Ruracyageretse hagati y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na ICC

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wahamagariye abanyamuryango bawo kuvuga rumwe ku kuba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukomeje kwibasira abayobozi bari ku butegetsi muri Afurika.

 

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 54 utangaza ko watunguwe no kuba Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kataraha agaciro icyifuzo cyawo cyo gusubika urubanza rw’abakuru b’igihugu ba Kenya cyangwa ngo gatange igisubizo kiboneye.

Al Jazeera ivuga ko Botswana ari yo yonyine itavuga rumwe n’icyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika mu nama iheruka kuwa Gatandatu yabereye muri Etiyopiya ikitabirwa n’abakuru b’ibihugu 34.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta n’umwungirije, William Ruto bakurikiranwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ibyaha byibasiye muntu aho bivugwa ko ari bo bari bihishe inyuma y’imvururu zabaye nyuma y’amatora yo mu 2007, zigahitana abarenga 1,000. Aba bagabo bombi bahakana ibyaha baregwa.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kateye utwatsi icyifuzo cya AU cyo gusubika uru rubanza rw’aba bayobozi ba Kenya. Uhagarariye Guatemala muri Loni, Gert Rosenthal avuga ko kugerageza gusubika urubanza ari “ugusuzugura” ibihugu byashatse gufasha Afurika mu gutanga ingabo zo kubungabunga amahoro n’imbaraga zigamije guteza imbere ubutabera ku mugabane.

Ibihugu umunani byo mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho ICC cyangwa biyishyigikiye, birimo u Bwongereza, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byarifashe bitinya ko umwanzuro ushobora kutazagira icyo ugeraho.

Umwanzuro watowe ku majwi arindwi gusa bityo ubura amajwi abiri ngo ushyirwe mu bikorwa kuko aka kanama kagizwe n’ibihugu 15.

Ni ubwa mbere Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kadatanze umwanzuro ku buryo nk’ubu hatitabajwe kimwe mu bihugu bifite umwanya uhoraho muri aka kanama (veto).

Skip to toolbar