Ujya kwica ubukombe,arabwagaza!

ONU yahinduye inyito ikoreshwa mu kwibuka jenoside yo mu Rwanda

Umuryango w’Abibumbye, ONU, wafashe umwanzuro wo guhindura inyito yari isanzwe ikoreshwa ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994.

Inyito yari isanzwe izwi ku itariki ya karindwi z’ukwa kane, yafashwe mu mwanzuro wo mu 2003 yari “jenoside yo mu Rwanda”.

Ariko leta y’u Rwanda ivuga ko ibi byateraga urujijo, ikaba ari yo mpamvu yasabye ko ihindurwa.

Ku itariki ya 26 z’uku kwezi, Inama Rusange ya ONU yanzuye ko uyu munsi witwa “Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Muri uwo mwanzuro ONU ivuga ko hazibukwa n’Abahutu n’abandi bishwe bamagana jenoside.

Umva ikiganiro BBC yagiranye na Brenden Varma, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU

“Ibuka bose”

Hagati aho, umuryango Ibuka Bose, ukorera hanze y’igihugu uharanira kwibuka Abanyarwanda bo mu bwoko bwose bapfuye mu myaka ya za 1990/1994, ntiwemeranya nabyo.

Wavuze ko inyito nshya iboneye, ariko ngo ugaharanira ko n’abandi bahabwa uburenganzira bwo kwibukwa.

Umva uko Jean Ndagijimana, uyobora “Ibuka Bose”, yabibwiye BBC.

Skip to toolbar