LT.Ruyenzi Aloys,bakora inama yoguhanura indege yarahari.

 

Lt.Ruyenzi Aloys aravuguruza abavuga ko perezida Kagame yacumbitse iwabo yiga,ngo asanga arugushaka kuburizamo ibimenyetso by’imikorere mibi,amakuru agera kukinyamakuru inyangenews,avuga ko LT.Ruyenzi Aloys,ntaho aziranye na perezida kagame Paul,usibye mu kazi,kuba yaramuyoboye mukazi kuva bakiri mu bugande.

 

Amakuru avuga ko nyuma y’intambara ya Uganda yo kubohaza igihugu,ngo Paul Kagame yagiriwe ikizere na Leta ya Uganda,maze perezida Museveni hamwe na General Gisa Rwigema bamuha urwego rw’iperereza arirwo (C.M.I),amakuru akomeza avuga ko ngo aho niho LT.Ruyenzi Aloys yamenyaniye na Perezida Paul Kagame kuko ariho yoherejwe gukora ubwo yaravuye kwiga ibijyanye n’iperereza.

Amakuru aturuka kuri LT.Ruyenzi alloys avuga ko, ngo,nta handi bongeye guhurira uretse ibyo mukazi,akomeza avuga ko ngo bongeye guhurira mu Rwanda ku rugamba aramubona ahita amutwara mu HIGH COMMANDER.Uhereye ubwo yahise amwiyegereza kuko yarazi ko akazi kose yamushinga yagakora nta mahugurwa abanje gukora, kuko ibyo by’amahugurwa yari yarabirangije,yarabyigishijwe na leta ya Uganda.

LT.Ruyenzi Aloys,avuga ko ibyo byatumye kagame amugirira ikizere aho agiye hose bikaba ngombwa ko bajyana, nk’umuntu ushinzwe umutekano we,ni muri urwo rwego n’ubundi yagiye muri iyo nama nk’ushinzwe umutekano wa nyakubahwa perezida Kaagame,akaba ariyo mpamvu yanatumiwe mu nama yoguhanura indege ya perezida Habyarimana,avuga ko iyo nama yarimo aba bakurikira:

Gen.Kagame Paul Kagame,

Gen.Kayumba Nyamwasa,

Gen.Jack Nziza,

Col. Lizinde,

LT.Ruyenzi Aloys,

Amakuru avuga ko Col .Lizinde ariwe watangaga uburyo uko indege yaraswa,naho bayirasira,bivugwa ko abayirashe bahawe UNIFORM zababirigi,kugirango biyoberanye,bivugwa ko ndetse bambitswe na za maske.Kugirango base n’abazungu batabatahura.

Indege bamaze kuyirasa,bamwe mu bayirashe Gen.Kayunga yatangiye kubica gahoro gahoro,nk’uwitwa Kabera wari LT.Yahise arasirwa kacyiru,Kayonga atanga raporo ko aria adui umurashe nyamara nti byari byo nagato kuko nta adui wari uhari,umushoferi watwaye imodoka yajyanye imbunda bari baramukuye ikigali kuko yarasanzwe atwara imodoka za gisirikare zo kwa perezida Habyarimana,uwo mushofeur  yitwa KIZA nawe bamutwaye ku ngufu bamujyana mu gisiriksre bamwicira IMUGUNGA muri repubulika iharanira demokarasi ya congo.

Amakuru avuga ko ngo uyu mushoferi yashatse kureka akazi intambara ikirangira,ubwo bari bageze igisenyi,asaba ko bamureka akajya kureba umuryango we, maze baramufata baramukubita guhera mu gitondo mu masaa tanu 11:00h – kugeza saa 09:00h z’ijoro.abonye ko agiye kwicwa n’inkoni yababwiye ko yemeye kuguma mu gisirikare.

Amakuru aturuka kuri  LT.Ruyenzi Aloys,avuga ko ntabwo aramakuru y’inkuru y’imbarirano,ahubwo n’ibintu yahagazeho,avuga ko ngo yabonye ubugome bwinshi perezida kagame yakoreye abanyarwanda,ngo ibyo byatumye adashobora gukomeza kwihanganira gukorera mu mikorere nkiriya.

Avuga ko ngo abashaka kumuharabika bavuga ko ngo yashwanye na perezida kagame kuko atamuhaye amapeti,ngo sibyo nagato.ko ahubwo abo nabashaka guhisha imikorere mibi y’ubutegetsi bwa FPR na perezida Paul Kagame.

Skip to toolbar