Nk’uko byahanuwe niko bibaye!.

Nk’uko tubicyesha uruga rw’igihe.com,amakuru aturuka kuri urwo rubuga aravuga ko,uwari ministiri w’Intebe bwana Harebamungu Damiani yirukanywe na shebuja Kaga Paul,ibyo bibaye nyuma yoguhamagazwa n’inteko ishinga amategeko ngo yisobanure kubyo aregwa none fpr ihisemo kumuhisha mu gikari.


Ibi fpr ikaba ibikoze murwego rwo kwirukana abahutu bakomeye kumwanya nkuyu cyane abahutu bo mu majyaruguru ya rukiga,fpr izi neza ko abakiga nta mikino bagira uko fpr ibahindura agatebo kayora ivu ninako nabo basukamo amata bayorona umwanda namata n’amavuta y’inka.

Ibi bibaye mu gihe fdlr irimo itgurwa gutaha mu gihugu nk’uko bimaze igihe bicicikana mu binyamakuru bitandukanye,fpr ikaba ifite ubwoba bukomeye kuba fdlr ishobora gutaha mu gihugu isanga abanyapolitike bakomeye nka ministiri w’Intebe.

Twibutse ko Anastazi Murekezi wari minisitiri wabakozi ariwe usimbuye Harebamungu Damiani,akaba akomoka mu mujyepfo cyangwa mucyahoze cyitwa Butare,uko niko ubuhanuzi buvuga ko azasimburwa n’imvange y’umuhutu wabaye umukada muri fpr,iyo ikaba ar’imvugo y’ubuhanuzi ariko byumwihariko icyo ubuhanuzi bwavugaga ni uko Damiani azakurwa kubuyobozi kuburyo bw’amaherere.

Ubuhanuzi bwa Harebamungu Damiani.

Kuwa 20 Nyakanga 2013,Uwiteka Imana yanyeretse umuryango FPR,ukora inama ngo bashakishe uwasimbura ministiri w’Intebe Harebamungu Damiani uriho kugez’ubu nka ministiri w’Intebe, kugirango uwari uriho igiye bagiye kwinjiramo atabasha gukora ibyo fpr imwifuzaho,ni uko mbona batangiye gushakisha bamwe mu bikomerezwa bya fpr abahoze arabakada,mbona bakoresheje ikizamini abantu(2); mbona Harebamungu Damiani  atsinze icyo kizamini aba (1); maze umututsi aba uwa (2)uwo mukada wari uhanganye na Harebamungu Damiani yahoze akora muri (RRA) ariko baranga bafata uwo mututsi uvanze n’umuhutu, wabaye uwa kabiri kugirango intambara bagaiye kwinjiramo yoguhangana nabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa fpr na perezida Paul Kagame.Nuko hagaragara amakimbirane hagati y’ibikomerezwa bya fpr kuba uwarusanzwe kuba ariwe utsinze ikizamini ariko umwanya ugahabwa uwo mukanda mushya!!Ariko biranga bifata ubusa kubera afande ariwe wabitegetse.

 

Kuvaho kwa minisitiri Harebamungu Damiani bishobora gufatwa nk’ikimenyetso cya nyuma mu bimenyetso bikomeye bigaragaza kuvaho kwa fpr kubutegetsi,”Umwami aratashye nimutegure imikenyero n’imishanana ubundi dutahe mu rwagasabo kuko niko Uwiteka yavuze  mwibuke ko Uwiteka atujyanye kujya kumukorera kumutambira ibitambo,kumukorera nk’uko bikwiriye.

 

Abanyarwanda rero mu menye neza ko,mwe n’urubyaro rwanyu muzakorera Uwiteka nyuma yuko azaba amaze kubakiza akaga n’ibyago amakuba byari bidutegereje icyo gihe niwe uziragirira umukumbi azawitaho azawuguyaguya,izavunitse azazunga,izinanutse zizabyibuha,izirwaye azaziha umuti zikire ubukene buzaba bucitse burundu ubwo mu mutima nyamara n’ubw’umubiri ntibuzasigara nitwemera kuyborwa nawe.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar