François Mitterrand wayoboye Ubufaransa (1981- 1995)
Abantu 23 bahoze ari abaminisitiri muri guverinoma z’Ubufaransa banenga umunyapolitiki Raphaël Glucksmann wavuze ko Perezida François Mitterrand yagize uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda, aba bavuga ko nta ruhare yayigizemo.
Raphaël Glucksmann wahoze ari umunyamakuru ubu washinze ishyaka rya politiki ryitwa ‘Place Publique’ mu kwezi gushize yatangaje ko François Mitterrand wayoboye u Bufaransa (1981 – 1995) ari ‘umufatanyacyaha muri jenoside yakozwe mu Rwanda’.
Ikinyamakuru kigenga “Le Canard Enchaîné” kivuga ko ibaruwa iriho imikono y’abantu 23 barimo Jack Lang, Michel Charasse, Hubert Védrine, Bernard Cazeneuve, Elisabeth Guigou, Edith Cresson, Roland Dumasn’abandi… banenga ibyatangajwe na Raphaël Glucksmann.
Abo bose ni abo mu ishyaka rya gisosiyalisiti bahoze ari abaminisitiri muri guverinoma zinyuranye.
Bavuga ko ibyavuzwe n’uyu munyapolitiki, uri kwiyamamariza kujya mu nteko ishingamategeko y’ubumwe bw’Uburayi, bidafite ishingiro, bakamusaba kubivuguruza.
Le Canard enchaîné ivuga ko mu nyandiko yabo bagira bati “Ni gute umuntu atangaza biriya, kandi Ubufaransa ari cyo gihugu cyonyine, nyuma y’uburenganzira bwatanzwe n’umuryango w’abibumbye, cyohereje ingabo zo gutabara mu gihe cya Jenoside ngo zikize abantu mu gihe isi yose yari yigize ntibindeba?”
Aba ba ‘minisitiri’ bavuga ko “politiki y’Ubufaransa mu Rwanda icyo gihe ishobora kunengwa ariko ko nta bimenyetso bihari bifatika bihamya ibyatangajwe na Glucksmann kuri Mitterand”.
Raphaël Glucksmann ntiyivuguruje. Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko muri uku kwezi Radio J yo mu Bufaransa yamubajije kuri ibi yatangaje maze avuga ko “Ubufaransa bwafashije ubutegetsi bwakoze Jenoside mu buryo bwa politiki n’uburyo bw’imari, mu gihe François Mitterrand yari Perezida”.
Ubutegetsi bw’u Rwanda busanzwe bushinja ubw’Ubufaransa kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside mu Rwanda mu 1994, ariko Ubufaransa ntibwemera ibi birego.
Mu myaka 25 ishize, ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bugirana ubushyamirane bwa politiki. Kuva mu mwaka wa 2015 Amb. Michel Flesch yava mu Rwanda, Ubufaransa nta wundi burohereza mu Rwanda.
Ku itariki ya 8 y’ukwezi gushize kwa kane, mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu umubano w’ibihugu byombi “wateye imbere cyane” kuko Perezida Macron afite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibi bihugu.
Muri iki cyumweru, ubutegetsi bw’Ubufaransa bwatangaje ko umunsi wa tariki 07 y’ukwezi kwa kane buri mwaka uba “umunsi wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi” ku rwego rw’umurwa mukuru Paris. Uyu munsi usanzwe utangiza ibikorwa byo kwibuka mu Rwanda.
Hezbollah used UNIFIL’s peacekeepers as “shields” to deter any Israeli military activity and prevent compliance in case a peacekeeper might be hit. Israel was forced to Read More »
Dec 15, 2025 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitero bya ba za magigiri hamwe na barushimusi (hackers) bahawe ikiraka n’umwana w’umwega Umwakagara Paul Kagame kugirango bashake uko Read More »
1 Timothy 3:1-12 If anyone wants to provide leadership in the church, good! But there are preconditions: A leader must be well-thought-of, committed to his wife, Read More »
The NSS paper reflects Trump’s view that the aim of foreign and security policy should be greater prosperity for the US and its allies and partners. Read More »
Hezbollah used UNIFIL’s peacekeepers as “shields” to deter any Israeli military activity and prevent compliance in case a peacekeeper might be hit. Israel was forced to Read More »
Dec 15, 2025 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitero bya ba za magigiri hamwe na barushimusi (hackers) bahawe ikiraka n’umwana w’umwega Umwakagara Paul Kagame kugirango bashake uko Read More »
1 Timothy 3:1-12 If anyone wants to provide leadership in the church, good! But there are preconditions: A leader must be well-thought-of, committed to his wife, Read More »