RWANDA: IVAN CYOMORO AHERUTSE GUHUNGA IGIHUGU KUBERA KWANGA KWINJIZWA MURI RDF KU NGUFU.

Leta ya FPR yakomeje kujya ibeshya abanyarwanda ko u Rwanda ari Repubulika, nyamara nyine ni ya mayeri ya FPR tuzi. U Rwanda rutegetswe mu buryo bwa Cyami, aho Paul Kagame bita perezida, ari we mwami wica agakiza. Bigaragara cyane uko yitwara iyo yagiye gusura abaturage mu ntara, aho abaturage bamubaza ibibazo, maze abayobozi bo mu nzego zo hasi kugeza ku ba ministre akabasebereza imbere y’abaturage, bityo akereka abaturage ko ari we wenyine ukiza mu gihugu koikibazo kumugeze imbere gihitakibona igisubizo.


Indoto za Kagame nuko yabonaumuhungu we ari jenerali Mu bwami rero birazwi ko iyo umwami atanze (apfuye) cyangwa akagira impamvu zimubuza gukomeza imirimo ye, asimburwa akenshi n’umuhungu we w’imfura. Uwo muhungu we iyo akiri umwana cyane, yima ingoma ariko nyina bita umugabekazi, akaba ari we umutegekera kugeza nibura agize imyaka 21.

Uku niko byagenze mu bwami bwa Swaziland ubwo umwami Mswati wa 3 uriho ubu yimaga ingoma. Yari akiri muto, atagejeje ku myaka 18, maze afata ubutegetsi, ategekerwa na nyina. Hano Paul Kagame yigaga kuri Ntare School, aho yaherewe ka ka zina k’iby….rimwe Mu bwami bw’u Rwanda rw’iki gihe
naho niko bimeze.

Ubu hari ikibazo cy’umuntu uzasimbura umwami Paul Kagame nuko azasimburwa. Hari bamwe mu banyapolitiki bo muri opposotion bakorera hanze bakeka ko Kagame yazavaho mu matora ya 2017, abandi bakavuga ko aziyongeza iyindi mandat ya gatatu. Twe mu Ikaze Iwacu mw’itohoza twakoze, twasanze Kagame aziyongeza mandat ya 3, nagira amahirwe yo kugeza muri 2017 akiri umwami w’u
Rwanda. Gahunda yo kwiyongeza indi mandat yamaze gutegurwa cyera Impamvu nyamukuru ituma Paul Kagame aziyongeza mandat si ukubera ko umwana we atari yakura, ahubwo nuko nta wundi muntu yakwizera muri FPR. Hari abari baratangiye gukeka ko yazareka umugabekazi, Jeannette Nyiramongi,
akazamusimbura, agategekana n’umuhungu we, Ivan Cyomoro, ariko nabyo Kagame yasanze nta kigenda, ahitamo iturufu yo kuzasimburwa n’umuhungu we byanze bikunze. Kagame nk’umuntu wemera cyane igisirikari n’ubumaneko, yahise yohereza Ivan Cyomoro kwiga igisirikari mw’ishuri rikomeye rya gisirikari muri Amerika ry’ahitwa West Point, ishuri ryigwamo ubusanzwe n’aba ofisiye bakuru mu ngabo. Kubera ikimenyane, Cyomoro yinjiyemo nta n’imyitozo na mikeya yigeze ahabwa mu gisirikari cy’u Rwanda. Nubwo Kagame yahatiye umuhungu we kujya mu gisirikari, we ntabishaka habe na gato, n’ikimenyimenyi muri West Point Military Academy ntiyahamaze kabiri, yahise abishingukamo muri 2010, iseyumiwe apfa kumujyana kwiga ibya Business muri kaminuza ya Harvard nayo izwi cyane ku isi. Aho Cyomoro agarukiye mu Rwanda mu cyi ryo muri 2013, arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza, Kagame yongeye kugerageza ngo arebe ko yamusubiza mu gisirikari. Noneho yashatse kumwereka ko atari we wenyine ko ahubwo n’abandi basore b’abatutsi (bose b’Abega), bafite ubushake bwo kwinjira mu muryango wa RDF.

Nibwo bakusanyije abasore b’indobanure z’Abega (bose hamwe bari 12) bari barangije amasomo y’ibanze y’aba ofisiye muri Ethiopie, Israël na USA, bongeramo na Ivan Cyomoro, babinjiza muri RDF banabaha ipeti rya Sous-Lieutenant tariki ya 17-08-2013. Ubu nibwo buzima Ivan Cyomoro yishakira Ababyeyi ba Cyomoro, ubu wagira ngo basigaye barwaye « MIYOPIE »,ku buryo batabona neza, bakeka ko u Rwanda ari akarima kabo, karangajwe imbere n’abatursi b’Abega. Ubu bateguye ko bazahindura itegekonshinga, maze Paul Kagame akongera kwitoza mu matora ya 2017. Mu mpinduka bazakora, mandat ya perezida, nako y’umwami izava ku myaka 7 ize ku myaka 5 ; n’ukuvuga ko andi matora azongera kuba muri 2022.

Muri uyu mwaka, ibwami bateganyije ko Ivan Cyomoro azaba amaze kugera ku ipeti rya Général de Brigade, bityo akazaba ayobora umutwe ukomeye w’ingabo, birumvikana ko ari « Republican Guard », uzaba ufite ububasha bwo gutegeka iyindi mitwe yose y’ingabo nkuko bimeze ubu.
Andrew Mwenda.

Si ibyo gusa kuko bariya basore b’indobanure twababwiye haruguru hamwe na Cyomoro, boherejwe kwiga amasomo yo kurinda abategetsi n’ibijyanye n’iperereza muri Korea y’epfo. Si ibyo gusa kandi, kubera ko Cyomoro akubutse muri aya masomo muri Korea y’epfo yahise yoherezwa kwimenyereza akazi mu biro bya se, nyuma ajyanwa muri Republican Guard, ngo yige uko bakora iperereza. Cyomoro kandi yanahawe umuntu wo kumukurikirana ari we, Andrew Mwenda, umunyamakuru w’umuganda washinze ikinyamakuru cyo mu Buganda cyitwa « The Independant ». Uyu Andrew Mwenda yari ashinzwe kwigisha Cyomoro, uko abategetsi bitwara muri public, yanamwigishaga uko bavuga za discours. Cyomoro ageze mu mutwe urinda se, yahawe, Lieutenant-Colonel Joseph Gishaija, wari ushinzwe by’agateganyo iperereza muri uwo mutwe, kubera ko uwari ushinzwe ako kazi Major Ronard Rwivanga, yari amaze kwirukanwa muri ya serwakira yo kwikiza abantu bose bari bafite icyo bapfana na Gén Charles Kayonga.

 

Uyu Maj Ronard Rwivanga ni muramu wa Gén Charles Kayonga. Hagati aho, Kagame yanahise azana mubyara wa Cyomoro witwa Charles Shema, wari muri polisi, ahita amushyira muri Republican Guard, kandi anamuha ipeti rya Lieutenant Col, amushinga kwigisha Cyomoro uko ubumaneko bukora. Ivan Cyomoro ntashaka umushinga wo guzasimbura se Nkuko twabibabwiye haruguru, Ivan Cyomoro ubu abarirwa muri RDF nka S/Lt. ariko mu by’ukuri ntashaka na gato akazi ka gisirikari, nta nubwo ashaka kwinjira mu bya politiki ababyeyi be bashaka kumutsindagiramo. Paul Kagame ahora arota ko umuhungu we yagombye kuba kabuhariwe mw’iperereza, kubera ko azi ko ngo iyo ufite iperereza rikora neza, ushobora gukontorora ibintu byosemu gihugu.


Col Tom Byabagamba ni uwo muri kumwe n’uwo mudamu Nyuma y’iyirukanwa rya Major Ronard Rwivanga, wari ukuriye iperereza mu barinda Kagame mu Kwakira 2013, kubera ko ari muramu wa Gén Charles Kayonga, Paul Kagame ngo yazanye Col Tom Byabagamba gukomeza kwigisha S/ Lt. Ivan Cyomoro. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse ahantu hizewe, tutari buvuge izina, kubera umutekano w’abahakora, avuga ko Cyomoro ku giti cye ari we wasabye se ko azana Col Tom Byabagamba, kubera ko amuzi kuva cyera ari umusirikare urinda se, ngo akaba amukunda cyane. Uyu Col Tom Byabagamba yahoze akuriye Republican Guard, aza kwirukanwa muri Nyakanga 2013, ku ka gambane ka Jeannette Nyiramongi na Jack nziza, bamuziza ko ngo yari inshuti ikomeye ya Gén Kayumba Nyamwasa na nyakwigendera Col Patrick Karegeya, mbere y’uko bahunga igihugu.
Ayo makuru akomeza avuga ko mu Gushyingo 2013, ari bwo Kagame yiyimeje gusuzugura icyemezo cya
Nyiramongi agarura Col Tom Byabagamba ngo akurikirane umuhungu we; nubwo nyine bitashimishije Jack Nziza na Nyiramongi, bacuze umugambi wo kumwirukanisha muri Republican Guard guhera muri 2011. Muri gahunda ya Paul Kagame, uyu mwaka wa 2014, nibwo S/Lt. Cyomoro yagombaga gutangira kwerekwa abanyarwanda yambaye imyenda ya gisirikari, ari mu barinda se, igihe ari mu kazi cyangwa yasuye abaturage mu ntara, ariko we yahisemo gutungura abantu bose.
Cyomoro yarahiye ko atazigera ngo yambara biriya bitenge bya RDF, dore ko ngo ari ko abyita . Wa munyamakuru w’umuganda, Andrew Mwenda, nawe yananiwe kumwumvisha ko agomba kuguma mu gisirikari, kandi ko yakumva ko azasimbura se.
Ivan Cyomoro afata icyemezo cyo guhuga u Rwanda Kimwe n’abandi banyarwanda, S/Lt Ivan Cyomoro, amaze kubona igitutu ababyeyi be n’abo bose bamuzengurukije, bari kumushyiraho, yafashe icyemezo gikomeye cyo guhunga, akava mu Rwanda, ngo arebe ko yahumeka kabiri.

Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu, avuga ko Ivan Cyomoro yabonye ko nta kundi yava mu nzara y’ibyo bisumizi byose, uretse guhimba impamvu igaragara kandi yumvikana, ababyeyi be batahakana. Ivan Cyomoro na bene nyina mu kwiyamamaza kwa se i Kamonyi Muri Werurwe uyu mwaka, yabwiye ababyeyi be ko akeneye ibyumweru 2 by’ikiruhuko ngo ajye gusura bene nyina muri Amerika. Kagame ngo ntiyazuyaje yaramwemereye, kuko burya ngo akunda aban be cyane. Nyamara yibagirwa uko yica aba bandi ntamenye ko nabo bakunda ababo!!!

Nyuma ya biriya byumweru 2, Cyomoro yari yasabye by’ikiruhuko, yarahiye ko atazasubira mu Rwanda,
yabwiye ababyeyi be ko ngo yumva azaba agumye muri Amerika kugera kuri Pasika. Igihe Paul Kagame yari muri Amerika, tariki ya 24-04-2014 , LT Cyomoro yanze kugarukana nawe mu Rwanda, yabwiye se ko rwose adashaka kwinjira muri politiki, kandi ko nta gisirikari ashaka gukora. Mu ntangiriro za Gicurasi, nyina, Jeannette, Nyiramongi nawe yafashe rutema ikirere ajya muri Amerika ngo arebe ko yakumvisha umuhungu we ko yagaruka mu gihugu, ariko aramuhakanira Tariki ya 26 Gicurasi, 2014, Paul
Kagame yongeye gusubira muri Amerika, kongera kugerageza kumvisha Cyomoro ko agomba kugaruka mu gihugu. Icyo gihe noneho Kagame yaciye bugufi ku buryo ngo yijeje umuhungu we ko atazongera kumuhatira gukora politiki kandi ko atazamuhatira kujyamuri RDF.

Yamwijeje ko nagaruka mu Rwanda azakora icyo azaba yifuza cyose.Tariki ya 02-06-2014, nibwo Paul
Kagame nabwo yari yagiye muri Amerika noneho ataha, yagarukanye na Cyomoro mu Rwanda, ari na cyo cyatumye Paul Kagame muri iyi minsi ari kugaragara nk’umuntu ufite akanyamuneza. Nta kindi cyabiteye nuko Ivan Cyomoro yemeye kuva mu buhungiro, nkuko abanyapolitiki nka Petero Célestin Rwigema, Evode Uwizeyimana, binginzwe bakavanwa mu buhungiro ku mugabane w’Amerika bagataha mu Rwanda.
Paul Kagame azasimburwa na nde ko Cyomoro ari kubyanga? Abazi neza amakuru y’ikambere mu bwami bw’Abega, bemeza ko Ivan Cyomoro, igihe kinini aba yikinira imikino kuri mudasobwa, na za Play Stations mu gihe murumuna we witwa Yan Kagame we ngo usanga akunda guhugira cyane ku kwiga
amatekiniki yo kuneka nokuyobora ingabo.
Ariko se Ivan Cyomoro koko yabuzwa n’iki kuzinukwa RDF na politiki? Niba politiki n’igisirikari ari byo bituma adashobora gusura se wamubyaye muri batisimu, Gén Kayumba Nyamwasa, iyo politiki yaba ari iyo kumara iki? Ubu se yakora politiki y’iki niba ubu we na bene nyina badashobora gusura maman Portia.ngo bamuyagire, kandi bari inshuti magara? Nanjye ndi Cyomoro sinakwemera ibyo se na nyina bamubwira, ahubwo nari kwigumira muri Amerika. Nah’ubundi agiye kuzikorera ishyiga rishyushye, atazi
naho ryaturutse!
Ngayo nguko, amakuru y’ibwamibw’u Rwanda akomeje kuba urusobe rw’ibibazo uruhuri. Ubuse Paul
Kagame azasimburwa nande? Ese azageza muri 2017? Cyangwa ubwami buzasenyuka mbere y’aho?
Nibusenyuka mbere y’aho se, abateganya kuzajya mu matora bazakora iki? Ibi bibazo tubyibaze twese, kandi tubishakire ibisubizo hakiri kare, hato tutazatungurwa.

Skip to toolbar