Umucamanza mukuru muri Kenya yahaye gasopo guverinoma

Umucamanza mukuru, David Maraga, avuga ko kurenga ku byemezo by’inkiko binyuranye n’itegeko nshinga.

Umukuru w’urwego rw’ubucamanza muri Kenya yahaye gasopo guverinoma ku myitwarire yo gusuzugura ibyemezo by’inkiko.

Mu itangazo, David Maraga, yavuze ko kwanga gukurikiza ibyemezo by’urukiko ari ikintu kinyuranye n’itegeko nshinga ndetse no gusuzugura inshingano z’ubucamanza muri rubanda.

Guverinoma ya Kenya iherutse kuregwa kwirengagiza bimwe mu byemezo by’inkiko.

Kimwe mu byemezo leta yasuzuguye ni icy’urukiko rwategekaga ko umunyamateko w’umunyapolitike Miguna Miguna utavuga rumwe na leta afungurwa by’agateganyo.

Ariko yaje gukomeza gufungwa ndetse ajyanwa muri Canada ku mbaraga, kabone n’ubwo afite urupapuro rw’inzira bita pasiporo rwa Kenya.

Guverinoma ya Kenya kandi yananze gufungura amateleviziyo yari yafunzwe, n’ubwo urukiko rwategetse ko afungurwa.

Skip to toolbar