Abega kazi,bariye umwanda bafungishije umuvugabutumwa!Baramutse bafashe Umuhanuzi byagenda gute?

Radiyo Amazing Grace yahagaritswe gukora mu Rwanda Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwategetse ifungwa rya radiyo Amazing Grace nyuma y’aho iyi itambukirije amagambo y’umuvugabutumwa yafashwe na benshi nk’atesha agaciro abari n’abategarugori.

Akumba gato k’inama kari kakubise kuzuye ubwo urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwumvaga ikirego cyatanzwe n’ihuriro ry’abagore barega radiyo Amazing Grace.

Umukuru w’iri huriro Madame Jeanne d’Arc Kanakuze wari ugaragiwe n’abandi bagore ni we wagaragaje icyatumye barega.

Amagambo ababaje

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, Umunyamerica Gregory Brian Shoof, yavuze ko yababajwe n’amagambo ya Nicolas Niyibikora kandi ko yari agitegereje ko ikiganiro gihindurwa mu Cyongereza kugira ngo abone uko akisobanuraho.

Ibi ariko byabaye nk’ibidashimishije inteko yumvaga ikirego kuko bagaragaje ko batumbva ukuntu umuyobozi wa radiyo yamara igihe kingana nk’igishize atarumva uburemere bw’ibyatambukijwe na radiyo ye.

Image caption Kuba adafite uwushinzwe kugenzura ibitambuka muri radiyo byazamuye igisa n’urusaku

Yavuze ko impamvu nkuru ari uko adafite umukozi ushinzwe kugenzura ibitambuka kuri radiyo kandi wumva Ikinyarwanda.

Ibi byahise bizamura igisa n’uburakari bw’abaje bahagarariye abagore.

Nyuma y’itangazwa ry’iki cyemezo, ikigo ngenzuramikorere Rura, cyasabwe guhita gikura ku murongo iyi Radio ndetse itegekwa no gusaba imbabazi mu gihe kitarenze amasaha 48.

Umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora nawe yategetswe gusaba imbabazi abo yasebeje, ariko izi mbabazi ngo ntizivanaho ibishobora kugaragara nk’ibyaha bizatahurwa mu iperereza ryatangijwe n’igipolisi bitegetswe n’umushinjacyaha mukuru.

Pasitori Nicolas yavuze iki? Soma inkuru hano

 

Skip to toolbar