Rusesabagina yabeshye abanyaRwanda ko,Maj Sankara Calixte atekanye!!!

Niba ari uko bimeze ntagushidikanya ko Rusesabagina nk’uko twakunze kubivuga ko akorana na Kigali.Udasize na wa mugambanyi Mukashema Esperance warushinzwe gufatisha Sankara none bashizwe babigezeho.Ngo RNC nibanezerwe kandi bishime kuko bahawe rugali.Ariko nihahandi habo akabaye icwene ntikoga,niyo koze ntabwo gacya,kandi niyo gacyeye ntabwo gashira umunuko.

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri yemeje ko umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za FLN Callixte Nsabimana uzwi kw’izina rya Major Sankara afungiwe mu Rwanda.

Ibyo byemejwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga Richard Sezibera, mu kiganiro yahaye abanyamakuru. Ayo makuru yemejwe kandi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko rwafunze Sankara mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.

      Sankara

Mu itangazo, urwo rwego rwagize ruti “Nsabimana Callixte yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’u Rwanda birimo: Kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.”

      Maj.Sankara

Urwego rw’iperereza RIB rwavuze ko dosiye ye izashyikirizwa ubushinjacyaha nk’uko biteganwa n’amategeko.

Mu cyumweru gishize, Paul Rusesabagina uyobora ishyaka rya politiki MRCD Sankara yabarizwagamo, yari yatangaje ko uwo Sankara atekanye hanze y’u Rwanda kandi ko ari mu bwisanzure.

      Sankara arreted

Kandi byanashoboka ko na Maj Sankara nawe yaba yakoranaga na Leta ya Kigali mu rwego rwo kujijisha abanyarwanda namahanga kuko ibitero byose yagiye yigamba ntabwo byigeze bigira icyo bigeraho.

Skip to toolbar