Ukuli ntikwica umutumirano.

Ukuli ntikwica umutumirano.

Intambara ya jenocide yakorewe abatutsi ikirangira muri Nyakanga kuwa 19th 1994,hasigaye indi ntambara yogutoragura abitwaga intarahamwe,cyangwa ibyitso bya mrnd yarikuwe kubutegetsi icyo gihe.Kwica umuhutu umwita interahamwe nta kibazo cyagaragaragamo nk’uko mbere y’intambara muri za mu 1991 kwica icyitso byabaga ari nta kibazo cyarimo cyane ko,bitwaga in inyenzi,uwajyaga kwica inyenzi yayishushanayaga n’inyenzi isanzwe ka gakoko gatambagira hasi kuburyo umuhutu wakoraga icyo gikorwa nta mutima wamuciraga urubanza.


Ntibyatinze intambara yamaze imyaka inne iba irarangiye,ibyari amarira kubututsi bihinduka ibyishimo nyamara kwar’ukwibeshya kwa akanya gato,cyakora nibura babonye uko gutabarwa kwitirirwa igikorwa cy’ingenzi nyamara ntibigeze bamenya ko,ababatabaye aribo babageretseho urusyo rushyushye.

Abitwaga inyenzi izina ryabo ryabagejeje ku ntsinzi aho bihimuye kubahutu nabo batangira kwifuza ko,amazuru yabo,yahinuduka matoya,mu gihe mbere ya jenocide yabatutsi,abatutsi bifuzaga kugira amazuru manini nk’Abahutu!Ibyisi bury nta forumireri bigira niyompamvu uwashaka yabitera umugongo.

Ubwo umuhutu wabaga afite azuru gatutsuye yabaga afite amahirwe yo kwitwa umututsi niba aho yabaga atuye nta muntu washoboraga kumenya uwariwe,aya mahirwe yasekeye abanyenduga cyane bakomoka igitarama na butare na gikongoro abakiga aya mahirwe ntiyabarebaga cyane ko,bari imbarwa kuko bose niyonka bari baragiye muri Zaire yitwa ubu Congo.

Kubera abatutsi bari baturutse mu gihugu cy’ubugande batari bazi igihugu neza,byabaye ngombwa ko,kagame yimika Bizimungu kugirango amahanga atabona ko,leta ar’iyabatutsi nk’uko amahanga yabivugaga cyane Ubufaransa n’Ububiligi,ubwo Bizimungu aba y’imye ingoma kubwuburiganya bw’Abatutsi bo muri FPR.

Intangiriro y’Ubuhanuzi:

Imana nayo ntiyatwanzwe mu rwagasabo,umwuka w’ubuhanuzi utangira kumanuka kubantu b’Imana,bati nyamara ibikomeye biruta ibya mbere biraje,fpr iti iyo n’ingenga bitekerezo yabahutu hamwe nabatutsi bavuka mu Rwanda,ubwo haba haje Abasajya,Sopecya,Dubai,na 3V,satani arigaragura sinakubwira,abari baziko bakize ingoyi yabahutu,bati ntimubizere kuko ababyeyi babo banze guhungana natwe ndetse banashyingiranye nabahutu bariyanduje kandi kizira!.

Ibyo ubushyuhe bwari bumaze kuza mu mujyi wa Kigali buhinduka ubukonje kuri bamwe,maze abanyarwanda nabahanga cyane abavukiye mu Rwanda bafata abana babo babajyana kwiga Uganda kugirango mu myaka iri mbere batazabura akazi,baba bize ikiganda,igifaransa bakajya bakivuga aho bizeye neza umutekano wabo.

Sibwo abantu bose batangiye kwifuza kuvuga ikiganda?kuko icyongereza ntabwo cyari gihagije!Ibintu birakomera cyane,politike ya fpr imaze gushinga imizi basanga babantu bavuka iRwanda bagenda bigizayo ko noneho igihe cyo kubakenera cyegereje bitewe na politike nyarwanda igenda yihinduriza nk’uruvu.

Kubera kutumvikana kwa Uganda n’Urwanda,byabaye ngombwa yuko bakenera abavuka I Rwanda kugirango babakoreshe muburyo bwo kuneka Uganda nabandi banyarwanda batavuga rumwe na FPR,cyane cyane abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu kubera ko,bari baragizwe ruvumwa kuburyo ahantu hose bashoboraga kuhajya kandi ntibamenyekana cyane nk’uko abatutsi bamenyekana.

Kubera ko,abatutsi icyo gihe basuzuguraga abahutu bityo bikaba bizwi ko,nta jambo bafite kuburyo kubatinya ntacyo byabaga bivuze,ubwo abantu bagahuragura ibigambo,nyamara gukora uwo murimo kw’Abahutu s’ukobabaga babikunze ahubwo ni uko,babaga bigura kugirango bemerwe muri politike nyarwanda yiriho kandi nubu ikiriho mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka (6);muri fpr zahinduye imirishyo,Bizimungu aba avuyeho,maze igice cy’abatutsi nabahutu bamaze kumenya ibanga ry’ubutegetsi batangira kubona integer nke za fpr,nibwo fpr yatangiye gukoresha iterebwoba iba yivuganye uwari umujyanama muri perezidance Aciel Kabwera nk’uko abamwishe babivuga,bavuga ko bamwishe kumabwiriza ya Gen.Kayumba Nyamwasa,nawe akavuga ko,amategeko yavuye ibukuru kwa Kagame.

Ubwo ba Kabuye bahise bahunga bari bibumbiye mu cyitwaga ‘KIBUYE solidarity’ubwo abasajya bongera gukomera kubera iterabwoba bari bamaze kugaragaza ko,bakomeje kwica abantu,mu gisirikare naho ntibatanzwe hatangira uruntu runtu ko Umwami w’Urwanda baharaniraga ko atahuka ngo yaba agiye kuza,abo nabo kagame yahise abaha isomo ry’ihuta.

Ubuhanuzi nabwo ntibwigeze buhagarara niko bwakomezaga kuvuga ko ibikmerezwa bya fpr bigiye gukorwa n’isoni,ubwo ba Kajaguhakwa Valenci bati turahunze,Gahima Gerald wicaga agakiza bati ba wicaye kugatebe,Theogene nawe bati uhinduriwe imirimo,Gen.Nyamwasa bati ujye kwiga kubana n’Abatusi mu bwongereza,agarutse nyuma yamezi (6);bati ubujyiye kurukira mubuhinde,karegeya nawe bati wowe uzi amabanga menshi kandi usigaye uvugana na Kabuga injira muri gereza amezi 18.

Politike nyarwanda iba itangiye guhindura imirishyo vuba vuba nk’uko Uwiteka Imana yabivuze!Ubwo abahanuzi niko bicwa ninako bafungwa,uwabaga ar’umuhutu yatumye n’Imana,bahitaga bamwica nta kabuza,uwabaga ar’umututsi bamushyiraga mu gihome nyuma bakazamurekura,ibyo kagame abonye ko iby’ubuhanuzi bishobora kuba bifitanye isano n’ukuli ashaka abatutsi bo mubega babigisha guhanura ibinyoma no kujya kuvangira amatorero ngo bahanure amahoro kuko fpr yavugaga ko yaba ari propaganda yabatavuga rumwe nayo cyane kuruhande rw’Umwami w’Urwanda.

Bigeze muri 2010 fpr yagize ubwoba bukmeye cyane nyuma yokubona abanyarwanda batangiye gushing amashyaka ndetse na bwa bwoba batera abantu babona abanyarwanda ntibwitayeho,nibwo bashatse uko Gen.Nyamwasa bamuhitana,aba aciyeho,bajya muri green pary Andrew Kagwa bamucamo ibice (3);ibintu bisubira urudubi amatora bayakora mu munezero wamaraso yabanyarwanda baririmba intsinzi.Nyamara uhereye ubwo igihugu cyabuze amahoro kugeza magingo aya.

Ubu abanyarwanda bakaba biteze ibyago bikomeye batazi aho bizaturuka,nyamara fpr ikomeje kwikomeza ivuga yuko mu gihugu aramahoro,ariko kubera ubuhanuzi busohora buri munsi nta kwezi gushira hadafunzwe umwe cyangwa babiri mubatavuga rumwe nubutegetsi bwa fpr inkotanyi.

Skip to toolbar