Daily Archives: August 28, 2018
Ubuhanuzi bw’Ikinyoma, bw’Inkozi y’Ikibi,magigiri Richard Gatera Niwenshuti SENEGAL-DAKAR
INZOZI Z’UMWANA W’UMUNTU: August 18, 2018: Njyanwa mu iyerekwa ubwo narindi mu gihugu cy’ubutayu cya Senegal mu murwa mukuru wa Dakar, mbona ndi ahantu heza cyane hatagira uko hasa ariko hameze nkaho barimo kuhatunganya. Naje kubona ngenda mu nzira nyabagendwa ya kaburimbo mbisikana n’ibimodoka n’ibimashini bigezweho bikora imihanda nuko mbona nsa nk’uhagatiye umwana mu ntoki kandi ndi kumwe n’abandi bantu batari bacye bangenda inyuma. Naje kwitegereza inyuma yanjye mpabona umukobwa mwiza ariko wambaye amapantalo agaragaza imiterere ye nuko nza kumva mubwira ngo najye imbere yanjye nuko dukomeza kugenda muri inyuma kandi ngihagatiye wa mwana mu ntoki.