Ubuhanuzi bw’Ikinyoma, bw’Inkozi y’Ikibi,magigiri Richard Gatera Niwenshuti SENEGAL-DAKAR

INZOZI Z’UMWANA W’UMUNTU: August 18, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo narindi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ndi ahantu heza cyane hatagira uko hasa ariko hameze nkaho barimo kuhatunganya. Naje kubona ngenda mu nzira nyabagendwa ya kaburimbo mbisikana n’ibimodoka n’ibimashini bigezweho bikora imihanda nuko mbona nsa nk’uhagatiye umwana mu ntoki kandi ndi kumwe n’abandi bantu batari bacye bangenda inyuma. Naje kwitegereza inyuma yanjye mpabona umukobwa mwiza ariko wambaye amapantalo agaragaza imiterere ye nuko nza kumva mubwira ngo najye imbere yanjye nuko dukomeza kugenda muri inyuma kandi ngihagatiye wa mwana mu ntoki.

Tugeze imbere gato nahise mbona ko imihanda barimo kuyikora bayimereye nabi. Nkomeza kwitegereza cyane mbona barimo kurimbura imihanda ya kaburimbo ya cyera arinako bakora indi mishyashya yagutse cyane kandi ica no mu kirere. Impande z’iyo mihanda barimo bakora nahabonye amazu meza y’amagorofa y’ibitabashwa kandi yari menshi ubona ko ari umujyi w’igitangaza. Hari ahantu heza cyane!

Naje kurambura amaso neza mbona ko hari umuhanda uca mu kirere bari bamaze gukora nuko mbona abantu benshi cyane bicaye mu modoka ndende imeze nka gariyamoshi “train” ariko nitegereje neza mbona ko niyo modoka barimo kuyitunganya neza bashyiraho ikintu hejuru kiyitwikira kugira ngo kirinde abagenzi kwicwa n’imirasire y’izuba. Kandi nabonaga yiteguye guhita itwara abo abantu ibajyana ahantu runaka ntashoboye guhishukirwa aho ariho. Naje guhita nkanguka.

August 19, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo narindi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ndi kumwe n’abagore babiri (2) umwe ndamuzi kuko twakoranye mu kazi (Secretary Niyonsaba Régine) akaba akunda gusenga cyane ndetse yigeze kwiha Imana ariko nyuma aza gushaka umugabo w’umusirikare Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 irangiye.

Undi mugore twari kumwe ntabwo nashoboye ku mumenya neza nuko mbona turimo tuganira ibijyanye na politiki mbona dufite urupapuro ruriho urutonde rurerure rw’abantu numva tuvuga ko abo bantu ari za magigiri z’abahutu ziyemeje gukorera umwakagara Paul Kagame ndetse icyaje ku ntangaza n’uko kuri urwo rutonde rwa za magigiri naje kubonamo umugore witwa Marie Esther Murebwayire wiyita umukozi w’Imana (umuvugabutumwa) kandi ari magigiri.

Nakomeje numva mbwira abo bagore babiri (2) twari kumwe ko kugira ngo gakondo y’abakiranutsi izashobore guhinduka igihugu cyiza Uwiteka yishimira ko bisaba kurimbura buri kintu cyose igashyirwa hasi ku butaka kugira ngo izongere yubakwe bundi bushya kandi nkomeza numva mbabwira ko ariho izamera neza kurusha uko imeze nabi magingo aya kuko iyoborwa na Sekibi Satani.

Nakomeje kuguma mu iyerekwa mbona turi ahantu mu nzu twicaye turi abantu benshi dusa n’abari mu cyumba kinini cy’inama kandi twicaye. Nuko nza kubonamo umuntu umwe ariko yari akiri muto nuko mbona ko yashize amanga kandi atarangwa no kugira amarangamutima y’ubwoba.

Mbona arahagurutse asa nufata ijambo kandi nabonaga agenda atuzungurukamo igihe yarimo avuga ijambo. Nagiye kumva numva arateruye aravuga ngo kino gihugu ubwo yavugaga gakondo y’abakiranutsi ngo ntabwo gikwiye kuyoborwa n’umuntu utari inyangamugayo ngo kandi uwo muntu ntagomba no kuba asuzuguritse ku maso. Nuko amaze kuvuga atyo ntangazwa no kubona hari umugabo w’inzobe wicaye impande yaho uwavugaga ijambo yari ahagaze (reka mvuge ngo aho yarageze kuko yavugaga ijambo atugendagendamo!)

nuko uwo mugabo w’inzobe wari wicaye mbona arararamye aramutumbera aramubaza ngo njyewe iyo undebye mu maso ubona ntakwiye kuyobora gakondo y’abakiranutsi? Arongera aramubaza ati ese ubona ndi umuntu usuzuguritse? Byabaye nk’igitangaza nuko nitegereje neza uwo mugabo w’inzobe mbona rwose ni Umwana w’umwega umwakagara Paul Kagame. Uwo muntu wari wafashe ijambo numvise nta kintu amusubije!

Mbere yo kuva mu iyerekwa nabonye ndi kumwe n’abantu babiri (2) twakoranaga turimo tuganira ndetse tunajya impaka zoroheje atari zimwe za ngo turwane. Umwe yari umugabo (ICT Officer Mr. Félix Nzabandora) undi akaba umugore (Human Resource Manager Charlotte Usaba) nuko numva bambwira ngo sinzigere nkora ikosa ngo mve mu kazi gutyo gusa. Ndetse uyu mugore we yampaye ibintu byo gukora bituma nguma kuba hafi y’ikigo nkorera (RBC/MPPD Huye or LABOPHAR) nuko numva mushwishuriza mubwira ko akwiye kunyubaha kuko nafashe konje “Congé cg annual leave” mbona abuze ikindi arenzaho n’ubwo bwose nabonaga afite umuba w’impapuro zifatanye zanditseho ibintu byinshi cyane bijyanye n’akazi. Nahise numva ku mutima wanjye ngomba kujya kure cyane ya gakondo y’abakiranutsi ndetse kure cyane y’aba bantu bambuza gukora ikiri mu bitekerezo byanjye. Naho byarangiriye!

August 20, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo narindi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ndi mu nyubako ndende ikaba yari igorofa y’umweru wera isa neza naho ncumbitse magingo aya. Nuko mbona nsohoka muri iyo gorofa ndagenda mbona ngeze muri gakondo y’abakiranutsi ahantu mu rusisiro “Centre” mu mayira abiri (2) kandi ndi kumwe n’abakobwa babiri (2).

Iburyo bwanjye nabwirwaga kujya gusura umugore tuziranye (Françoise) ariko ncibwa intege maze kumenya ko asigaye atuye ahantu mu isayo no mu bisogororo by’ingurube kandi inzira iganayo yari inzira y’igitaka kandi na none atuye ahantu hasi mu gikombe kijya kwegera imanga. Ijwi ryambwiye ko atuye aho hantu hateye muri ubwo buryo kandi umwe muri abo bakobwa yakomeje kunyinginga ngo abe ariho twerekeza gusa undi mukobwa bari kumwe nta kintu na kimwe yavugaga. Narabyanze nza kubona ntandukana nabo.

Nikomereje urugendo ahagana ibumoso bwanjye nza kubona ngeze imbere mu nzu nuko mbona umukobwa mwiza wari uhari mpita muramutsa nawe ampa karibu twicara mu ruganiriro rw’iyo nzu. Nabonaga ari ahantu haciye bugufi mbona nicaye ku rubaho rujya kuba rurerure nuko imbere yanjye ku meza mpabona igisoro ntangazwa n’ukuntu abana b’abakobwa bakiri bato bakina igisoro? Kandi ubusanzwe ari umukino ukunze gukina abagabo ndetse kenshi baba basheshe akanguhe. Ubwo hahise haza undi mukobwa wari uturutse ikambere mu gikari nsanga we ndanamuzi (Jeanne) kuko asanzwe akora akazi ko mu rugo muri gakondo y’abakiranutsi nuko nawe ndahaguruka ndamuramutsa.

Iyerekwa ryanjyanye ahandi hantu nza kwisanga ndi mu nzu nini mbona ndi kwambara imyenda ya siporo “Sport Tenu” nza no kuhabona umugabo twiganye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (Phn Bahati Claude) nuko mbona nambara imyambaro yabugenewe ariko nirebye mbona ntabwo ari myiza nuko nza kongera ndahindura kugira ngo njye muri “Sport” nambaye neza mberewe. Mbere yo kujya muri icyo gikorwa nahise mbona umwana w’umukobwa araje ansaba ko namufasha nkamujyana aho bagurira umugati nuko ndamuherekeza mbona baduhaye umugati muremure “Pain Français” ariko igice cyawo (1/2) nzakubona ko cyamaze kubora hamwe n’ibyari biri imbere. Iyi ni ya migati basatura imbere bagashyiramo amafunguro atandukanye (inyama, inyanya, ibitunguru, puwavuro, imboga, amashaza, ibirayi, amafiriti, foromaje, urusenda, etc).

Aho hantu hari hameze nko mu iduka rya kijyambere “Supermarket” nuko nyuma yo kubona ko uwo mugati wamaze kwangirika igice kimwe mbona ducitse intege biranatubabaza ariko sinamenya ikindi cyakurikiyeho kuko ari aho nagejeje.

Narakomeje nerekwa ibijyanye n’ubutaka muri gakondo y’abakiranutsi mbona nerekwa impapuro mpamo z’ubutaka bwanjye mpafite cyane cyane nabonaga ibyo bita UPI NO z’ubwo butaka aribyo iyerekwa rimpishurira cyane nuko mbona ko leta y’umwakagara Paul Kagame yazamuye imisoro batangira no gusoresha ubutaka butasoraga. Mbona ko n’ubwo nasoreraga ubutaka bumwe gusa guhera mu mu mwaka wa 2015 ko noneho hiyongereyeho n’ubundi bwa kabiri ariko bwo nkaba ntarajyaga mbusorera! Ubwo mpita mbona ko ibyo muri gakondo y’abakiranutsi bitazoroha na gato.

Nyuma nakomeje nerekwa abantu bari kuva aho hantu mu kigo cy’amashuri ahari hateraniye urubyiruko rwinshi mu mukino nuko nanjye ntangira gutekereza uko ndibuhave ariko ngira amahirwe mbona imodoka iraje ndayihagarika barahagarara barantwara n’ubwo yasaga niyuzuye ariko bangiriye neza ntibansiga nuko mbona twiyegeranya ku ntebe y’inyuma mbona mbashije gufunga umuryango turagenda. Muri iyo modoka naje kubonamo wa mugore “Directrice”, wari wanze ko nkina umupira w’amaguru hamwe n’urubyiruko, nabonaga yicaye ku mwanya w’imbere neza neza imbere yanjye kandi nahise mbona ko icyo kinyabiziga ari icye bwite. Gusa abandi bose twari kumwe mu modoka ntabwo nabashije kubamenya.

Naje kubona tugera ahantu mu nzu mbona twicaye dusa n’abari kwiyakira. Hari mu rugo rw’uyu mugore “Directrice” nuko mbona umugabo we anyakira neza cyane biranshimisha. Yazaga kenshi kumbaza ngo nkongere icyo kunywa? Nanjye nkamusubiza ngo yegoo. Nuko mbona anzanira ikinyobwa cyo mu bwoko bw’ibidasembuye cya “Fanta Sprit” nuko ndagisoma nsirika icyaka numva ndushijeho kugubwa neza.

Ikindi kandi n’uko umwana wabo ukiri muto yakomeje kunyicara ku bibero igihe kinini ndetse ari nako akubagana. Twamaranye umwanya munini cyane ariko biza kugeraho mama we “Directrice” aza kumufata atangira kumuha akabere nuko numva amubwira ngo ko wari wanyanze se? Ukikundira uriya mugabo? Yasaga n’umubwira amagambo amwe ababyeyi bakunda kubwira abana bato babakinisha usibye ko uwo mwana yari akiri muto cyane kuko atari yakamenya kuvuga ndetse no kugenda simbihamya.

August 21, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo nari ndi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ndi mu bwato bunini cyane rwagati mu nyanja nsa n’uri mu rugendo kandi nta kintu na kimwe kindi nabonaga kiri hafi aho ndetse nta n’umuntu n’umwe nabonaga turi kumwe muri ubwo bwato yaba uwakagombye kuba abutwara “Boat Captain” cyangwa se abandi bantu batandukanye kuko bwari ubwato bunini cyane bugezweho ndetse bunafite ubushobozi bwo kuba bwatara abantu n’ibintu byinshi bitandukanye.

Nakomeje kuba mu iyerekwa mbona nsa nuri mu kaga gakomeye ndimo kwirukankanwa n’umuntu ashaka kungirira nabi bikomeye kuko yari afite umujinya, amahane, n’amakare ntibagiwe n’ubugome ndengakamere bwo kurimbura ubugingo bwanjye. Nabonaga aho hantu nari ndi harasaga n’i Remera muri gakondo y’abakiranutsi ahagana kuri stade amahoro.

Nuko uwo muntu mbona ko amereye nabi cyane anyirukankana ashaka kundimbura ariko icyaje kuntangaza nuko nagendaga mubona mu ishusho itandukanye agenda yihindagura nk’urwumvu rimwe nkabona asa n’abantu ubundi nkabona asa n’imbogo cyangwa inka y’inkazi nuko nkomeza kwiruka muhunga nkiza amagara yanjye kuko nari ngeraniwe bikomeye.

Nabanje kumuhungira mu nzu imbere nuko mbona ko yatahuye aho ndi mbona ko arimo aza atumbereye icyerekezo cy’aho nari mperereye aho muri gakondo y’abakiranutsi i Remera arinako agenda arimbagura ibyo ahuye nabyo byose mu mujinya ukomeye cyane w’umuranduranzuzi. Icyo nakoze ni uguhita nsohoka niruka cyane maze aba arambonye dukomeza gushyidika mbona ko yenda kumfata ariko nishakamo akabaraga mbona nshyizemo intera ifatika hagati yanjye nawe.

Naje kugera ahantu hafi y’ibiti bicye cyane bigera nko kuri bitatu (3) nirebye nsanga nambaye ikote rifatika rijya kuba umukara kandi rirerire rigera ku birenge hamwe n’ingofero mu mutwe nuko mpita nkata inyuma y’ibyo biti kugira ngo uwo muburagasani atongera kunca iryera. Inyuma y’ibyo biti hari ahantu hameze nko mu butayu hatandukanye cyane naho narindi mbere nirukankanwa n’uriya mugabo washakaga kundangiza.

Nuko naje kubona nkata inyuma y’ibyo biti nerekeza aho hantu h’ubutayu ariko nkomeza kugenda nsa n’uwubitse umutwe kandi nkumva ngifite ubwoba mu bitugu byanjye. Naje kumva wa mugabo ari hakuno y’ibyo biti arimo agenda abaza abantu bose aho mperereye akagenda abareba amasura yabo ngo arebe ko ari njye? Byaje kurangira gutyo atabashije kumbona ariko nasaga nuwahahamutse kubera uyu mugabo nabonaga afite ubugome budasanzwe!

Mbere yo kuva mu iyerekwa nabonye ndi mu nzu ndyamye ku buriri ariko buri hasi butagira igitanda nuko ndebye imbere yanjye mpabona umugore (Angélique Marie Diouf) arimo kwiyuhagira umubiri wose kandi yambaye ubusa hose mbona ko arimo kwiyuhagirisha amazi aturuka hejuru “Shower” mu bwiyuhagiriro “Washing Room” ariko ntabwo hari ahantu hafunze kuko hari imbere yanjye kandi mureba neza wese kuko ari nta bikuta byari bihari. Naje kubyuka ndamusanga muturuka inyuma ndamwegera maze numva ndamwishimiye cyane mu buryo bw’umubiri. Aho hantu hasaga naho mperereye magingo aya (Senegal) kuko n’uyu mugore ariho atuye kandi uburyamo bwanjye bukaba bumeze nk’uko nabisobanuye.

August 22, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo nari ndi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ndi kumwe n’umugore mwiza dukorana kandi twigeze gukundana akiri umukobwa (Florence Uwankana) ndetse n’ubu akaba ari inshuti yanjye magara kuko tugikundana cyane nka musaza na mushiki nuko mbona turi kumwe mu nzu twishimye duhuza urugwiro turi twembi ari nta wundi muntu n’umwe uhari nuko mbona ko tugeze naho duhuza imibiri biza kurangira numva mwishimiye mu buryo bukomeye.

Nakomeje kuguma mu iyerekwa nza kubona ninjira mu nzu y’igorofa yubatse mu buryo bw’ubuhanga kandi ikaba yarabagamo abantu benshi ariko bose bakaba bari bafite ahantu hamwe bahurira “Hall” hisanzuye ubona hashobora gukoreshwa mu bintu bitandukanye (Salle reception, meeting, imyidagaduro, etc). Nkitangira kuzamuka narabutswe hejuru kuri “Level” ya kabiri umugabo (Désiré) n’umugore (Aurerie) bose mbazi bakiri ingaragu biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bakaba bakomoka i Cyangugu kandi nyamukobwa yakundaga cyane umuhungu igihe twari tukiri abanyeshuri muri iyo kaminuza ariko nyamuhungu ukabona ko bitamufasheho bitewe n’uko amasomo yabaga ameze nabi kandi nta n’ubushobozi yari yakabona bwo kuba yashinga urugo kuko nyamukobwa nibyo wabonaga ashaka cyane kuko yamukundaga byo gusara. Naje kubona bari kumwe mu cyumba batuje nk’abantu babana numva birantangaje kuko nziko batigeze bashakana tugeze hanze ya kaminuza kuko buri wese yafashe inzira ye y’ubuzima.

Narabyitegereje biranyobera nuko ndakomeza ndazamuka ngera kuri “Level” yo hejuru ya nyuma muri iyo gorofa. Nuko mpura n’umusore muremure w’igikara nabonaga ari inshuti yanjye cyane mbona ko ari we nisanzuyeho kurusha abandi bantu bose bari baraho. Ampa karibu ndicara nuko anyereka abakobwa babiri (2) bari bicaye aho ambwira ko bigana “presentation” nuko nza kumva bavugana iby’amasomo yabo ku ishuri. Naje kubona wa musore anshyira mu modoka aho hejuru nuko asubira inyuma “back wards” nuko ngira ubwoba cyane ko iyo modoka ishobora guhanantuka aho hejuru tugashira. Mbona ko arimo kunseka ampumuriza ngo ntugire ikibazo inyuma ndaharora neza. Yaje guhagarara ariko umupine w’imodoka wendaga kurenga iyo nyubako.

Naje gukomeza ntambagira aho hantu hejuru nuko mpabona abana b’ibibondo bari kumwe n’umukobwa arimo kubagaburira no kubafata neza “Baby Sitting” ndabaramutsa nuko nitegereza hirya gato mpabona ibikoresho by’abana mbese ibikinisho byabo harimo n’utugare duto twiza. Nahise mfata akagare gato ndatangira ndakanyonga ariko ni twa tugare tutava aho turi ariko imipine ikikaraga “fixed bicycle”. Nahise ngaruka hahandi wa musore na ba bakobwa bari bari nuko mbona nganira na wa musore ariko nza kumva ambwira ko ashaka kundangira umukobwa mwiza cyane ngo nkazamushakaho umugore! Numvise amutaka cyane bikomeye avuga ko ari nyampinga ufite ubwiza butagereranywa. Nahise ngira amatsiko menshi y’uwo mukobwa numvaga ari igitangaza? Naje kumva mubaza nti ese uwo mukobwa areshya ate? Yanshubije ko ari mugufi cyane! Nahise mubwira ngo ubyihorere ntuzirirwe umunyereka.

Mbere yo kuva mu isi y’umwuka nabonye ndi ahantu ndi kumwe n’abantu benshi cyane harimo n’abakobwa bakenyeye imyitero. Naje kumva mbwirwa ko tuvuye kureba umupira w’amaguru “Football Match” ariko naje gutangazwa n’uko uwo mukino ntigeze mbasha kuwureba habe no kugera kuri stade cyangwa se ngo ndabukwe byibuze abakinnyi! Nibaza uwo mukino igihe twawurebeye bimbera inshoberamahanga?

Naje no kubona mfite mu ntoki tike “ticket” yo kwinjira kuri stade ifite agaciro k’amafaranga 2,500Frws ikaba itarigeze icibwa bigaragara ko ntigeze ninjira muri stade ngo ndebe uwo mukino. Ariko kandi kuva aho hantu byari ikibazo gikomeye cyane kuko imodoka zari nke kandi abantu ari benshi cyane. Nabonye ba bakobwa bari biteye imikenyero bicaye hasi barambije basa n’abihebye kuko kubona imodoka byari ikibazo. Nahise mbona ko ibintu bitoroshye mpita mfata icyemezo cyo kuva aho hantu n’amaguru. Nahise ntambika mva mu kivunge ndigendera kandi nabonaga nambaye imyenda bakunda kwita amatiriningi.

August 23, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo nari ndi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ndi mu nzu ndi kumwe n’umugabo w’umuyisilamu (Abdoul Twagirumukiza) twigeze gukinana umupira w’amaguru mu ikipe y’ingimbi ya Mukura Victory Sport ndetse no mu ikipe nkuru ya kaminuza y’u Rwanda ubu akaba asigaye ari umusifuzi ukomeye cyane mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru muri gakondo y’abakiranutsi nuko mbona uwo mugabo anshotora cyane birenze akagero. Twari twicaye ku ntebe y’urubaho rurerure nuko akajya ankandagira ku ipatalo ansiga imikungugu nanjye ndamusubiza ariko mbona ko andushije ubukana njye nsa nkaho iyo mikino ntashoboye kuyikomeza.

Nyuma yaje guhaguruka ajya ahagana ku kibambasi cyari imbere yacu mpita mbona asa n’uhagaze imbere y’ikibaho “Black Board” kandi mbere nabonaga turi mu nzu isanzwe itari ishuri? Nabonye mpamusanga ndamutumbera mfite akababaro mubaza impamvu arimo ankorera ibintu bisa bitya bitarimo kwiyubaha no kunyubaha? Nta kintu na kimwe yansubije nuko ndamureka nisubirira kwicara ku rubaho. Yaje kugaruka kwicara iruhande rwanjye nuko mbona acigatiye ibipapuro ku bibero bye mbona yandika ibintu ntamenye neza ibyo aribyo? Nuko nza no kumva ambaza ngo ese harya iyo umukuru w’igihugu ashaka kuvuga ko undi mukuru w’igihugu ari mugenzi we ngo babivuga bate mu rurimi rw’igifaransa? Naramusubije nti baravuga ngo: “Mon Homologue Monsieur le Président”.

Maze kumubwira ibi nabonye abyandika aherako ahita anasohoka nuko ageze hanze imbere y’umuryango mbona nkuraho “rideau” ndamubwira ngo dore utaye ikaramu yawe! Nari maze kuyitora aho hasi imbere y’umuryango. Yarayifashe ariko mbona ajugunye imbere yanjye ibintu ntamenye neza ibyo aribyo ariko kandi bitamfitiye umumaro na gato nuko mpita mbona ko atigeze yihana kunshotora. Naramwihoreye birangira bityo!

Nakomeje kuguma mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu cya Tanzaniya H.E Dr. Pombe Magufuli mbona ari ku kibuga cy’umupira w’amaguru arimo gukinana n’abana bakiri bato b’abahungu mbona arimo aconga ruhago. Abo bana bari bakoze igisa n’uruziga mu kibuga cy’ibyatsi byiza nuko mbona Perezida Pombe Magufuli arimo kugenda abahereza umupira. Ubwo igihe namwitegerezaga cyane nabonye atanga umupira neza “Good Pass” awuha umwana wari inyuma ye awumuha atamureba akoresheje agatsinsino “Talon” nuko mbona aramwenyuye yishimira uburyo abikozemo!

Mbere yo kuva mu iyerekwa nabonye turi ahantu hasa no ku nkengero  z’inyanja ku cyambu “Ocean Port” ndi kumwe n’abantu bane barimo abagabo babiri (2) bose twikoranye mu kazi mu bihe bitandukanye umwe akaba umurundi (Nkanira Blaise) naho undi akaba umunyarwanda ukora akazi k’ubutasi mu bigo bya leta kandi mu ibanga rikomeye cyane (Niyonzima Philbert) ndetse tukaba twarigeze kubana mu nzu imwe igihe twakoranaga ariko sinigeze menya ko akora uyu mwuga kuko naje kubimenya nyuma haciye igihe twaratandukanye mbibwiwe n’abamuzi neza. Nari kumwe kandi n’abana babiri (2) b’abahungu bakiri bato ariko ntabwo nabashije kubamenya neza. Igihe twari aho hantu hasaga no ku nkombe z’inyanja nahise mbona haza imodoka “voiture” yo mu bwoko bwa “Toyota Carina” nuko tuyinjiramo ariko hari hasigaye gusa intebe y’inyuma. Mbona ko ba bana babiri (2) bibaye ngombwa ko umwe akikira undi kuko barutanagaho gato umukuru akikira umuto kugira ngo tubashe gukwirwa mu modoka. Ibi byaterwaga nuko umugabo umwe muri bariya bagabo babiri navuze hejuru (umurundi) yari munini cyane afite ibiro byinshi bishobora kuba birenga ijana (> 100kg). Twahise tuva aho hantu turagenda!

August 24, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo nari ndi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ndi kumwe n’abagore babiri bavukana (Kamaliza Géorgette na Kabarere Généreuse) bakaba ari bashiki banjye kwa data wacu nuko mbona turi kumwe mu nzu y’umubyeyi mukuru twese dukomokaho (Grand Father Musagara Paul) mu cyumba kimwe noneho nza kumva ndimo kubwira uyu mugore Kabarere Généreuse ko hari umugabo wambwiye ko amukunda cyane byo gupfa kandi akaba yaransabye ko nabahuza kugira ngo bakundane azamurongore. Ariko nza gutangazwa n’uko uyu mugore abyishimiye cyane ndetse ananyereka ko abishaka cyane nuko ndumirwa kuko nziko afite umugabo basezeranye kandi akaba akiriho ndetse baracyanabana! Igihe nari kumwe n’aba bagore mu nzu nagerageje gushaka ibyishimo ku mutima ariko ndabibura. Ubusanzwe ntabwo hagati yacu habamo umwuka mwiza kuko ababyeyi babo (Gatali Géorges na Kamayugi Immaculée) baduhemukiye igihe batureraga nk’impfubyi cyane cyane nyina Kamayugi Immaculée wakomeje kubakongezamo umwuka w’urwango bikaza kurangira habayemo kwishishanya gukomeye cyne hagati yacu kugeza na bugingo n’ubu.

Nakomeje kuguma mu iyerekwa kandi nkomeza no kubona ndi kumwe n’aba bagore babiri maze kuvuga hejuru nuko mbona dufata amafunguro ariko barangije bampa igikombe kirimo icyayi cya mukaru gifite irangi ry’umukara cyane nuko ngikubise amaso ibikoba birankuka ndakomeza ndabacenga mfata itasi mbereka ko nyakiriye ariko ntabwo nigeze nyishyira ku munwa ngo nsome kuri icyo cyayi cyasaga ukwacyo! Nayiteretse hasi hirya gato yanjye.

Naje kubona ndi mu kibuga kinini cy’umupira w’amaguru “Football Play Ground” ndimo gukina ruhago ariko abo twakinanaga bose bari igitsina gore gusa gusa. Noneho ntangazwa n’ukuntu nakomeje gushaka umupira niruka ikibuga cyose ariko ndaheba ku buryo nawukozeho gacye gashoboka. Nuko mbona umutoza atangiye kugenda asimbuza abakinnyi abakura mu kibuga maze nanjye numva muri njye ko bikwiye ko nasimburwa kuko nta musaruro narimo ngaragaza mu kibuga. Ariko umutoza ntabwo yigeze ankura mu kibuga kugeza umukino urangiye. Byarantangaje cyane ukuntu nakinanaga n’igitsina gore ubusanzwe gikunda kurangwa n’imbaraga nke ariko gukora ku mupira bikambana ikibazo? Nuko byari byifashe!

Nakomeje kwerekwa ndi ahantu hameze nko muri “Bank” nuko mbona ndi muri “Office” barimo kunyuzuriza impapuro zerekana ko nta mwenda nsigaranye habe n’urupfumuye nuko mbona bampaye ibaruwa ihamya neza ko nta mwenda nkibafitiye ariko numva umutima umbwira ko nkwiye gukora “Photocopie” y’iyo baruwa hanyuma bagasigarana “Original” ariko nanjye ngatwara “Copy” y’iyo baruwa kugirango ejo hatazagira ibindi bangerekaho by’akamama dore ko abana b’abantu bakunda cyane impiya zikabatera gukora uburiganya. Naje kumva nejejwe no kuba nta mwenda nsigaranye kuko ubusanzwe ntabwo ari ikintu nkunda habe na gato.

Mbere yo gukurwa mu isi y’umwuka naje kubona ndi kumwe n’umugore w’umu senegalaise (Angélique Marie Diouf) akaba we n’umugabo we (Aimée Bucher) aribo bancumbikiye nuko mbona ndi kumwe n’uyu mugore mu nzu mu cyumba turyamye ku gitanda ariko kandi twari tunaryamanye n’umwana we ukiri muto cyane. Naje kumva mubwira ko iwacu muri gakondo y’abakiranutsi abagabo baryama ku rwuririro naho abagore bakaryama ivure nkomeza musobanurira ko impamvu ari nta yindi nuko iyo hari igikomye mu rugo umugabo niwe ubyuka mbere akareba uko byifashe kuko aba ariwe mutware n’umulinzi w’urugo.

Naje kubona ko abyumvise cyane anabyakira neza maze nanjye nkomeza kubona mfashe wa mwana ndimo muha amata ariko nayamuhaga aryamye ndetse biza no kugeraho ayanga kuko yaramaze kwijuta. Uyu mwana sinamenye niba ari umuhungu cyangwa umukobwa kandi yari akiri muto cyane adashobora no kuba yakwicara kuko urutirigongo rwe rwari rutarakomera.

August 25, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo nari ndi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, nerekwa umugabo w’umwega (Ruhakana Albert) w’inshuti yanjye nzi neza kuko twiganye kandi tukabana igihe kinini akaba akomoka kuri Rwakagara ndetse akaba afitanye amasano ya bugufi na Perezida Paul Kagame nuko mbwirwa ko uyu mugabo arimo kwiga muri kaminuza mu cyiciro cya gatatu “Master’s” akaba yari amaze kwandika igitabo ariko atarakidefanda ngo abone ahabwe impamyabushobozi “Degree”.

Neretswe mbona yaramaze kubaka inzu nziza nshyashya atagikodesha ndetse kandi mbona ku nkuta zo hanze ziyo nzu hariho amafoto ye amwamamaza asaba abantu kumushyigikira muri icyo gikorwa cyo kudefanda. Amakuru ye mperuka nuko ari kuri lisiti ndakuka y’abadepite ba FPR inkotanyi bagomba kwiyamamaza mu budepite kandi afite amahirwe menshi cyane yo kubigeraho kuko ari umwakagara utavangiye kandi wavukiye mu guhugu cy’isamariya.

Nahise nkomeza nerekwa umugore w’uyu mugabo w’umwega maze kuvuga hejuru uwo mugore akaba yitwa Munganyinka Espérance nuko mbona arimo kurera umwe mu bana be ariko numva amureresha amagabo adakwiye. Yagendaga amubaza utubazo dutandukanye arinako apima ubwenge bwe aho bugeze ariko ibyo yavugaga ntabwo nabyumvise neza byose gusa numvisemo ijambo inka (umudayimoni). Yasaga n’umubwira ngo ari iki n’iki watora ikihe? Maze ndumirwa ndibaza nti ese abana b’abega batangira kwiga iby’abadayimoni bakiri bato?

Nakomeje kwerekwa nicaye hejuru y’uruzitiro rurerure cyane rw’imwe muri stade y’umupira w’amaguru “Football” muri gakondo y’abakiranutsi ariko ntabwo namenye neza iyo stade? Urwo ruzitiro rwari rwubakishije za “Block Ciments”. Nakebutse inyuma yanjye hanze ya stade ahagana hasi numva nzunze muzunga!

Nuko ndebye imbere yanjye mbona hasi ni kure ariko ngenda nururuka gahoro gahoro mbona ngeze hasi amahoro. Nahise negera ikibuga hafi yaho umutoza aba ahagaze nuko nitegereza uburyo ikipe ziri gukina. Ikipe imwe naje kubona ari APR FC y’ingabo RDF z’u Rwanda cyangwa se z’umwakagara byose kimwe ariko indi kipe ntabwo nashoboye kuyimenya neza?

 

Iyi kipe nabonaga isatira cyane bikomeye izamu rya APR FC ku buryo baje no gutera ishoti rikomeye cyane ariko rica hanze gato y’izamu nuko nkurikiza amaso umupira nabonaga ugenda nka misile barashe. Nabonye urenga hanze ya stade nuko ndagenda negera uruzitiro ndeba hanze aho urengeye. Hari hafi y’umuryango munini “main gate” wa stade kandi kuri urwo ruhande ntabwo uruzitiro rwa stade rwari rurerure nka hamwe hirya nari nicaye mbere. Ubwo nongeye guhindukira ngarura amaso ku kibuga mbona bagikomeza gukina ariko nongeye kureba hanze ya stade hafi neza y’uruzitiro mbona igisimba cyo mu bwoko bw’ibikururanda gisa n’icyugu kinini cyane giteye ubwoba nuko kiransimbukira ngo kindume ariko ndakitaza mbona kiguye hasi imbere muri stade.

Ariko narebye aho kiguye mpita mbona imva (igituro) yubakiye neza nkaho hashyinguyemo umuntu? Nahise ngira ubwoba bw’ibyo ndi kubona ntangira kumva ndimo kunyerera nshaka kugwa muri iyo mburagasani y’imva nkumva hari ikintu kiri kunkwega nsa nuri kunyerera nerekeza aho kuri iyo mva kandi nkumva mu maguru yanjye nta mbaraga zirimo ariko nkomeza kwihagararaho cyane birangira mbinesheje mperako mpita mfata umwanzuro wo kuva aho hantu hatari hashimishije na gahoro.

Nkiri mu iyerekwa nakomeje mbona ngenda mu nzira nyabagendwa ya kaburimbo ngera ahantu mbona urutoki rwiza ruhebuje. Rwari ruri neza ku nkengero z’uwo muhanda kandi ari rwinshi runafite ibitoki bini byiza bimwe byari byaratangiye guhisha bikiri hejuru. Rwasaga n’urutagira urusarura. Naje kugarura amaso hasi ndeba urufatiro rw’urwo rutoki (inguri) nuko ntangazwa no guhita mbona inyubako zimeze nk’amabutiki “Shops” munsi y’urwo rutoki numva birantangaje cyane kandi birushaho no kunyobera!?

Nahise nambuka umuhanda wa kaburimbo ngana hakurya mu nyubako yari iteganye n’urwo rutoki rutagira uko rusa nuko nyinjiramo mbona ni inzu nziza kandi nini yagutse yari igizwe cyane n’ibara ry’umweru ujya kuba igitare. Mbona ngenda mu kirongozi cyayo “Corridor” maze nkebutse iburyo bwanjye mpabona idirishya rirerire cyane mpita ndyurira ariko ngeze hejuru ndambuye amaso mpita mpabona inka nyinshi cyane zitagira umubare kandi inyinshi murizo zari zifite ibara ry’igitare. Kuva iruhande rwanjye aho nari mpagaze kugeza aho amaso agarukira nabonaga umukumbi w’inka gusa gusa nuko ndatangara!!

Gusa izi nka nabonaga zituje cyane nta bukana zifite kuko nta n’imwe yigeze ishaka no kunyica. Nahise nururuka iryo dirisha nkigera hasi mpita nkomeza iburyo bwanjye. Urebye nabaye nkukomeza icyerekezo narimo mbere yo kurira ririya dirishya. Nkitarabuka gato nahise ngera mu kindi kirongozi gitambika nuko ncishije amaso muri za “grillages” z’urukuta mpita mbona umwakagara Paul Kagame imbere yanjye ariko hasaga naho ari hasi gato “Cave”.

Nuko mbona abajepe (R/G) bajagata ahantu hose bamurindiye umutekano. Nahise mbona umwakagara Paul Kagame atambitse hirya ahagana iburyo bwanjye agera mu cyumba kinini “Hall” cyasaga n’urwambariro nuko mbona avugana n’abantu basaga n’abakinnyi b’umupira w’amaguru asa nuri kubaha amabwiriza cyangwa impanuro z’umukuru w’igihugu. Nahise mvuga ku mutima ngo abajepe (R/G) nibakomeza kumbona nkurikiza amaso shebuja bashobora kungirira nabi.

Nuko ngira igisa n’ubwoba ku mutima mpita mva aho hantu mbona njya kwihisha mu bwiherero ngo bataza kunkurikira bakamfata kuko nabonaga bamwe bamaze kuntera imboni cyane cyane umujepe muremure w’inzobe ushyitse basigaye bagendana cyane utamuva iruhande muri iki gihe gusa ntabwo nzi izina rye? Nabonye hashize akanya gato ndasohoka mva muriyo nzu kuko nabonaga nta muntu wigeze angendaho.

Ngeze hanze nahise nihagarika imbere y’iyo nzu narindimo ariko mbona iruhande rwanjye hari umugabo mugufi cyane (Théophile) twiganye muri kaminuza y’u Rwanda kandi mbona ko n’imbere yanjye abantu bashobora kuba bandeba nuko nsa nkufunga inkari gato mpisha ubwambure bwanjye ariko mpita mpindukira mbatera umugongo nihagarika neza ntafite igitutu n’igihunga.

Ndangije nahise mfata undi muhanda wa kaburimbo iburyo bwanjye imbere y’iyo nzu. Ngitangira kugenda nahise nsakirana n’inyamaswa y’inkazi itangira kunsagarira ishaka kunyangiza ngo irimbure ubugingo bwanjye. Yari ifite amahane adasanzwe ariko gufatisha ishusho yayo byambereye ikibazo gikomeye. Nabonaga isa n’isega nini cyane, ubundi nkabona isa n’imbogo, etc nuko mpita nsimbuka njya ku rundi ruhande hakurya y’umuhanda. Naje kugira amahirwe uwo muhanda wari ufite “rigole” nini icamo amazi kandi imeze nka ruhurura.

Nuko ya nyamaswa birayinanira kwambuka ariko dukomeza kwiruka tubangikanye ku buryo nageze aho numva inkweto nazikuramo kugira ngo ndusheho kwiruka cyane ariko ndabireka. Naje gutangazwa nuko ya nyamaswa yagendaga imvugisha amagambo nk’ayabantu arinako ivangamo ikamoka cyangwa igatontoma! Yitotombera uburyo itabashije kumfata. Narakomeje ndiruka maze ya nyamaswa iza kuruha irihagararira nuko nanjye nza kwambuka iyo ruhurura nisubirira muri kaburimbo. Nuko mpita nkanguka numva ntuje nezerewe cyane!

August 26, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo nari ndi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ibintu bitangaje nerekwa ndi hagati mu nzira nyabagendwa ya kaburimbo kandi uyu muhanda ukaba wari mugari cyane n’imodoka zawugendagamo zari uruhuri harimo amakamyo ya rukururana, imodoka ntoya, iziringaniye, inini, etc. Nuko mbona ngenda hagati mu muhanda arinako mbisikana n’izo modoka nabonaga zenda kunkandagira ibirenge ariko nkomeza kuba maso cyane. Nageze imbere gato mpita mpura n’imodoka y’umukara ijya gusa na Mercedes Benz umushoferi wari uyitwaye asohora umutwe n’ikiganza asa n’umburira ngo mve rwagati mu muhanda njye kuruhande nshake aho mpungira kuko imbere byari bikaze.

Akimara kumburira nahise ndambura amaso imbere ibumoso bwanjye ku nkengero z’umuhanda mbona ikivunge cy’abantu benshi bari bafite ibitiyo barimo gutiyura ibitaka babinaga imbere yabo nuko mbona ko hari ikintu basa n’abarimo kurenzaho itaka. Nakomeje kwitegereza mbona bamaze gukora ikirundo kinini cyane kimeze nk’umusozi ndetse mbona ko icyo kirundo atari igitaka nk’uko nabibonaga mbere. Nabonye ari ikirundo cy’utubuye duto bakunda gukoresha bakora beto “Béton” utwo tubuye bakunda kutwita garaviye “gravillés”.

Ariko ngaruye amaso hasi aho ikirundo gitangirira mpita ndabukwa amaguru y’inyamaswa y’inkazi barimo bataba bayirundaho ayo mabuye. Mu kanya nk’ako guhumbya ya nyamaswa yahise isandaza cya kirundo bayigeretseho ubwo nari ngeze hafi yaho byaberaga maze mbona yahutse muri cya kivunge cy’abantu iragisandaza maze itangira kubarimbagura irabararika. Abantu bagwaga nk’insina batemye kandi ari benshi cyane! Nahise mpindukira ndiruka cyane kandi nahise mbona ko iyo nyamaswa ari umwami w’ishyamba (intare y’umugara).

Mu gihe nirukaga maze guhindukira nashatse kwambuka umuhanda ngo njye kwihisha inyuma y’igiti cy’inganzamarumbo cyari munsi y’umuhanda ahagana ibumoso bwanjye ariko binyanga munda ndabireka nuko nkomeza kwiruka cyane arinako inyuma yanjye ibintu bicika abantu bamerewe nabi cyane nuko mpita nurira umugunguzi muremure wari iburyo bwanjye ariko biranga ndahanuka ndongera bwa kabiri kandi vuba vuba na none biba nka mbere ariko ubwa gatatu ndasimbuka mfata umucaca wari hejuru ngerageza kuzamuka ariko ntabwo byari byoroshye nuko mpita ngira ishaba mbona amaboko n’ibiganza by’abantu bari hejuru bahita bamfasha ndazamuka mba ndokotse urupfu rwari rumeze nabi inyuma yanjye!

Nongeye kwerekwa ndi kumwe n’umusore w’umunyeshuri kandi wari wambaye umwambaro w’ishuri “Uniforms” nuko mbona tugendana ahantu hasa no mu nkengero za kaminuza y’i Butare numva ambwira ko afite ikizamini ariko akaba amakaye ye yayibagiriwe imuhira kandi akaba nta n’urufunguzo afite kuko yari yarutaye! Akimara kumbwira ibyo twahise tubona igare riduciyeho rihetse umugore nuko aradupepera maze wa musore ahita ambwira ko ari nyina umubyara. Yahise abaza nyina niba afite urufunguzo nuko undi aramuhakanira maze wa musore w’umunyeshuri ahita ambwira ati ngiye kujya imuhira nice idirishya ndinyuremo nibyanga ndatobora igisenge nkureho amabati manukire hejuru ngwe mu nzu ariko mbone ibyo nshaka! Numvise nta kintu ndengejeho kubyo yaramaze kumbwira.

Nakomeje kuguma mu iyerekwa mbona ndi ahantu ntasobanukiwe neza aho ariho mbona mpabwa icyumba cyo kuryamamo hamwe n’undi musore twigeze kwigana cyera mu ishuri ryisumbuye “secondary school”. Nerekwa nkomeza gukubita hirya no hino hari ibitaratungana neza nuko igihe ngiye kwirambika umuseke uba uratungutse mbona buracyeye. Hari umukobwa mugufi nabonaga ariwe uhashinzwe kuko ariwe twabazaga ibintu byose nkenerwa.

Naje kubona aho hantu ndi kumwe na mushiki wanjye w’umugore (Umugwaneza Denise) na masenge w’umugore (Uwarugaba Bélancille) ndetse nza no kuhabona akana k’agahungu kishywa kanjye nkunda cyane (Janko) gafite imyaka ibiri y’amavuko (2 years old). Twakomeje kuba aho hantu biza no kugeraho nza kugira akabazo mushiki wanjye anshinja ibintu by’amafuti ngo nari nakoze ariko ntaho byari bihuriye n’ukuri maze mbona bigize ingaruka kuri njye na masenge atangira kunyanjama.

Naje gukomeza mbasobanurira ariko biba iby’ubusa banga kunyumva. Naje kubona ndi kumwe n’umugabo ntamenye neza nuko numva angira inama yo gutanga fotokopi y’ikintu ntashoboye kumenya neza icyo aricyo nuko nyuma yaho ibintu bisa n’ibihinduka nanjye ntangira kwanjama mushiki wanjye nsa naho mwituye uburakari nari mfite ko yambeshyeye mbona hari ikintu munaze imbere hafi y’umutwe kuko yararyamye ku buriri bushashe hasi ku butaka nuko mbona ntacyo yongeye kuvuga kuko amakare yari amaze kumushiramo. Naje no kubona masenge asobanukirwa n’ikibazo uko cyari giteye maze yemera ukuri kwanjye bityo ntiyongera kundeba ijisho ribi nka mbere.

Mbere yo kuva mu isi y’umwuka nisanze mpagaze ku muhanda nteze imodoka ahantu hasa n’aho bakunda kwita kuri “Arrêté” mu karere ka Nyanza. Hashize akanya gato haba haje imodoka ya minibus ariko ndende cyane insanga aho nari mpagaze barambaza ngo urajya he? Numva ndabasubije ngo ndajya i Gitarama. Bahise bantwara turakomeza ariko twageze imbere gato mvamo nisanga ndi ahantu imbere yanjye hari ishyamba ryinshi cyane ryakuze rifite ibiti birebire by’inturusu. Nuko mbona abazungu benshi mu muhanda nari ndimo munini w’igitaka mbona bari kumwe n’umusore w’umunyarwanda ugenda abasobanurira ibyaho hantu hasaga n’i Rubona ya Rusatira muri gakondo y’abakiranutsi.

Nkomeje kubona ntakiri aho hantu kuko nahise mbona ndimo manuka mu nzu ndende y’igorofa igeretse gatatu mperekejwe n’umugore w’umunyamahanga (Angélique Marie Diouf) tukaba tubana hano mu gihugu cya Sénégal mu murwa mukuru Dakar akaba ariwe uncumbikiye we n’umugabo we (Aimée Boucher). Iyo nzu yasaga naho ari iyabo kandi koko ijya kugira ishusho niyo ducumbitsemo. Yaramperekeje tugera hasi ariko ndebye hejuru kuri “Level” ya nyuma mbona umwana we w’umukobwa (Cathy) unkunda cyane kandi ukiri muto nta n’ubwo arakwiza n’imyaka ibiri (2 years old) mpita ngira impungenge mbaza nyina nti ese buriya ntabwo yahanuka? Nyina aransubiza ngo humura ntacyo yaba nsanzwe mbikora ati aracyari muto ntabwo yarenga uruzitiro rwo hejuru “Barcon”. Nahise nikangura.

August 27, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo nari ndi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ndimo kururuka indege “Aircraft” tugeze ku kibuga cy’indege cya kanombe “Kigali International Airport” ariko kandi mbona ko twaje kwakirwa n’abantu benshi cyane bari bakikije aho iyo ndege yari ihagaze “Aircraft Ground”. Muri abo bantu bari baje kutwakira nahise mbonamo mushiki wanjye w’umugore tuvukana akaba ankurikira (Ingabire Delphine) maze numva ahise ambwira ngo ariko i Dakar muri Senegal ngo muvuyeyo muri benshi nuko nanjye numva mpita musubiza nti nibyo koko twari turiyo turi abanyarwanda benshi.

Narakomeje mbona nicaye mu nzu nini ariko ndacyeka ko ari inzu y’ikibuga cy’indege kuko nari nkibona abantu benshi bari babukereye baje kutwakira nuko na none mbona nicaranye na mushiki wanjye w’umugore tuvukana akaba imfura y’iwacu nkaba mukurikira (Umugwaneza Denyse) nuko mbona nicaye ku ntebe nawe yicaye ibumoso bwanjye ariko nongera kubona nkikiye ikaye “notebook” ku bibero arinako nafunguye amapaji “pages” zayo ngenda nsoma ibyanditsemo. Naje gusanga ari ikaye y’isomo ry’imibare yo mu ishuri ryisumbuye “Secondary School” kuko naje kugenda mbonamo ibinyampande bitandukanye cyane cyane ikinyampande bakunze kwita mu ndimi z’amahanga “Trapèze”. Ariko naje kubona ko umukono w’uwanditse muriyo kayi “notebook” ari umukono utari mwiza habe na busa kuko yandikaga nabi cyane “bad hand writting” ndetse n’ibyo binyampande ntabwo byari bishushanyije neza uko bikwiye!

Naje gufata ikaramu nuko ntangira kwandika amazina nabwirwaga ko ari aya nyir’iyo kayi nuko numva mbwira kwandika amazina y’umukobwa mwiza cyane w’umucyaba kazi kandi ukiri muto mu myaka (Divine Mugorewase) kandi ayo mazina nayandikaga nkurikije uko umukono we umeze ngenda ngerageza kwandika nabi nk’uko umukono we umeze muri iyo kayi “notebook”. Naje kurambura amaso imbere yanjye mpita mbona uyu mukobwa (Divine Mugorewase) mbona ko amaso ye ari ntawundi muntu ayahanze usibye njye.

Nabonaga anyitegereza cyane bikomeye atankuraho ijisho. Nuko mushiki wanjye arambaza ngo ese ni ibiki urimo kwandika muri iyo kayi “notebook”? Numva musubiza ko ari amazina ya nyir’ikayi ubwo yahise ayinyambura arareba nuko arayinsubiza kandi ahita ambwira ngo ese wamuhamagaye ukamuha ikaye ye? Numvise musubiza ko ntayo ndi bumuhe gusa muri njye numvaga ako kanya ntashaka guhita nyimuha ariko ko n’ubundi bizarangira nyimuhaye kuko ari iye atari iyanjye.

Ariko kandi kuko uyu mukobwa (Divine Mugorewase) yakomezaga kumpanga amaso nagerageje kuvugana na mushiki wanjye twari twicaranye nsa n’umuhishe amaso nubitse umutwe gato kandi aho yari ahagaze mu bantu benshi ntabwo yashoboraga kumva ibyo twamuganiragaho. Nawe yari mu kivunge cy’abaje kutwakira aho ku kibuga cy’indege asa nuri hirya yacu gato.

Skip to toolbar