Ubuhanuzi bwo muri hotel Uganda.

17 sept 2012 njyanwa mu iyerekwa mbona Uwiteka Nyiringabo angirira Ubuntu,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi,rirambwira riti,mwana w’umuntu,Numara kugera mu gihugu cy’IBABYLON,uzasanga visi perezida wa Kenya witwa Karonzo Musyoka akiri ku butegetsi,azavaho hanyuma nyuma azagaruka kubutegetsi batsinze amatora aho niho ubwiza bw’Uhoraho Uwiteka Imana yawe buzakwigaragariza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.


 Nyuma yicyo gikorwa nabonye ndi mu mwuka, abampigaga bahise bohereza imyuka mibi kugirango ntazava mu gihugu cy’Uganda bazabone uko banyica, bateje umwuka w’ubukene kumuntu watubereye umugisha, bohereza imwuka wigifungo, ndasenga imyuka bohereje ndayisenya yose irarangira, maze mbona Imana nyirijuru imanuye imigisha mbona ingezeho.Maze Imana imbwira yuko abandwanya bose igiye kubirukanira Kure kuburyo izabateza ibibazo ntibongere kunshaka.

18 sept, 2012 njyanwa mu iyerekwa mbona dayimoni ushinzwe guteza  akaga na makuba amereye nabi cyane,ndwana nawe  mbona ndamunesheje,uyu mudayimoni namutejwe n’umuhungu twiganye muri primary,witwa Kamanzi Narsis PaPa we witwa Ruzezwa akaba yarakoreshaga abacwezi “ASTROLOGY SPRITY”kuko iwabo bakoreshaga abacwezi,umubyeyi akaba ari we yasigiye uwo murage,kugirango awukomeze bwa butunzi badutwaye tutazabusubirana.

19 sept,2012 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi muri bwa butayu bunini cyane,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kwerekeza mu gihugu cy’IBABYLON,aho uzamara ibihe muri ubwo butayu bwamezemo igishanga.Bisobanura yuko uzahamara ibihe [7] ariko igihe cyategetswe n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe azibuka umurimo ukora akugirire imbabazi maze agukure muri ubwo butayu agushyire ahagutse kugirango umenye yuko Uwiteka agira neza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore ushyizwe imbere yawe amahitamo,kuko iki gihugu cy’umwana w’UMUSITA bagiye kuguha igihe ntarengwa ukaba wabaviriye mu kubutaka. Kuko bakoze ibishoboka byose ngo baguhitane ariko birananirana kandi nta (No Extra time) bazakongerera kuko amahanga yabamereye nabi cyane abasaba ku kurekura uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 (b) Njyanwa mu iyerekwa mbona urutoto rwuhererekane rwabadayimoni bakomoka kwa sogukuru ubyara mama, abo badayimoni akaba yarabatejwe na Mukase utarashakaga yuko mama aba umunyamugisha, amukuraho umugisha we, awimurira ku bakobwa be, kugirango bazahirwe naho umuvumo wabo awushyira kuri mama witabye Imana atabonye umugisha w’Uhoraho Uwiteka Imana nkorera. Ndashima Imana ko nabashije kubimenya biturutse mu Mbabazi zo mu mutima w’Imana.

(c) Mbona muterekwa Kamanzi Narsis wo kwa Ruzezwa na mama we banyuriza igiti bamaze gutema hasi mu mizi kugirango ningera hejuru bagihirike kingushe ninako byagenze ariko icyabatangaje nuko igiti cya vunaguritse njyewe sinagiri icyo mba, bakomeje kugerageza kugirango barebe ko baramira ubutunzi bwabo ariko biranga, ngicyo ikibazo cya satanic yo kuguha ubutunzi butari ubwawe kuko igihe kiragera Imana ikagira imbabazi ikagarura bwa butunzi baba baribye bagirango Imana ntiyabirebaga.

(d) N’ubwo ntibanyunzwe, banjyanye mukazu karimo ikinogo cy’amazi maremare maze bankingiraniramo bibwira ko ahari ntashobora kuvamo,aho naho Imana yabanye nanjye mbona mpawe ubwato bwa kijyambere bugezweho aba aribwo nicaraho,maze negera kunkombe yamazi nyavamo maze mbona barashwawe.

(f) Mva aho hantu ndajyenda ngeze munzira mpura n’umusore urikumwe n’umukobwa mbabaza nib anta rusengero ruri hafi aho,nsanga rurahari ndetse barukorera uburinzi ngo rwari rutaruzura ngo rwubatswe n’umugore ngo ategereje ko rw’uzura akaruha nyirarwo,mbasaba ko banyinjizamo ngo nsenge baremera ndagenda ndasenga nshima Imana ibyo inkoreye,ariko banga yuko nduraramo ngo nisengere.

20 sept,2012 Umwuka w’Imana waranganirije umbwira aya magambo akurikira,dore leta y’Urwanda batanze million 20.000.000,zamanyarwanda zihwanye na million 81.000.000,zamashillingi kugirango aho bakubona bahite bakurasa,sayo gusa batanze ahubwo hari nandi bari baratanze mbere,uhumure nzakurinda niho uzamenya ko nd’Uwiteka Imana yawe.

(b) Umwuka w’Uwiteka akomeza kunganiriza ambwira amagambo akurikira,dore ngiye gukoza isozi perezida w’Urwanda kuko akabije kumena amaraso nk’umena amazi,kandi dore amaraso ararira,yishe abantu benshi abarenganya ankoze mujisho,nyamara se njya kurema isi yarahari?yambwira aho imfatiro z’Isi ziba?dore igihugu cyose yagikwije ibigirwamana bitumva ntibivuge nyamara se har’icyo bizamumarira?dore nzamuteza isi yose izamwanga nabo yari yiringiye bazamuvaho aho niho azabona ko yibeshye azagira agahinda ko mu mutima,azicuza ibyo yakoze byose ko itamugiriye umumaro,kandi mu muryango nta giti nzamusigira kizongera gutoha cyangwa kizasigara gicumba umwotsi uko niko Uwiteka avuze.

(c)Kubera ibyo nzakorera kagame bizaba ar’ibiteye ubwoba,dore isi yose izahinda umushyitsi,kandi uRwanda ruzaba iciro ry’Umugani ndetse mubana babantu nyuma yo kwiyerekana ko arijyewe Uwiteka ubikoze ntawuzifuza kongera gukomera kubera ibyo nzaba nkoreye perezida kagame,dore ibizaba nta bwo bizaba ndi kure yabyo, jyewe ubwanjye nzaba mpari mbirebesha amaso yanjye,kandi icyubahiro  cyanjye kizakwira isi yose,abantu bazatinya bahinde umushyitsi kubera ibizabera mu Rwanda,ariko hanyuma yibyo Rwanda naguhannye nkuko umubyeyi ahana umwana we nawe niko naguhannye,kandi ibyo nakuvuzeho nzabisohoza dore nubundi icyubahiro cyanjye kizasubira mu misozi y’Urwanda miremire,kandi nzongera nguhe icyubahiro nusumbishe amahanga.Dore s’ibya kera nibya vuba kuko biraje kandi birasoheye uko niko Uwiteka avuga.

(d) dore isi yose izatinya kuko ntazabura kwihesha icyubahiro mwisi yose,kandi intama zose zari zarantaye zizagaruka kubera gutinya no kugira ubwoba,uhereye uwo munsi zizagaruka,dore amahanga aracuragana aza guheshwa umugisha mu gihugu cyanyu kandi koko abazaba bafite umutima umenetse nzabagirira neza uko niko Uwiteka avuze.Icyo gihe ubwoko bwanjye buzitwa abahiriwe n’Uwiteka,kuko ntazabura guhesha umugisha abayakobo kuko ar’ubwoko bwanjye bwite Israel inkomoko ya yakobo kurukiryi rw’aburahamu.

(e) Dore igihe cy’umwijima kirarangiye,ndetse kirasohoye ubwo bagiye kumenyakana yuko Uwiteka ariwe Mana yabisirayeli akaba ariwe waremye ijuru nisi,mbese icyo gihe inkozi zibibi zizagana hehe?abihaye kuragira intama zanjye ntarazibaragije icyo gihe nzabahindura akabarore bicuze icyatumye bihe kuragira intama zanjye  kugirango isi yose imenye ko atari jye bakoreraga,ahubwo ko bakoreraga inda zabo nabasogokuruza babo babahayeho akarande.

(f) Mbona leta ya fpr ihemukira abantu bakuze kuko bayikoreye ariko ikabahemukira,ndetse mbona abanyarwanda bahatirwa gusengera fpr kungufu,hanyuma yibyo fpr igahatira abahutu nabatutsi kubana kungufu za leta,kandi abavuye abavuye mu gihugu cy’ubugande bo bakanena abahutu ndetse ntibabe banasangira,ariko bakabihatira abandi batabishaka. Ubyanze bakamwita umunyamacakubiri.

(g) Mbona abanyarwanda babuzwa hepfo no haruguru,mbona abanyarwanda bafite inzika yo mu mutima,bakubita agatoki kukandi ariko bikaba ibyubusa kuko nta muntu numwe waruhari wokubatabara,mbona abategetsi bakomeye muri fpr bamaze kudamarara bibwira yuko ubutegetsi bwa shinze iminzi mu gihe ahubwo ariho bugiye gusenyuka.

21 sept,2012 Imana yanyeretse leta y’uRwanda ikora ibishoboka byose ngo banyice,mbona umugabo wahawe amafaranga ngo andase mbona ageze mubugande,anshakisha,yewe Imana inyereka bakora

(b) Nerekwa umugisha mwinshi cyane,numva namajwi yabagome bashakaga kungirira nabi harimo uwitwa Munyandinda James na Munyandinda John,bivuza impamvu ntapfuye bavuga yuko nindamuka ngiye hanze nzabashyira ahagaragara

22nd sept,2012 nerekwa urusengero rw’Uwiteka ruzubakwa hejuru ku kanunga,uko ruzaba rumeze,maze mbona nshyiraho  abubatsi ngo batangire basize mu kibanza cy’Uwiteka.Mwana w’umuntu dore hano urahavuye,kandi hahirwa igihugu uzajyamo,kuko bazahabwa umugisha,aho uzajya ujya ntibazajya bifuza yuko uhava,kandi dore Imana izagukoresha ibitangaza bitigeze kubaho. Ariko abakozi b’Imana bazakugirira ishyari ariko ntacyo bazagutwara niko Uwiteka avuze.

23 sept,2012 Imana yanyeretse ko nindamuka ngeze mubuhungiro ngomba kwirinda abanyarwanda b’impunzi nzahasanga kuko aribo bazangambanira kuko bazakoreshwa na leta y’uRwanda kugirango barimbure barimbure ubugingo bwanjye.

(b) mbona uburozi inzego z’ubutasi za leta y’Urwanda basigaye batanga babwita ngo nirangi. Mbona babukwirakwije ahari za ambasade z’Urwanda kugirango bajye babuha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo.N’ukuri imirimo ikorwa na leta y’Urwanda iteye ubwoba habaje abayikorera kuko amaherezo yayo bazabura aho bakwirwa kandi bazakorwa nisoni zitazigera zirangira.

(c) Mbona abanyarwanda birwa bajya impaka banatukana kubera ubuhanuzi naashyize

(d) Mbona hafunguwe radio ivuga ikinyarwanda ikorera mumahanga,iyo radio yitwa muhabura ndetse namazina yabayikoragaho bitwa amazina yabanyamakuru bakoraga kuri muhabura. Mbona murwanda habaye inzara nyinshi cyane ivanze nimbeho ndetse nimvura y’uruvange kubera ibyo byago abantu batangira umushiha uturutse kunzara,kandi nabonaga abafite amazu yogukodesha batangiye gusubiranamo nabakodesha kubera badafite amafaranga yokwishyura kiba ikibazo gikomereye leta kuko abantu benshi bari batakigira akazi,maze kubera kubura ibyo bakora batangira kujya bakina urusimbi rwamafaranga ngo barebe ko hari ayo babona muri ubwo bushomeri bwabo.

(e) mbona ibihe byanyuma bya perezida Museveni,ahindura ibintu byinshi mu gihugu,kandi mbona inzego nyinshi azishyizemo abanyarwanda kugirango bazamurwanire intambara yaririmo gutegurwa nabaturage bayuganda,mbona ahaye abasore bakiri bato ububasha bwo guca imanza za gisirikare kugirango bacire umuntu wese utavuga rumwe nawe.Mbona Uwiteka ampaye manu,bisobanura umugisha uturutse mwijuru,mbona abadayimoni bashaka kunyaga uwo mugisha ariko Uwiteka arandwanira ntibawujyana

Mbona ngera mubuhungiro mbona umwuka w’uburiganya uzanywe nabantu nzahasanga,mbona barashaka kumenya ububiko bwanjye maze ndabubahisha,babonye ko mbuhishe mbona barashaka kunkoresha accident.

24 sept,2012 mbona ndi kuri gakondo,maze mbona hari abantu barimo Innocent Ntagara mbona barashaka kumugira umwami ariko harabantu batashakaga ko aba umwami ndaza bose ndabirukana kuko arijye waruziranye n’umuyobozi mukuru wo muri ako gace kandi nisambu barimo yari iyacu maze mbona babantu maze kubirukana mbona ntabaye umwami.

(b)Icyatumye ataba umwami yahawe igiti cyumye ngo agicemo kabiri biramunanira hanyuma barakimpa ndagitandukanya kuba umwami kwe biba birangiriye,ubwo nyuma yaho mbona abayisiramu nibo bashaka ko umuntu wabo ariwe uba umwami ariko babinanirwa kuko gakondo itari iyabo.

(c) Mbona njya kuzana igitoki kubantu binshuti zacu,maze mpura na Kamanzi Narsis ashaka kumbuzabuza ngo ntajya kuzana icyo gitoki bisobanura umugisha maze ndamusinga njya kukizana.Abonye munaniye nyuma yokukizana aramfata anshira hejuru yigiti cyumye anryamisha hejuru yacyo kugirango agihirike maze nikubite hasi mfe ariko mpita ndamanuka ntiyaba akishoboye.

(d) Mbona ndi kuri gakondo twejeje amasaka menshi ngiye kuyagesa,ariko nsanga umusore warufite inkwi nyinshi zimyase azishyirwa munsi yumurima kandi ahasiga nishoka  arigendera ubwo arigendera.

25 sept,2012 mbona ndi kuri gakondo,mbona amashusho yabapfuye mbona bambaza aho amafaranga agiye kuntwara mu mahanga maze mbabwira ko ntamafaranga ahari ariko mbona bashaka kumenya aho ayo mafaranga azava kugirango bajye kuhafunga.Mbabwira ko ntarugendo mfite.Uko iminsi igenda ishira ninako abadayimoni bajyenda barushaho kurwana intambara kuburyo budasanzwe.Abadayimoni bafite ubwoba bwinshi cyane yuko ngiye gusubizwa ubutunzi bwanjye bari baratwaye.

(b) Uwiteka Imana yo mwijuru anyereka uburyo urwanda ruyobowe n’umwuzukuru w’umuzimu ariwe perezida Paul Kagame,kuko ngo umwuka wa Nyirabiyoro niwo umurimo kandi ninawe umukoresha kugirango uwo muzimu yihimure kubwami bw’Urwanda kuko ubwami aribwo bwashenye ubwami bwa bwa Nyirabiyoro wabayeho 1730,ndetse Imana ikomeza imbwira ko arinayo mpamvu Nyirabiyoro yamuhanuye akamwita Rukirigitangwe rwa mudatinya,ubundi abantu bibwira ko kagame ar’umuntu ariko Imana yahishuye yuko atari umuntu ahubwo ar’umuzimu wanyirabiyoro.Ninayo mpamvu akunda amafaranga kuko abadayimoni bakunda amafaranga,kandi mu marembera y’ubutegetsi bwe azasiga  ukomeye kandi udasanzwe ninayo mpamvu abitwa ko arabantu b’Imana bananiwe guhishukirwa Kagame uwari we,Kayibanda ntabwo yari umuzimu,Habyarimana nawe ntiyari umuzimu,bizimungu ntiyari umuzimu ariko kagame n’umuzimu wuzuye abakoranye nawe ntabwo bigeze bamumenya ninayo mpamvu abantu benshi bamutinya kuburyo budasanzwe.

(c) Maze inkozi zibibi zibonye ko nzinaniye batangira noneho gukora ibishoboka byose ngo bansige amazira ntoki kugirango bongere kunzingazinga ariko nabwo ndabananira kuko nari mumbaraga zibarusha kuburyo batanshobora

(d) dore igihe kirageze ngo abo nahamagaye ngo mbashyire ahagaragara ngo batangire kunkorera,kandi amahanga azabagana,abashakaho umugisha.

(e) Mbona ahantu mu murwa,kurubaraza maze inkozi zibibi zikoresha imbaraga z’umwijima,mbona bohereje imyuka mibi kugirango banyambure telephone narimfite muntoki bisobanura connection mfitanye n’Imana,babasha kunteza umwuzure uzenguruka aho narimpagaze gusa hanyine,ariko kubw’ubuntu bw’Imana mbona yamazi arakamye muburyo ntasobanukiwe.

26 sept,2012 mbona njyanwa mu gihugu gikomeye cyane kandi cy’umugisha,maze mbona nakirwa n’inzego z’ubutegetsi za police,batangira kumbaza impamvu yubuhunzi bwanjye ntangira kubwira amajya namaza byanjye nuburyo ubutegetsi bw’igihugu cyanjye mbona mpawe abasirikare bandinda.

bambaye imyenda ya gisirikare mbona abo basirikare kubera kudahembwa mbona batangiye kujya bambura abaturage maze mbona bagiye kunyambura amafaranga nari mfite nsubira inyuma mva muri bwa butayu.

(b) Mbona bafite inzika nyinshi,umujinya,ishyari ry’abantu bakize kandi aribo babahaye ubwo bukire mbona batangiye kwitura inzika munsi yiyo nzika hari hashashe ubukene bumaze igihe kinini cyane,mbona abakobwa babanyarwanda-kazi batangiye guhunga igihugu bahunga ubukene buteye ishozi bagana mubindi bihugu.Mbona abagore batangiye kwanga ubutegetsi bahoze basingiza buhorobuhoro bajyenda banga leta bahoze basingiza bavuga ko ar’iyi igitangaza,ubukene bwabateye kwanga ubwo butegetsi,kandi nabonye itandukaniro rinini cyane hagati yabagore babategetsi nabanyarwanda-kazi basanzwe,mbona hagati yabo ntibacana uwaka kubera ubusumbane bwari hagati yabo.

(c) Njyanwa mu iyerekwa mbona mudayimoni w’ubukene ajya gutangira muri gakondo ya bakiranutsi, yatangiye yitwa amajyambere ariko bwari uburyo bwogukenesha abanyarwanda kugirango Nyirabiyoro wagarutse gutegeka urwanda anyuze muri Rukirigitangwe Rwamudatinya yihimura kubwami bw’uRwanda nabanyarwanda anyuze mu muhungu we, RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA.

28 sept,2012 Umwuka w’Imana wanjeho maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore  ngiye gukora ibikomeye mu isi yabazima,ngiye kunyeganyeza isi,kuburyo abatuye isi baziheba kubera gukiranirwa kwabo.ibyo byago bizaba bitagaragara kuburyo bw’amaso yabantu,ariko bizaba bikomeye cyane.Isi yose yuzuye guca imanza zibera,ntagukiranuka kugaragaramo.

Abantu bagiye guhura nakaga gakomeye nijyewe Uwiteka nzabyohereza vuba kandi nzabitebutsa ntibizatinda ubwoko bwanjye bukwiye kurushaho kwirinda kuko nzabugirira ibambe ariko ibyo byago ntawuzabihagarika nd’Uwiteka ubivuze.

Umwuka w’Imana ukomeza  kunyereka uburyo abanzi bu bugingo bwanjye bakomeje gucura umugambi wo kungirira nabi bitwaje ubuhanuzi kuko babuze icyaha bandega basigara bitwaje ubuhanuzi.

(b) Ijambo ry’Uhoraho Imana Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho agiye guteza amakuba nibyago bikomeye mwisi yabazima,ibyo bizabanzirizwa ni inzara, n’ubukene butavugwa,kandi abadamu benshi bazakorwa nisoni.Kuko bananiwe kwiringira Imana biringira abantu,abo mvuga na bishyize hejuru bumva yuko ubwiza bwabo aribwo bubatunze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

29 sept, 2012 Imana inyereka mu gihugu cya Uganda bahimba icyaha bashobora kundega ariko cyidafatika, manze numva bavuga ngo bashobora kundega Tension case, strained political, not relax.

Umwana wisezerano ntajya apfa:

Mbona hakoreshwa imbaraga zikirenga z’umwijima mbere yuko bazohereza babanje kunyura mu muriro ngo barebe ko bananiza sinzajye mu mahanga kugirango ntazakomeza gushyira ahagaragara ubuhanuzi,ariko imbaraga zabo zaranga ziba nkeye ugereranije nizari zindize.Bagerageje kwiyoberanya munzira zose kugirango ntababona ariko kubera ubuntu nagiriwe bwo gutahura imikorere yabadayimoni biranga ndabamenya bananirwa kuntsinda.

Nerekwa pastor Liliyoza Tai ashaka gufungura bank akayifatikanya ni dini rya Omega abereye umuyobozi ibyo yabikoze yitwaje yuko ngo ashaka guha abakristu akazi,ariko mu byukuri ntaho byari bihuriye niryo dini yita umurimo w’Imana ahubwo byari ubucuruzi no gushaka gukora izina cyane yuko gufungura bank byamworohera cyane kuko aba yifitiye abakiriya murusengero rwe.

(b) Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana wamushiki wanjye nareze nigishije amashuri kugeza muwa (6) muyisumbuye mbona anteje imyuka mibi kuko ari mubantu batwaye ubutunzi bwanjye,gukira kwanjye rero bisobanura ko ubutunzi yatwaye butari ubwe nibugaruka iwanjye azahita acyena.Ahora rero acunganye nuko ntakwibohora ngo ngire icyo nageraho,ariko ayoberwa kumenya yuko iyo wabimenye utangira gusenga urwanya iyo myuka mibi yagushyizeho bityo akaba atagifite amahirwe yokugumana ubwo butunzi.

(c) njyanwa mu iyerekwa mbona Mukeshimana Jannette(Umwishwa) ajya mu bapfumu maze ahabwa imbaraga z’umwijima kugirango azinyoherereze maze nawe yibonere umugisha wanjye.Nyamara se amashuli namwigishije kugera mu mashuli [6] yisumbuye ariko ntabwo yigeze anyurwa nibyo namukoreye ahubwo yakomeje gushakisha ibirenzeho kugirango arimbure ubugingo bwanjye.

 (d) njyanwa mu iyerekwa mbona uwitwa  Kamanzi Narsis wo kwa Ruzezwa twiganye amashuri abanza nerekwa uburyo yakoreshejwe na babyeyi be,bagatwara umugisha wanjye wose barangiza bakanshyiraho umuvumo wabo kugirango nzabe kure y’umugisha wanjye.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,kora amasengesho kugirango ubuhore ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

 (e) Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadamu cyangwa abagore,ubwo wenda twavuga gitsina gore muri rusange,yuko  aribo bagize umubare munini wo gukorera satani.Bakora ibikorwa bibi byose bishoboka,nibo baraguza kurusha abagabo,bakaroga cyane kurusha abagabo,ndetse banategera abagabo mu bitsina byabo,niyompamvu abantu benshi bafite imivumo batazi aho bayikuye kandi bikaba bigoye kugirango bamenye ikibazo bafite,usibye kubona ibintu bitagenda ubuzima buba bubi kumpampamvu zidasobanutse nta kindi bamenya kubuzima bwabo.

(f) Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo inkozi z’ibibi zitwara imigisha ya bantu bakoresheje imyuka mibi kugirango abanyamugisha basigarane umuvumo nabo babatware umugiha wabo kuko uwabo watwawe nbadayimoni bahisemo gukorera kuko Satani bamufata nk’Imana yabo.

Uburyo bakoresha bwo gutwara imigisha ya bantu bwitwa “Spritiul Blessing Transfer” umugisha wawe bakawugukuraho, bakawishyiraho, ugaasigarana umuvumo mu cyimbo cy’umugisha.

Uko niko batwara ubwenge bw’abana banyu, cyangwa ubwenge bwawe, bakaguha ubugoryi bwabo, bakitwarira ubwenge bwawe ukiga ufite ubwenge ariko ugatsindwa nyamara bagatsinda kandi ari ntabwenge bagira.Hari uburyo bwinshi bakoresha bwo gutwara umugisha wawe cyangwa uwabandi gusa icyo baba bakeneye ni uko icyo bashaka bakigeraho.Bibaho cyane yuko umuntu akora akazi katarake,ndetse agashaka umugore utaruwe Imana itamugeneye,cyangwa bagafunga inda yawe ibyara abana wari kubyara bagahabwa undi wowe ugapfa utabyaye!

Aho kugirango abana bawe bagire ubwenge kandi babusanganywe, bugahabwa ababo naho abawe bagahabwa gutsindwa.Igihe cyose abana babo bakosorwa,ubakosora abona babikoze nyamara nta cyo bakoze,ahubwo abadayimoni nibo baza bakabahuma amaso,bakabona ko batsinze ikizamini,naho wowe bakugeraho umwalimu akabona wabyishe kandi nyamara watsinze! Ikindi bakunda gukora izo nkozi z’ibibi zihengera igihe cy’ibizamini kigeze bagateza uburwayi uwo bambuye umugisha kugirango natsindwa bizitwe yuko yarwaye.

Skip to toolbar