Ngo America ntizemera ko,Kagame,Kabila,Nkurunziza,biyamamariza manda ya lll,John Kerry.

Nkuko ikinyamakuru inyangenewss.com cyabibagejejeho ubushize,amakuru aturuka mubiro by’umunyamabanga w’ububanyi namahanga mu biro bya perezida w’America Baraka Obama,bwana John Kerry arongera gushimangira yuko igihugu cye,cy’America kitazihaganira na rimwe abayobozi bayobora abaturage babayoboza igitugu.


 

Ibyo yabivuze yerekeza kubayobozi b’akarere k’ibiyaga bigari,birimo Urwanda ,Uburundi,Congo Kinshasa,uyu muyobozi w’America avuga yuko aba bayobozi igihe manda zabo zizaba zirangiye batagomba guhindura itegeko nshinga ngo kugirango babone uko biyongeza ya lll.

Nyuma yuko perezida kagame Paul ayoboye igihe kigera kumyaka irengaho gato 20;we ubwe yivugiye yuko ngo igihe cyose abaturage nibamugarariza ikizere yuko bakimukeneye ngo ntakabuza azongera yiyamamaze ngo kuko abaturage bizaba bigaragara neza yuko yabakoreye ibyo bifuza.

Indi mvugo akoresha iteye amakenga ndetse n’ubwoba avuga yuko,ngo atazemerera umuntu uwariwe wese uzashaka kuyobora abanyarwanda kubayobora ngo cyeretse abanje kumwereka gahunda afitiye abanyarwanda,aha wakwibaza kagame we nigiki kuburyo ariwe ugomba kumurikirwa ibikorwa bizakorerwa abanyarwanda?Aha rero uhita ubona neza ubwami muri repubulika itemewe n’amategeko.

Uyu mwami Ahab w’umwakagara,avuga yoko ngo yibagiwe kubwira abaturage ashinzwe kuyobora mu mutekano mucye,ngo yuko igihe batoraga itegeko nshinga,ngo bagombaga nokuvuga yuko ngo umuyobozi uzabayobora neza,ngo bashobora kongera kumuha ubushobozi bwo kongera kwitoze binyuze muguhindura itegeko nshinga.

Ubu rero ngo akaba ashaka kubafasha kubaha ayo mahirwe yo kumutora,cyangwa muyindi mvugo akaba yishakira andi mahirwe anyujijwe mu muyoboro w’igitugu cya gisirikare,aha rero niho abareba kure bahera bavuga yuko ubwami bw’Abega babuhinduriye muri repubulika itemewe n’amategeko.

Hagati aho rero ntabwo birasobanuka icyo igihugu cy’America kiigihangange ku isi icyo kizakorera uyu munyagitugu cyicaje ku ntebe bishobora kuba bizagorana kuyimukuraho hatamenetse amaraso.

Nkurunziza peter nawe arashyirwa mu majwi yabanyagitugu,yahawe intebe ubwo yarwnyaga abatutsi bari bamaze igihe bayobora icyo gihugu,abashinja ubwikanyize none manda ll zonyine zitumye atangira kumva yuko adashobora kuva ku ngoma,uyu muperezida kuva yajyaho ntacyo yamariye abo yaruhanye nabo,ahubwo yiyegereje abo yarwanyaga aribo batutsi,maze abahutu abavumiora kugahera.

None igihe cye kirageze ati simva ku ngoma,ngomba kwiyongeza,nibwo yahise ahimba umutwe w’interahamwe witwa imbenera kure ugereranywa n’interahamwe,cyangwa intore interahamwe ntutsi!yazikwijemo intwaro kugirango ibyahanuwe n’Uwiteka bisohere kuko yaravuze ngo peter Nkurunziza natava ku ngoma hakiri kare azateza intambara mu gihugu cy’Uburundi.

Uyu nawe sinzi icyo America izamukorera,gusa twavuga ko,Abarundi bafite demokarasi itandukanye niy’Urwanda,kuko Abarundi bariyubaha cyane,kandi politike yabo yashinze imizi,kuruta mu Rwanda.

Undi uri gushyirwa mu majwi nawe ubona ko ashobora kutagira icyo ageraho ni perezida Kabila,umaze kuyobora manda ll,nkabandi bose,nawe arashaka guhindura itegeko nshinga,amakuru avuga yuko kimwe mu bihugu by’ibihangange binyuze muri ambasade bamenyesheeje ministeri w’ubutegetsi mu gihugu yuko adakwiye gushyigikira umushinga woguhindura itegeko nshinga,ndetse amakuru dufite avuga yuko Atari minitiri w’ubutegetsi bw’igihugu gusa wenyine,ko,ahubwio na ministiri w’ubutabera nawe ngo yaba yarahawe gasopo hamwe n’umucamanza w’urukiko rw’ikirenga ko batagomba gushyigikira uwo mushinga wemerera kabila konngera kwiyamaririza manda ya lll kandi atabyemerewe namategeko.

Cyeretse niba America izakoresha izindi mbaraga zidasanzwe naho aba banyagitugu biraboroheye rwose kongera kwiyamamariza iyo myanya kabone naho bafatirwa ambarigo kuba igihugu cyajya mubukene ntibivuze ko ,bo,bazacyena,ibyo rero ntacyo bibabwiye kuko igihugu cya Kenya kimaze umwaka n’amezi 2,cyarahagarikiwe imfanyo ariko se bibabujije kubaho nubwo bariho nabi?

Ubanza ibyo bidashobora kubuza inka kunywa amazi,ngo n’America,bimaze kugaragara ko,America bamaze kutyica amazi cyane ko,ubu ibihugu byose byananiranye birimo kwishyira hamwe n’Asia,aha turavuga Ubushinwa,n’Uburusiya.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar