Mwishungurire.

Andi makuru twabashije kumenya nuko uyu mu DMI Capt Karemera yari yahawe amabwiriza yo gutwika gereza ya Kimironko mu gihe ngo yari ashigaje iminsi 19 ngo mission yari yatumwe aho irangire. Amakuru kandi yizewe nuko ngo izi nkongi ziri gukorwa na DMI ngo ziri muri gahunda ndende yo kurangiza umugambi mubisha w’inkotanyi wo kureba uko bamwe badashakwa na leta ya FPR, aho bishobotse bahira muri iyo miriro bityo bigafasha muri ya Operation yabo yitwa « Punguza » (kubagabanya) !


Iki nicyo cyakozwe muri gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu, bivugwa ko haguyemo abanyururu bagera ku gihumbi, bahise bashyingurwa mu byobo binini rusange byacukuwe mu rupangu rwa gereza. Buriya umwaka utaha nibo bazatabururwa bashyingurwe mu kwezi kwa kane biswe ko ari abatutsi bazize jenoside. Mbega amashitani ngo ni leta!!!

Ikindi gikomeye ni uko ngo ubu hari kurebwa uburyo bwose ngo izi nkongi za DMI zigerekwa ku batavuga rumwe na leta kuburyo ubu ngo abatojwe kuzabashinja,barangije imyitozo kuburyo no mu gereza hari abagorarwa ngo bajyanywe muri iyi myitozo ! Twashoboye kumenya urugero
rw’umunyururu witwa Mwanankundi Chaffi wari ufungiye muri gereza ya Muhanga ariko ubu akaba yarajyanywe muri uwo mwitozo ahantu tutaramenya neza, arikohari amakuru avuga ko bari kwigishirizwa muri cya kigo cya shitani kiri i Kami.

Uyu Mwanankundi Chaffi, akaba azashinjabamwe mu banyapolitiki bafungiye muri gereza ya Muhanga aho agomba kubahamyako ari bo batwitse iyo gereza. Nyamara amakuru nyayo nuko gereza ya Muhanga yatwitswe n’umucungagereza ushinzwe ibyo sosiyale, ariko akaba ari na maneko
ukorera DMI, muri uriya mugambi mubisha wo kuzagereka ibi byahandengakamere ku nzirakarengane z’abahutu bazira ko berekanye ko nabo bashaka kugira uruhare mu miyoborerey’igihugu .

Ikindi giteye ubwoba ngo nuko muri iryo twikwa, cyane cyane mu magereza, ngo bihishe indi migambi mibisha ngo kuko ahahiye bifasha DMI kwica no kunyereza abafungwa bamwe na bamwe, DMI yagiye ikoresha mu bugizi bwa nabi, nko kwica abantu n’ibindi. Ibi ngo bikaba biba bigamije gusibanganya ibimenyetso ngo hato ababikoreshejwe batazarangiza ibihanobagera hanze bakazabivuga.

Ni muri urwo rwego gereza ya Muhanga imaze gushya, ubwo bari barimo kwimurira abagororwa mu yandi magereza ngo  abanyururu bakoreshejwe niyo gereza mu gutaburura umurambo wa Mbonyumutwa Doniniko ngo nabo baba barishwe muri iryo yimurwa ngo batazavuga agashinyaguro n’ibindi bikorwa bibi byakozwe mu gutaburura uwo murambo wa Mbonyumutwa wabaye Perezida w’uRwanda, ariko inkotanyi zo zikaba zimwita Perezida w’abahutu !

Ubu imiryango yaba bafungwa yazengurutse za gereza zose zo mu Rwanda yarababuze ! Niba mubyibuka uyu Dominiko Mbonyumutwa yataburuwe mw’ijoro ry’iya mbere rishyira iya 2 Gicurasi, mu mwaka wa 2010, aho yari yarahambwe na leta mu cyubahiro kuri Stade yitiriwe « Stade yaDemukarasi i Gitarama » .

Ibi bikorwa by’ubugome byo gutwikira abantu ngo bikaba kandi bigomba no kwibasira ibikorwa byose by’abatavugarumwe na leta, abatagira uruhande babogamiyeho bakunze kwitwa ibipinga ndetse ngo nabigira ntibindeba badatanga imisanzu itubutse mu ishyaka rya FPR kuburyo nabo
badashirwa amakenga. Ikindi twabashije kumenya nuko ngo hari na za DMI zirimo gutwika aho ibikomerezwa byo mu nkotanyi bishaka gushyira imiturirwa ariko bigahura n’imbogamizi zo kugurira no kwimura banyiraho.

Mu rwego rwo kubeshya abanyarwanda n’isi yose ku byerekeye izi nkongi, leta ya FPR yatangiye gukoresha imizindaro yayo y’abaministre n’ibinyamakuru. Aha twavuga nka Séraphine Mukantabana watinyutse akavuga ngo leta ye ifata abanyururu nk’umutungo w’igihugu bagomba kubungabunga. Ahubwo yagombye kuvuga ko abanyururu ari umutungo w’igihugu leta ya FPR ihora inyunyuza.

Abanyururu, nibo bakora uburetwa (TIG), nibo bakoreshwa amahano yose, nko gutaburura imirambo, koza amagufa n’ibindi. FPR yamaze gutegura ko izagereka inkongi iri gutwika ku bayirwanya baba hanze Undi muzindaro uri gukoreshwa n’ikinyamakuru rutwitsi kitwa The Exposer,
ubu kibasiye cyane DR Théogène Rudasingwa, umuhuzabikorwa wa RNC, bashinja ko ari we uri inyuma y’inkongiz’imiriro zimaze iminsi mu gihugu. Ibi n’ibyerekana ko leta ya FPR ifite ubwoba bwayirenze kandi ko nyine izi nkongi bateguye kuzigereka ku barwanya ubutegetsi bwayo. Ese kuba RNC yarakoresheje inama y’urubyiruko muri Afrika y’epfo, byatumye FPR yumva ko baje kuyirasa? Ubwoba buragwira! Abanyarwanda baravuga ngo « umwana murizi ntakurwa urutozi » , wabona umunsi umwe FPR irashwe ku manywa y’ihangu ntimenye ikiyikubise. Nubwo iyi migambi mibisha ya DMI za Kagame ari myinshi tuzakomeza kuyikurikiranira hafi cyane ko bamwe bamaze kurambirwa ubu bugome nabo barimo kudusunikira ayo makuru buhoro buhora ngo tuyamagane.

Skip to toolbar