Usenya urwe bamutiza umuhoro.

Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bafatanije n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bo mu bwoko bw’abarepubulike,bagambaniye ubwami bw’uRwanda bashyiraho repubulika itemewe n’amategeko babifashijwemo n’ubwami bw’Ababirigi bwagambiriye gusenya burundu ubutegetsi bw’abanyarwanda ariko Imana ikinga ukuboko kwayo.

Mutara wa lll Rudahigwa.

Nyuma yuko Ababirigi baciye Umwami mutara wa lll Rudahigwa,abanyarwanda bahise bimika Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa,arahirira ubwami bugendera ku itegeko nshinga,Ababirigi babonyeko,abanyarwanda bafite ubwenge nk’ubwabo,bahitamo kwirukana Umwami w’uRwanda bakoresheje uburiganya kuko yagiye Ikinshasa kubonana na Haruwa maze bamwoherereza ubutumwa buvuga ko adakwiye kugaruka mu gihugu,nyamara ibyo yabirenzeho aragaruka baramufata bamwuriza indege bamusubizayo kuko abanyarwanda bari bamenye ko Umwami wabo yagarutse bahita bahakana kamparampaka bari bahawe nabazungu.

Amakuru dufite avuga yuko icyo gihe abanyarwanda iyo kamarampaka bayitaga amaheru y’abazungu,nibwo bahise bahambiriza Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa bashyiraho ubutegetsi bwabaringa butigeze bwemerwa muri LONI kugeza magingo aya,ariko loni yo ikaba itegereje ko abanyarwanda ubwabo bifatira umwanzuro wogusezerera repubulika itemewe n’amategeko.

Niyompamvu Ababirigi bahora bashinga udukundi tw’abarepubulike tugizwe nabahutu n’abatutsi batifuriza amahoro abanyarwanda ahubwo bahora banezezwa n’intambara ziba mu gihugu kugirango  iyo ntambara bayikoreshe iturufu rya politike,nyamara igiteye ubwoba n’ukuntu batanitinya imbaga y’abenegihugu imaze kuhatikirira ngo nibura bongere basubize agatima impembero bibuke ko ubwami mu Rwanda bugendera ku itegeko nshinga aribwo bwemewe bityo bashyigikire Umwami w’Urwanda KIGELI wa V Ndahindurwa maze bagarure amahoro mu gihugu.

Ahubwo uko bucyeye abahutu bigaranzura abatutsi,bwacya,abatutsi  bakigaranzura abahutu,ni muzunga cyangwa se gatebe gatoki,mbese amaherezo azaba ayahe ?abanyarwanda bakwiye gufata iyambere bakamagana abanyapolitike babarepubulike ndetse bakabima amatwi kuko ntacyiza bazigera babazanira usibye kugwiza inzibutso za jenocide n’izubwicanyi zuzura mu gihugu abantu bakabura aho batura kubera guturana nibituro by’abavandimwe bacu.

Nawe se,Kayibanda yasimbuye ubwami abatutsi barahunga,Habyarimana asimbura Kayibanda na none abatutsi baricwa baranahunga,nyuma y’imyaka 35,abatutsi barabigaranzura,fpr yima ingoma,noneho yo,iashinga ubwami bw’Abega,ubu abahutu barashaka ubutegetsi ngo barebe ko basibanganya jenocide byaba bidashobotse nabo bagafata ubucanyi bakorewe bukitwa izina jenocide bikaba kimwe kuri kimwe 1-1 cya gisebo abatutsi babahozaho cyikabavaho.

Ubu batangiye kwita ubwicanyi bwakorewe abahutu muri Congo ko,nabwo ari jenocide nyamara inyito yicyaha ifite inzego muri LONI zishinzwe kwita izina ry’icyaha,kimwe n’uko fpr yatekinitse ngo byitwe itsemba bwoko n’itsembatsemba kugirango babashe kwifatira amatwi yabahutu ibyo loni yarabyanze!.

Ubwo se mubyukuri murumva iyi muzunga izarangira ryari?ese mwebwe ntabwo munanirwa cyangwa ngo nibura mwumve mukumbuye ukuri ?muzahora mukinyoma kugeza ryari?ngaho independece ntiyemewe ngo kuko yahawe abahutu,nyamara atari nabahutu bayishatse,ngo ntabwigenge nyabwo abanyarwanda babonye,abo banyarwanda nibande?n’abatutsi ko nziko abahutu bo independece bayemera?You people!surely are you serious?.

Ibintu byose biriho hano ku isi ni convertion yabayeho kugirango babashe kubyeneranywaho,suko byose byujuje ubuziranenge!Ariko murwego rwokubasha gushaka icyerekezo cy’ubuzima byabaye ngombwa ko,umweru witwa umweru,umukara witwa umukara,umutuku witwa gutyo ushobora guhakana aya mabara ukagaragaza ko amazina bayahaye atariyo,ariko nawe byakugora gusa icyoroshye ni uko abantu bagerageje gushaka uburyo bakumvikana kubintu runaka kugirango babashe kugirana ubuhahirane. 

E-mail:inyangenewseditor@gmail.com

Ushobora no kutwandikira ukoresheje iyi e-mail ukaduha inkuru yawe wifuza ko tugutangariza,nyuma yogusuzuma ko yujuje ibisabwa kugirango itangazwe tuzayitangaza uhite uyibona kuri page y’urubuga rw’inyangenewss.com.

Tanga ibitekerezo byawe umaze kuregisteringa ahanditse CREATE AN ACOUNT,maze ubashe kuzajya ukora commentarie zawe kunyandiko twandika.

Skip to toolbar