Yateye ibuye mu gihuru haturumbukamo fpr.

Hashize iminsi leta y’uRwanda iyobowe n’umwakagara,Paul Kaga,atangaje amakuru y’ibihuha ko,yaba yarashimuse umunyemari Ayabatwa Tiribert Rujugiro,aya makuru y’ibihuha akunze kuyacisha mu ntagondwa z’abahutu bo mu bwoko bw’Abarepubulike bashinzwe umurimo w’ivangura amoko hagati y’abahutu n’abatutsi kugirango abone uko akomeza gutegeka uRwanda mu nzira y’ikinyoma no kumena amaraso kubatavuga rumwe nawe.


Ayabatwa RUJUGIRO.

Ni muri urwo rwego ikinyamakuru inyangenews cyabonye amakuru aturutse mu rwego rwo hejuru ku bantu bavugana n’umuherwe Ayabatwa Tirbert Rujugiro, maze batangariza inyangenews ko,amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru (4);Veritasinfo,ikazeiwacu,inumanews,na Shikama,arinayo imbarutso y’ibihuha bijyanye na Rujugiro.Bateye ibuye mu gihuru kugirango barebe ko har’icyasohokamo ariko ntibyabahira,kuko iyo bizakuba Rujugiro yarashimuswe umuryango uba warasabye imiryango yigenga ikabafasha gukurikirana icyo kibazo,dore ko,ar’umuntu uzwi kuburyo buhagije,ariko igitangaje kugez’ubu ntacyo umuryango we,urabivugaho,ahubwo warushijeho kwicungira umutekano kuburyo bukomeye nogutahura imigambi mibisha y’Abakagara bafitiye umuryango wa Rujugiro.

Batangarije inyangenews ko,Rujugiro ameze neza aho yibereye nta kibazo afite namba!Bongerako,ahubwo leta y’uRwanda igambiriye kumva aho uwo munyemari aherereye kugirango bakore ibishoboka byose bahamenye maze bamwirenze nk’uko birengeje nyakwigendera Col.Patrick Karegeya.Hamwe n’umuherwe MIKO bishe nyuma yuko aguze Hotel Mille Colline yahoze ar’iyababirigi,nyuma yahoo fpr ikoresheje amananiza yo guca imisoro iyo Hotel y’ubatswe muri 1973,Amakuru avuga ko ababirigi bahise bafata icyemezo cyo kuyigurisha ariko ntibayigurishe fpr,ahubwo bakayigurisha undi munyemari utabarizwa muri muri FPR.

Nyakwigendera MIKO.

Uyu munyemari bamwicisheje amarozi yitwa Rasine bakunze kwita UTUZI TWA MUNYUZA twamunyujije iy’ubusamo!,twibutse ko,aya akorerwa mu gihugu cy’Ubushinwa,kugirango bagere kuri uwo mugambi banyuze ku mukoze we,wo murugo wamuteguriraga amafunguro bamuha agatubutse maze MIKO baba baramwirengeje.

Ibikorwa byo kwimika no gushinga ubwami bw’Abega bab’Akagara,byatangiye cyera,abantu bahambiriwe mu ijambo ryitwa ibipingamizi bya fpr,amakuru avuga yuko nyakwigendera Miko yahamagaje abaganga (7);b’inzobere kabuhariwe ngo babashe gukiza ubuzima bwe,ariko ntibyashobotse yahise abura ubuzima bwe,maze FPR na Kaga,baba batsinze kimwe kubusa bakora umunsi mukuru ndetse abakoze uwo murimo bazamurwa mu ntera.

FPR ifite impungenge zikomeye cyane ko,ashobora kuba yashyigikira abatavuga rumwe nawe,kandi bazi neza ko,bamwambuye imitungo ye ubwo rero bivuga ngo ntakabuza nta gisibya agomba gushyigikira abarwanya leta ya Kigali nk’uko yashyigikiye inkotanyi zigakuraho Habyarimana.

Uyu munyemari yafashije fpr cyane yibwira ko,arimo kubaka igihugu cye,none imitungo ye ubu bamaze kuyigabiza ndetse perezida Paul Kaga,yacishije amafaranga aturuka mu migabane ya Rujugiro kuri konti y’akarere kabarizwamo imitungo ye kugirango ajya amugeraho mu buryo bwihuse kuko ayo mafaranga akurikiranwa n’urwego rw’iperereza NSS rukorera mukarere.

 Ubu amazi ntakiri ya yandi,intambara y’Abahutu n’Abatutsi isa niyarangiye muri FPR,ubu hasigaye Kega na Kanyiginya,aho abahutu babega bari kwibere kuruta umututsi uwari we wese ukomoka muri fpr ,cyangwa waturutse mu gihugu cy’Ubugande”Iyerusalemu”akaba ariyompamvu za opozisiyo zijyenda zisenyuka abanyarwanda ntibarabukwe impamvu yabyo,bikavugwa ko,arabahutu bibisambo ariko mubyukuri sibyo ahubwo abahutu babega bitwa “Abaswere”bagize umuryango wabega ufite amazu (6);abo nibo baciye ibintu.Banyarwanda nimubanze musobanukirwe uko intambara irikugende iyo muri kurwana kuko nimutamenya intambara murimo murwana ntabwo mushobora kuyitsinda YOHANA 8:32,nimumenya ukuri kuzababatura,iyo niyompamvu ikinyamakuru inyangenews guhihura n’intambara nyinshi zo guhigwa ndetse n’urupfu rugeretse kubanyamakuru b’inyangenews kubera guhishura amwe mumabanga y’ubutegetsi bw’igitugu n’inkoramaraso.

Abahutu n’Abatutsi mukwiye kumenya uwo murwana nawe,byavuye mubahutu ,tutsi,ubu turi kurucunshu,aho ndetse nibitwa ngo nabanyiginya bahisemo mpemuke ndamuke bayoboka umwakagara kugirango bakwedure ibifu byabo.Ariko rero igishimishije ni uko har’icyo Uwiteka yavuganya cyangwa yabwiye abanyarwanda ko azadutabara,usomye ubuhanuzi neza urasanga ko umwakagara Uwiteka azamuzamura akamugeza kubicu akaba nk’igiti cy’ingaza marumbo,ariko yongeraho ko,azamumanura nk’umurwa w’IBabuloni.

Niyompamvu mubona bigoye cyane gukuraho umwakagara kuko uwo n’umurimo uzakorwa n’Uwiteka wenyine ntamwana w’umuntu ubigizemo uruhare,abo azakoresha arabazi barahari,mukwiye gushaka Uwiteka Imana aho kugirango mutakaze umwanya mu Manama adashobora gukiza abanyarwanda.

Gusa reka twiringire yuko igihe kiri hafi ndetse kiri bugufi ngo iby’Uwiteka Imana yavugiye mukanwa k’Abahanuzi ko bigiye gusohora,nyamara ubwo bizasohora abataramwiringiye bakiri mubutayu ntabwo muzabasha kumwiringira mugeze IKANANI ahubwo azabima amatwi kuko mwiringiye ubwenge bwanyu.

Skip to toolbar