Umunyamakuru w’inyangeNews yarusimbutse mu murwa mukuru wa Nairobi.

Amakuru agera ku nyangeNews,mu ijoro rya cyeye kuwa 05th Nzeri 14,mu murwa mukuru wa Nairobi,intasi z’Urwanda zaraye zirashe umunyamakuru w’ikinyamakuru InyangeNews.com, nk’uko amakuru aturuka muri uwo murwa wa Kenya,bivugwa umunyamakuru w’inyangeNews yaravuye gutangaza amakuru ku kinyamakuru k’inyangeNews ahagana mu masaha ya nimugoroba hagati ya saa 6-7 z’umugoroba.


Amakuru agera ku nyangeNews,mu ijoro rya cyeye kuwa 05th Nzeri 14,mu murwa mukuru wa Nairobi,intasi z’Urwanda zaraye zirashe umunyamakuru w’ikinyamakuru InyangeNews.com, nk’uko amakuru aturuka muri uwo murwa wa Kenya,bivugwa umunyamakuru w’inyangeNews yaravuye gutangaza amakuru ku kinyamakuru k’inyangeNews ahagana mu masaha ya nimugoroba hagati ya saa 6-7 z’umugoroba.

Akimara kujya ahatirwa imodoka zigana mu gace atuyemo kitwa Ngong,yahise ahura na zamaneko zitwaje intwaro zo mu bwoko bwa masotera(Pistor) maze baramuhamagara ngo ahagarare  har’icyo bashaka kumubaza,bari kumwe nabanyaKenya (2) nabo bitwaje izo za pistol.

Umunyamakuru w’inyangeNews yahise akarumo ake karenge maze bamurasa urufaya rw’asasu kubwa mahirwe ntabwo yitabye Imana,ariko ntituramenya neza uburyo yakomeretsemo niba yakomeretse bikomeye cyangwa byoroheje turimo gukurikirana uko byagenze tuzabagezaho amakuru y’imvaho.

Ibi bibaye nyuma yuko ikinyamakuru inyangeNews gisohoreye inyandiko igaragaza ko Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahinndurwa ariwe wasabye ubwigenge bw’Urwanda ndetse ubwami bugendera ku itegeko Nshinga bukaba aribwo bwemewe namategeko muri ONU,sibyo gusa twabashije no gutangaza igitabo cyanditswe n’umunyamerica witwa Stuwart aho agaragaza uburyo ubwami bw’uRwanda bwari bukomeye kandi abaturage bari babufitiye ikizere gikomeye kuburyo Umwami yabaga afatwa nk’umubyeyi w’igihugu Father of the Nation.

Twagiye tugaragaza inyandiko nyinshi zagiye zihinyuza ibinyoma bya repubulika ya l,ll,lll,kuko zose zagiyeho kuburyo butemewe namategeko,aho bategetsi uRwanda imyaka irenga 50 bakoresha ikinyoma.None babonye ko,ikinyamakuru inyangeNews gihishuye ibihishwe nibwo bagiye inama yo gushaka kwica umunyamakuru w’InyangeNews.

Twababwira yuko ikinyamakuru inyangeNews cyanze kurya intonorano za repubulika nk’uko amakuru dufite twari tukiyategura,bimwe mubinyamakuru bitavuga rumwe na leta ya kigali byamaze kurya intonorano zigera kubihumbi $50000 by’idollar y’America kuri buri kinyamakuru.Ibyo binyamakuru babisabye ko bitareka kwandika ariko ko,bazajya birinda kwandika inyandiko zisesereza leta ya kigali.

Ndetse amakuru akomeza avuga ko,bazajya bandika inyandiko zitandukanya abatavuga rumwe na kigali,hari abashinzwe gusenya Kayumba Nyamwasa kugirango atazigera afatanya nabahutu,hari abashinzwe gusebya fdlr kugirango abatutsi bayigedere kure,hari nabashinzwe gusebya Umwami w’Urwanda kugirango abantu batava kuri leta ya Kigali bagashyigikira ubwami bw’Urwanda.

Bimwe mibinyamakuru twabashije kumenya harimo Afroamerica Network.net,ikazeiwacu.fr,Veritasi.fr,inumanews.com,ubushakashakatsi dukomeje gukora ni ku kinyamakuru umuvugizi.com,kuko duheruka umukuru wacyo gasasira atarameranye neza na leta ya kigali,ariko kuva yava mu bwihisho ntabwo acyandika inkuru,niba haba har’imishyikirano yaba irikuba hagato ye,na leta ya kigali ntabwo ayo makuru turayatohoza.Gusa ayo tumaze kumenya ni uko amakuru yandikaga kuri leta ya fpr,yayahabwaga na nyakwigendera Col.Karegeya Patrick.

Ntabwo bizwi rero niba yaba arimo kubaka iyindi network cyangwa niba nawe intonorano zaba zaramugezeho,ikindi kinyamakuru tugikurikirana ibyacyo n’ikinyamakuru cyahoze ar’icyanyakwingendera Ingabire Charles yarafatanije na Karuranga John,ubu kikaba cyarigaruriwe na Noble Marara ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza.

inyangeNews iganira na bwana Karuranga John umukuru w’ishyaka rya RPP-Imvura,yabwiye ikinyamakuru inyangeNews ko,icyo kinyamakuru cyari cye afatanije na nyakwigendera,amaz gupfa abona cyirayoborwa nabandi bantu atamenye neza uburyo cyabagiye mu maboko,byumvikana ko mbere yuko nyakwigendera Ingabire mbere yuko apfa babanje kumukuraho User name:Administrator,hamwe na password.Maze basigara bategeka ikinyamakuru bagishyira mu maboko yabo twavuze hejuru. e Kings 

Skip to toolbar