Ingagi zo mu birunga muri Kongo zahagaze zemye zifotoza muri ‘selfie’


Bigaragara ko ingagi ziri kugerageza kwigana abantu

Ingagi ebyiri zihagaze zemye nk’abantu zafashe “pose” zibyiteguye, zafotowe muri “selfie” n’umwe mu barinzi ba pariki bazirokoye zikiri abana muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Ni ifoto yafatiwe mu kigo cy’ingagi z’imfubyi cyo muri iyi pariki ya Virunga National Park muri Kongo, aho izi ngagi zarerewe nyuma yaho ababyeyi bazo biciwe na ba rushimusi.

Innocent Mburanumwe, umuyobozi wungirije wa Virunga National Park, yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ko izi ngagi zize kwigana aba barinzi bazitayeho kuva zabonwa.

Bwana Mburanumwe yongeyeho ko izi ngagi zifata abo barinzi nk’ababyeyi bazo.

Yabwiye BBC ko ba nyina b’izi ngagi bombi bishwe mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2007, mu bwicanyi bwakorewe umuryango w’ingagi witwa “Urugendo”.

Ingagi bimenyerewe ko ari inyamaswa zitagira amahane, ariko kandi zitisukirwa byoroshye kubera imbaraga zazo nyinshi mu maboko no kuba zitamenyereye iby’imibereho isanzwe ya ‘babyara bazo’ – abantu.

Bwana Mburanumwe avuga ko izi ngagi ebyiri zirererwa ukwazo zonyine ahitwa Senkwekwe, hafi y’ibiro bya pariki ahari ishyamba rito rizitiye ryazo.

Izi ngagi ebyiri zari zifite imwe amezi abiri indi ane ubwo zarokorwaga. Bwana Mburanumwe agira ati: “Twazifashe zikiri ntoya cyane”.

Avuga ko zimaze kumenyera abantu, ko nubwo bajya bafungura uruzitiro rwazo zikajya kwishakira ibyo zirya, ariko hano ariho iwazo ziba.

‘Ntibisanzwe ko ingagi zihagarara zemye nk’abantu’

Bwana Mburanumwe avuga ko ubusanzwe ingagi iyo zitarangariye ikintu hari igihe zigerageza guhaguruka ngo zitegereze, ariko bidasanzwe ko zihagarara zemye.

Ati: “Izi zo zakuriye mu biganza by’abantu bazirera, zizi ibimenyetso byabo, iyo bahagurutse nazo zirahaguruka. Ni nk’ikimenyetso cyo kumvira kuko zabanye n’abantu”.

Bwana Mburanumwe umenyereye cyane iby’ingagi, avuga ko ari inshuro ya gatatu abonye ingagi zihagaze zemye.

“Ni ibintu bisekeje kandi bishimishije cyane kubona ingagi zihagaze zigana abantu”.

Matthieu, umurinzi muri iyi pariki wifotoranyije n’izi ngangi, na we ngo byaramushimishije cyane kuko bwari ubwa mbere abonye ingagi zihagaze zemye nk’abantu.

Ariko kuba umurinzi wa pariki ntabwo iteka bihora ari ibyishimo – ahanini ni akazi karimo ibyago byinshi.

Mu mwaka ushize wa 2018, abarinzi batanu biciwe muri iyi pariki ya Virunga National Park mu mutego bari batezwe n’abacyekwa kuba ari inyeshyamba, ndetse abarinzi ba pariki barenga 130 bamaze kwicwa muri iyi pariki guhera mu mwaka wa 1996.

Uburasirazuba bwa Kongo bwibasiwe n’umutekano mucye, aho ingabo za leta zihangana n’imitwe itandukanye y’inyeshyamba.

Imwe muri iyi mitwe y’inyeshyamba ifite ibirindiro muri iyi pariki, aho akenshi ishimuta inyamaswa.

Skip to toolbar