Umutego mutindi wishe nyirawo.
Kubera ubwoba fpr ifite,yatanze ruswa kugirango ibashe kuyobora ibihugu 10 by’Africa y’uburasira-zuba byasinye amasezerano y’ubufatanye muby’umutekano,nkuko tubikesha bamwe mubakorana byahafi na Kaga Paul,biravugwa yuko kubera gutinya imikoranire ya fdlr na rnc byiyemeje kwishyira hamwe bagasenya ubutegetsi bw’agatsiko nkoramaraso maze nabo bazahite bashinga akandi gatsiko kazaba kafashe ubutegetsi ku ngufu z’igisirikare maze bakomeze ikinyoma cya repubulika itemewe n’amategeko.
FPR rero ko izi neza yuko iyo abanyarwanda babashije kurenga ikinyoma cy’amoko abaranga hagati yabo,abanyarwanda babasha gushyira hamwe bakagera ku ntego,niyompamvu leta ya fpr yatanze agafaranga gatubutse kugirango GEN.James Kabarebe atorerwe umwanya wokuyobora inama y’abaminisitiri b’ingabo zo mukarere.
Sibyo gusa biravugwa yuko leta ya fpr yaba irimo gukoresha bamwe mubanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu babanyapolitike bahishe inyuma y’ibinyamakuru bikorera mumahanga byandika amakuru kumbuga za internet nka shikama,ikazeiwacu,veritasi,inumanews nizindi kugirango bakwirakwize inyandiko zo kwanganisha amoko yombi hagati y’abahutu n’abatutsi.
Umugambi wa fpr n’ukugirango aya moko yombi atazigera yishyira hamwe akabasha kugira imbaraga zatuma babasha guhangana na fpr dore ko bibaye uko fpr ibitekereza ntakabuza bahita bayikura kubutegetsi,ariko kubera abo banyapolitike bahembwa na fpr,bahora berekana ko abayobozi ba rnc bishe abahutu igihe bari bakiri muri fpr.
Aho rero iyo bigenze gutyo na wa muhutu wumvaga yashyigikira rnc ahita yinjirwa na dayimoni y’ubwoko agahita yitandukanya na rnc igitego kikaba kirinjiye,amakuru avuga ko,nyakwigendera Col.Karegeya Patrick yari yabashije gushyira hamwe amoko yombi yirengagije ko bamwe mubahutu yagiye abaca ibihanga,ibyo kugirango abashe kubigeraho yabifaashijwemo na Kabuga Feleciani,maze abakiga bose bahoze ku ngoma ya mrnd bayoboka rnc,niyompamvu leta ya Kaga yakoze ibishoboka byose yica Karegeya kugirango abahutu bananirwe kwibona muri rnc,dore ko Karegeya batari bamuzi bitewe ni uko yaje mu Rwanda intambara irangiye.
Ariko amakuru atugeraho ahamya yuko Karegeya ar’umwe mubantu bagiye kugambanira indege ya Habyarimana muri Tanzania kugirango bazayobye radari babone uko bahanura indege,ituku rero riri hagati y’Urwanda na Tanzania ntabwo ar’ugushyigikira fdlr gusa ahubwo banahuriye kumabanga yoguhanura indege babifashijwemo na M7,niyompamvu ubu uRwanda,Uganda badacana uwaka na Tanzania kuko Tanzania yabafashije guhanura IKINANI ariko bakirengegiza ubwo bufasha bahawe bakarengaho bakayisuzugura imbere y’amaso y’amahanga.
Mu rwego rwogusibanganya ibyo bimenyetso,bahisemo kwitandukanya na Tanzania kugirango ejo Tanzania niramuka inashyize ahagaragara ubwo bugambanyi bizitwe ko nubundi batacanaga uwaka,Tanzania ikaba iri mumigambi yogukuraho ubutegetsi bwa Kaga,ndetse itanasize na M7,kugirango intambara zirangwa mukarere zihagarare.Ibyo bakaba barabisabwe na Obama ubwo yasuraga igihugu cya Tanzania mu mwaka wa 2013.