Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abana bavuka ku isi “wagabanutse cyane”

Abashakashatsi bavuga ko umubare w’abana abagore babyara ku isi wagabunutse cyane.Bigaragaza ko ijambo ry’Imana rivuga ngo mubyare mwororoke mwuzure isi,bitari gushyirwa mu bikorwa nabatuye isi.

Ubushakashatsi bwasanze ko uku kugabanuka gusobanuye ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu byo ku isi ubu byugarijwe n'”igabanuka ry’abana”.

Bisobanuye ko hari abana badahagije bo gutuma ibi bihugu bigumana umubare w’abaturage bifite.

Abashakashatsi bavuga ko ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi “bitangaje cyane”.

Aba bashakashatsi bavuga ko ndetse hari ingaruka mu miryango, habaho “ba sokuru na nyokuru benshi kurusha abuzukuru”.

Abana bavuka bagabanutse bingana iki?

Ubu bushakashatsi, bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet cyandika ku bushakashatsi mu buvuzi, bwakurikiranye impinduka zagiye zibaho muri buri gihugu guhera mu mwaka wa 1950 kugera mu mwaka wa 2017.

Mu mwaka wa 1950, abagore babyaraga abana bari ku mpuzandengo y’abana 4.7 mu buzima bwabo. Mu mwaka ushize wa 2017, ubu burumbuke bwagabanutsemo hafi kabiri bugera ku mpuzandengo ya 2.4 kuri buri mugore.

Ariko ibi bihishe imihindagurike myinshi hagati y’ibihugu.

Ikigero cy’uburumbuke kiri ku mpuzandengo ya 7.1 mu gihugu cya Niger cyo muri Afurika y’iburengerazuba, ariko mu gihugu cy’ikirwa cya Cyprus cyo mu nyanja ya Méditerranée, abagore babyara umwana umwe, mu buryo bw’impuzandengo.

Profeseri Christopher Murray wo kuri Kaminuza ya Washington, yabwiye BBC ati:

“Tugeze mu cyiciro aho kimwe cya kabiri cy’ibihugu bifite uburumbuke buri ku kigero kiri hasi y’ikigero cyo gusimbuza, rero niba nta gikozwe abaturage bazagabanuka muri ibyo bihugu”.

Ni ibihe bihugu byugarijwe?

Ibihugu biteye imbere mu bukungu birimo byinshi by’i Burayi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Koreya y’epfo na Australia, bifite ibigero by’uburumbuke biri hasi.

Ntibisobanuye ko umubare w’abaturage baba muri ibyo bihugu uri kugabanuka – nibura ntibiratangira kuba – kuko ingano y’umubare w’abaturage ni urusobe rw’ikigero cy’uburumbuke, ikigero cy’impfu, ndetse n’abimukira.

Bishobora no gufata igisekuru ngo impinduka mu burumbuke zitangire kwigaragaza.

Ariko Profeseri Murray agira ati:

“Mu bihe bya vuba tuzaba turi mu gihe kiganisha aho ibihugu bizaba bihanganye n’igabanuka ry’abaturage”.

Kimwe cya kabiri cy’ibihugu byo ku isi biracyavukamo abana bahagije, ariko mu gihe ibihugu birushaho gutera imbere mu bukungu, ibindi bihugu bizagira uburumbuke buri ku kigero cyo hasi.

Ni iki kiri gutera igabanuka ry’abana?

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Igabanuka ry’abana ntaho rihuriye n’umubare w’intanga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose ubusanzwe umuntu ahita atekereza iyo havuzwe uburumbuke.

Ahubwo iri gabanuka ry’abana riri guterwa n’ibintu bitatu by’ingenzi:

  • Impfu nkeya zo mu bwana, bivuze ko abagore babyara abana bacye
  • Uburyo bwo kuboneza urubyaro busigaye bworoshye kubugeraho
  • Abagore barushijeho kwiga no kwitabira akazi

Ubirebeye mu buryo bwinshi, igabanuka ry’uburumbuke ni inkuru nziza.

Nta bimukira bahari, ibihugu bizagira ikibazo cy’abaturage bakomeza gusaza ari na ko umubare w’abaturage ukomeza kugabanuka.

Dr George Leeson ukuriye ikigo cyo kuri Kaminuza ya Oxford gikora ubushakashatsi ku gusaza kw’abaturage, yabwiye BBC ko bitagomba kuba ari ibintu bibi, ko icy’ingenzi ari uko ibihugu bihindura ingamba bijyanye n’iyi mpinduka mu mubare w’abaturage.

Skip to toolbar