Nk’uko Imana yabivuze,ubukungu bw’Uburayi bumeze nabi,bageze naho batangira kurya ruswa.
Ushinzwe ibibazo by’imbere mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi araburira abantu ko urugero rwa ruswa rumaze kwiyongera muri uwo muryango.
Ashyira ahagaragara icyegeranyo kigamije kurwanya ruswa, Cecilia Malmström yavuze ko icyo kibazo cyangije ikizere cy’inzego za demokarasi, kikanatuma imbuga z’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byiyongera.
Yavuze ko ruswa ituma batakaza miliyaridi 160 z’amadolari y’Amerika buri mwaka – umubare ungana n’ubutunzi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi buri mwaka.
Yongeho kandi ko inzego z’ubwubatsi n’izitanga service ku baturage arizo zasinzikaye cyane.