Urushya n’ubusa arara yijuse!

Nyuma yahoo ikinyoma cya zamaneko zitwikiriyeumutaka wa RPRK,ziharanira gushing ubwami bw’Abega,gitahuriwe,izi ntasi twakwibutsa ko zifite ibirindiro mu murwa mukuru wa kampala-Uganda,aho zagiye zikora ibikorwa by’ubwicanyi bugayitse,bica abanyarwanda bafite igitekerezo cyo gucyura ubwami bw’uRwanda n’Umwami wabo kigeli V Ndahindurwa ubarizwa mubuhungiro imyaka ikaba imaze kurenga mirongo itanu 50 abanyarwanda batagira ubushake bwo gucyura umubyeyi wabo.


Izi ntasi zimaze kubona ko,kazibayeho ikinyoma cyabo cyahuwe na Nyir’Urwanda,nyuma yokubeshya abanyarwanda ko,baharanira guhuka k’Umwami,bakiba abaturage imitungo yabo irimo inka,imyaka,namashillingi,byose tubibariye hamwe bigera kuli million z’amashillingi 72,mu madolar akaba 34000$ y’America.

Amakuru aturuka muri izo magigiri atangwa nabamwe babanyamuryango bakorera muri uwo mutaka wogushinga ubwami bw’Abega,biravugwa yuko bahawe misiyo na leta ya Kigali guhitana Umwami w’uRwanda aho bateguye gutanga milioni imwe $1,000,000 bazaha umuntu wese waba yegereye Umwami w’uRwanda kuburyo bwa hafi maze akamuha utuzi twa COL.Munyuza maze ubwami bw’Abega bukabona uko bwima ingoma nta mbogamizi.

Uwo mugambi mubisha tukimara kuwutahura twahise tuwushyira ahagaragara maze ibyari ibanga bihinduka rusange,bitavuze ko,uwo mugambi waburijwemo kuko sataniKAGA Paul” ntajya ananirwa ahora ashaka kugira nabi kuko nibyo biba muri gahunda iminsi yose.

 

Nyuma yogukoresha ifoto ya Nyir’Urwanda bayicuruza,bakibonera akayabo kayo madollar,nyuma y’umwaka n’igice birenga bahamagaye Umwami w’Urwanda bamusaba ko bamwoherereza inkunga yatanzwe n’umwe mubanyamuryango wabo ushaka gushyigikira igikorwa cyo gucyura Umwami w’Urwanda,iyo nkunga ikaba yaranganaga namadollar y’America $16 uyashyize mu magade agera nko kubihumbi  40000 cyangwa 50000 Ush.

Bitewe ni uko Umwami yabatahuye akabihorera bo,bakibwira ko,atabazi,yababwiye ko,iyo nkunga bayisubiza uwayitanze kuko igihe cyo gucyenera inkunga kitaragera nikigera azababwira,ubwo ngo bagirango bamutege umutego wo kwakira amafaranga bityo bategure document yo kumushinja ko ari mubategura guhungabanya umutekano w’igihugu cy’Urwanda,amakuru avuga ko,bari bateguye n’ibyuma bifata amajwi kugirango bizabe ikimenyetso murukiko rwa Kigali aho bari gucira urubanza Umwami w’Urwanda adahari nk’umwe mubashinzwe gushing imitwe y’iterabwoba.

Ariko se udatekereza nta nubwo yagereranya?mu byukuri barabona Umwami w’uRwanda yabura 16$ kuburyo yakwasamira ubusa?burya koko inda ndende ntabwo ijya itekereza,nyuma yibyo nk’uko umwe mubagize komite nyobozi ya zamaneko za RPRK abivuga,ngo imikorere yabo yahise ihagarara kubera ngo Umwami w’Urwanda yarabihanije ko batazongera kumuhamagara bamubwira ubusa.

Ubu rero ibikorwa byabo bakoreraga kuri radio inyabutatu.com ,bamaze kubyimurira ku kinyamakuru ikazeiwacu.fr ,aho bashinzwe guteranya abanyarwanda bandika inyandiko zishishikariza amoko y’Abahutu n’Abatutsi gutandukana kugirago barebe ko bamara kabiri k’ubutegetsi bw’ikinyoma kimaze gushing imizi mu mitima yabo,tutabagiwe namaraso yabanyarwanda barenga million zitazwi umubare arabague mu gihugu cyangwa mu mashyamba ya Congo –kinshasa,izi ntasi zikaba zimaze no kwiha kujya zitanga ibiganiro ku maradio yashinzwe nabatavuga umwe nabo,no kwandika inyandika ku mbuga za internet cyane kuri face book zigaragaza ko barwanya leta ya Kigali nyamara barashaka gutera ibuye ngo barebe ikivumbukamo.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar