye na S-400”.
Indege enye za mbere z’intambara za F-35 ziteganyijwe guhabwa Turukiya n’ubu ntizirava muri Amerika, ubutegetsi bw’Amerika bukavuga ko ari ukugira ngo abapilote bo muri Turukiya babone igihe cyo kujya muri Amerika kwiga kuzitwara.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya yavuze ko igihugu cye “gishishikariye” gukomeza gahunda yo kugura misile za S-400.
Turukiya ni cyo gihugu cya kabiri gifite abasirikare benshi mu bihugu 29 bigize OTAN – umuryango washinzwe mu mwaka wa 1949 ufite intego yo kwirinda Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ari bwo Burusiya bw’iki gihe.
Amagambo ya Sergei Chemezov, umuyobozi wa kompanyi Rostec y’Uburusiya ikora ibikoresho bya gisirikare, yasubiwemo ku wa gatanu avuga ko Uburusiya buzatangira kugeza kuri Turukiya misile za S-400 “mu gihe kigera hafi ku mezi abiri ari imbere”.
Ubwirinzi bwa misile S-400 ni bwoko ki?
Ni bumwe mu bwirinzi bwo guhanura indege bukataje cyane kurusha ubundi ku isi.
America should follow its own vital national interests, not the priorities of others who stand to gain from a weakened Iran that will surely have its Read More »
“The Ikhwan [Muslim Brothers] must understand that their work in America is a kind of grand Jihad in eliminating and destroying the Western civilization from within Read More »
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Leta y’ u Rwanda yohereje intasi ziyitirira kuba abanyaUganda kandi ari abanyarwanda bagiye ku Read More »
There can be no “good” deal with a jihadist regime that openly sponsors terrorism across the Middle East, brutalizes its own people, calls for the destruction Read More »
May 28, 2026 njyanwa mu iyerekwa mbona komite yihererekanya bubasha yashyizweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame ngo itegure gahunda uko uwo muhango uzakorwa neza ku buryo bunoze Read More »