Nkunda umugabo ntacyo ampaye!

Sintera ubwoba, ndatanga umuburo- Perezida KagameMu ruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rambura tariki ya 5 Kamena 2014,yavugiyeyo ijambo rikomeje kwibazwaho na benshi, ariko cyane cyane imiryango iharanirauburenganzira bw’ikiremwamuntu .


Ubwo yagarukaga ku bijyanye no gukomeza gushishikariza abaturage kwirindira umutekano no kwirinda ibikorwa byose byo gushyigikira cyangwa kwifatanya  n’umwanzi mu guhungabanya umutekano w’igihugu, Perezida yagize ati : “Bimwe mujya mwuva amaradiyo avuga ngo abantu bafashwe, ngo bafunze, ngo babuze, ngo n’ubwo tutemera ko bahungabanya umutekano w’abantu, ngo ariko,ariko iki ? Ahubwo turaza kongeraho ! Kubafata gusa ? Usibye kubafata turaza kujya tubarasa ku manywa y’ihangu rwose.

 Niba abantu bashaka kumenya ukuntu dufata uburemere bw’ umutekano wacu w’Abanyarwanda, turaza kubibereka ku manywa y’ihangu. Ibi rwose nabyo mbibasezeranije nka bya bindi nababwiraga by’amashuri.

 Umuntu ushaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda kubera ko ngo arashaka politiki, politiki yo guhungabanya umutekano mwayumvise he ?” Nyuma y’ibi Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Francois Soudan, Umunyamakuru wa Jeune Afrique, kibanze cyane ku ijambo yavugiye I Nyabihu, gisohoka mu nimero 2788, cyashyizwe mu Kinyarwanda n’umunyamakuru Erick Shaba :Jeune Afrique :

 Ijambo wavugiye I Rambura ryafashwe nk’aho wasubizaga ibyasohotse mu itangazo rya Leta ya Amerika ndetse na Human Rights Watch, bombi banenga ibikorwa by’inzego z’umutekano mu Burengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda. Ni ko bimeze ? Perezida Paul Kagame : Nta kintu na kimwe gishya mu byo navugiye imbere y’abantu mu Karere ka Nyabihu. Iterambere ntiryagerwaho hatari umutekano n’ituze – abaturage bacu barabizi kuko barababaye bihagije.

Ariko impamvu nashatse gusubiramo ubu butumwa mu nama nagiranye n’abaturage tariki ya 5 Kamena, ni ibintu bibiri byari biherutse kubaho. Icya mbere ni izamuka ry’umutekano mucye mu Majyaruguru ndetse na tumwe mu duce tw’Uburengerazuba bw’igihugu mu byumweru bishize.

Abantu barishwe, muri bo harimo n’umwana w’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, mu gitero cyashakaga kumuhitana (Meya) ubwe.Imvano y’ibi bikorwa by’iterabwoba birumvikana ni imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icya kabiri, ni raporo n’amatangazo wavugagaho byasohowe hatitawe ku byo nakubwiraga. Reka bisobanuke ; amahanga ashobora kudushimagiza cyangwa kutunenga, bashobora kudushyigikira cyangwa bagashaka kudutezamo akaduruvayo, nyuma y’ibyo byose, umutekano wacu ni twe ureba, nta wundi.

 Hanyuma, ubutumwa bwanjye bwari bugenewe abayobora abo batera ibisasu : Ducunga umutekano n’ituze ry’abaturagebacu dushingiye ku mategeko, kandi tubikora tuzi neza ko ibyo dukora bigenzurwa n’amahanga ariko ibyo ntibizatubuzagushikama, gufata ibyemezo, guhaguruka no kwiyemeza mu rugamba tubarwanya.

Ese ibi ni cyo gisobanuro cy’ ifatwa n’ishimutwa ry’abantu uregwa ? Ni ibiki turi kuvugaho ? Inzego zacu zishinzwe umutekano n’abayobozi bacu batanze ibisobanuro ikintu ku kindi, babiha abashinzwe iperereza muri iyi miryango.

Kuki habayeho iryo fatwa ? Ni iki cyabaye ku bahaswe ibibazo ? Ese itegeko ni irihe ? N’ibindi. Hanyuma bafashe umwanzuro wo gusohora raporo tutahawe uburenganzira bwo kugira icyo tubivugaho : Ibi si ubunyangamugayo, si n’ubunyamwuga kandi habayeho kubogama. Nta muntu n’umwe washimuswe mu Rwanda, nta n’uwafashwe binyuranije n’amategeko.

Ariko ni ukuri tumenyereye ibirego nk’ibyo bidafite ishingiro… Iyo uvugiye mu ruhame ko utazazuyaza kurasa umwanzi wawe ku manywa y’ihangu, uba witeguye neza ikizakurikiraho… Ibyo birumvikana. Icyo nashakaga kuvuga ni uko tutajya tuzuyaza kugira icyo dukora kandi byose twabikoze tugendeye ku cyo amategeko ateganya.

Niba ibi bidahagije kwemeza abanzi b’abaturage bacu ko bagomba guhagarika iterabwoba, ubwo tuzajya ku yindi ntera yisumbuyeho, ikomeye. Ariko icyo abatugenzura cyangwa izindi guverinoma bazadutekerezaho nta cyo kivuze.

Njye mbona binatangaje ukuntu abantu birirwa banyonga abantu ndetse na ba nyir’indege zitagira abapilote zirirwa zisiga iheruheru abaturage b’abasivili, ari bo batinyuka kutunenga kuri iyo ngingo. U Rwanda rwo, ku bw’ubwiyunge, rwagize ubutwari bwo gukuraho igihano cy’urupfu, mu gihe gereza zarwo zari zuzuye abakoze jenoside bakwiriye icyo gihano.

Ese ijambo ryanyu ahari si nka “gasopo” ku baturage ba kariya gace : “Nimufasha FDLR, muzahura n’ingaruka” ? Icyo nasobanuriraga abaturage uriya munsi, ni uko nabo bafiteuruhare mu mutekano wabo.

Bisobanuye nyine ko badakwiriye na rimwe gukorana n’abicanyi, n’ubwo baba ari abavandimwe ba hafi. Urugero rwa vuba : umuntu washatse kwica Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ni umuyobozi watowe mu nzego z’ibanze kandi yari asanzwe azwiho ubudakemwa.

 Iperereza rya polisi ryagaragaje ko ibyo uyu mugabo yakoze yabisabwaga n’umwe mu bavandimwe be, umunyamuryango w’imena wa FDLR, bari basanzwe bavugana rwihishwa. Noneho ni umuburo… Nonese ? Buri wese azi ko iyo ari ibijyanye n’iterabwoba,iby’amasano nta cyo biba bikivuze.

Nta muntu ukwiriye kwemera kuba igikoresho. Iyo ugize uruhare cyangwa ugafunga amaso ku iyinjira ry’abakora iterabwoba mu gihugu bakambuka umupaka, hanyuma abo bantu bagatera ibisasu mu isoko I Kigali, ese utekereza ko bazabanza kureba niba muri iryo soko harimo bene wanyu ? Ngibyo ibyo navugiye mu Karere ka Nyabihu : Mu gihe harwanywa iterabwoba, umuryango ntukwiriye guhabwa agaciro cyane kuko umuryango wawe ushobora kwicwa n’abo wageragezaga gukingira ikibaba.

Ntabwo biriya ari iterabwoba nakoraga ahubwo natangaga umuburo : Murekere kurebera (soma kureebeera) nk’aho kutabyitaho kwanyu, cyangwa se ubufatanyacyaha bwanyu butazagira ingaruka.

Ni ukuvuga ko, hatitawe kuri raporo zinenga : Muvuga ko ari uburenganzira bwanyu guhagarika umuntu uwo ari wewese mutekereza ko ari ikibazo ku mutekano wanyu… Dufite uburenganzira bwo gukuraho umuntu wese ushaka
kutwica.

Iyo mvuga gukuraho, kwica uwo ari we wese, aho ari ho hose hatabayeho uburyo busobanutse bwo kubikora. Mu Rwanda kimwe no mu Burayi cyangwa muri Amerika,haba amategeko agenga ibyo byemezo bikaze.

 Izo raporo zidasobanutse z’abiyita impuguke, zifata inzirakarengane z’Abanyarwanda nk’ingaruka zagombaga kubaho hanyuma bagaha umugisha ibyo bikorwa, bazakomeze basohore izo raporo zibogamye. Umugambi wacu wo gukomeza kurinda umutekano uzakomeza uhame. Iyo nsubiramo ibi, sinkeka ko hari uwondi kugira icyo nigisha.

 

Skip to toolbar