Ukraine: Leta yigaruriye ikibuga cy’indege
Umushikiranganji w’ubutegetsi bw’igihugu wa Ukraine, Arsen Avakov, yavuze ko ingabo z’igihugu cye zongeye kwigarurira ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Donetsk kandi ko abantu bose baguye mu mirwano ari impirimbanyi zishyigikiye Uburusiya.
Izo nyeshyamba zari zafashe icyo kibuga cy’indege ejo kuwa mbere maze igisirikare cy’igihugu gikoresha za kajugujugu mu guhashya icyo gitero.
Ariko umunyamakuru wa BBC yavuze ko izo nyeshyamba zikigenzura imihanda igana ku kibuga cy’indege kandi ko hari amasasu acyumvikana.