Umwakagara ageze aho yifungirana(kuba imbohe)mu gihugu badatarabuka


Abanyarwanda begereye umupaka n’u Burundi bahanurwa kutambuka
Leta y’u Rwanda yasabye abaturiye umupaka n’u Burundi kwirinda ibintu byatuma berekeza muri iki gihugu ku mpamvu bavuze ko ari iz’imibanire itari myiza hagati y’impande zombi.
Ibi ni ibyatangajwe n’ukuriye ingabo mu burasirazuba bw’igihugu, wongeye kuvuga ko u Burundii butabaniye neza umuturanyi ari we u Rwanda.
Mu nama idasanzwe yari yahamagajwemo abaturage b’akarere ka Bugesera gahana umupaka n’u Burundi niho umukuru w’ingabo muri aka karere, General Moubarak Muganga, yabivugiye.
Yasabye abaturage kwitondera imibanire bari bafitanye n’Abarundi, avuga ko iki gihugu kitabaniye neza u Rwanda.
Hashize imyaka 3 umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi, ariko abaturiye umupaka bari bakigerageza mu buryo bugoranye kugenderana n’Abarundi begereye umupaka.
Uretse guhahiranirana, mu byahuzaga abaturiye imipaka ku mpande zombi hari n’abari barashakanye bahuje imiryango ku mpande zombi, aba akaba ari bo General Muganga yasabye kwitwararika.
  U Burundi n’u Rwanda bimaze amezi atatu bitarebana ryiza
Kwirinda ishyamba rya Gako cyangwa ukaraswa
Kugira ngo iki cyemezo cyubahirizwe General Muganga avuga ko abatuye aka gace bagomba kwirinda kwegera ishyamba rya Gako ririmo ikigo cya gisirikare rikora ku mupaka ibihugu byombi bisangiye.
General Muganga yavuze ko umuturage uzongera gufatirwa muri iri shyamba azaraswa, asaba abaturage bose kutazatungurwa bibaye .
Aya mabwiriza aje nyuma y’ikindi cyemezo gisa nayo aho u Rwanda rwasabye abaturage barwo kwirinda kwerekeza mu gihugu cya Uganda ku mpamvu zavuzwe ko ari iz’umutekano wabo.

 

Umubano w’u Rwanda na Uganda na wo ntiwifashe neza
U Rwanda rurega Uganda gufunga bamwe mu Banyarwanda mu buryo butubahirije amategeko ndetse bamwe ngo bakaba barakorewe iyicarubozo.
Mu cyagaragaye nko kwihimura, leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Gatuna uhuza impande zombi ivuga ko bitewe n’ibikorwa by’ubwubatsi bw’ibiro by’umupaka.
Uganda yo ivuga ko icyakozwe n’u Rwanda ari ukuyibangamira mu rwego rw’ubucuruzi ndetse ikanahakana ibivugwa n’u Rwanda byo guhohotera abaturage barwo.
Skip to toolbar