Cyril Ramaphosa ni Perezida Mushya w’Afurika y’Epfo

Perezida mushya Cyril Ramaphosa ageza ijambo ku nteko ishinga amategeko ikimara kumutora tariki ya 15/2/2018.

Inteko ishinga amategeko muri Afurika y’Epfo yemeje Cyril Ramaphosa nka perezida mushya w’icyo gihugu. Asimbuye kuri uwo mwanya Jacob Zuma weguye kuwa kane nyuma yo kotswa igitutu n’abo mu ishyaka rye rya ANC.

Ramaphosa yemejwe nta tora ribaye kuko nta wundi mukandida wigeze atangwa ngo bahatane. Ibyo byatangajwe na perezida w’urukiko rw’ikirenga Mogoeng Mogoeng mu ngoro y’inteko mu mujyi wa Cape Town.

Akimara gutangaza icyo cyemezo, abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi ANC bahise basimbuka mu byishimo byinshi baririmba indirimbo zishimagiza ishyaka n’umuyobozi wabo mushya.

Abagize inteko basabye Ramaphosa kugerageza kurwanya no kurandura ruswa, guharanira ubumwe mu gihugu no kuzamura ubukungu bwasubiye inyuma cyane ku butegetsi bwa Zuma.

Ramaphosa w’imyaka 65, yari asanzwe ari we ugomba kuzasimbura Zuma nyuma y’uko atorewe kuyobora ishyaka ANC atsinze Nkosazana Dlamini-Zuma. Uyu yari ashyigikiwe n’uwahoze ari umugabo we Jacob Zuma.

Mbere gato y’uko yegura k’umunsi w’ejo, Zuma yari yavuze ko asanga kumusaba kwegura ari ukumurenganya kuko atigeze abwirwa impamvu yatuma yegura. Zuma yari yasabye ko yazegura mu kwezi kwa gatandatu.

Zuma, w’imyaka 75 y’amavuko, yari amaze imyaka icyenda ku butegetsi. Yakomeje gushinjwa ruswa no kuzambya ubukungu bw’igihugu.

Skip to toolbar