Loni ntiyemera Repuburika y’u Rwanda ibice byose.

Mu kiganiro ikinyamakuru Inyangenews cyagiranye na bwana Iryumugabe Faustin umunyamabanga mukuru wa ( Rwandes Democratic Monarchy)  twabagejejeho mu nkuru zacu z’ubushize, twababwiye ko tuzakomeza kubagezaho igice cya kabiri.

… tubabajwe n’uburyo abakoroni bihaye kwirukana umwami bagaharika inzego ze zose akamburwa ububasha bwe ntampamvu (Notes with regret that the Administering Authority has arbitrarily suspended the power of the Mwami of Ruanda and has not allowed him to return to Rwanda to resume his duties as Mwami)”- Loni.

Inyangenews: Muteganya ko Umwami azaba yageze mu Rwanda ryari?

Iryumugabe Faustin: Icyo n’ikibazo kigoye gusubiza aka kanya, ariko na none cyoroshye, icyo nakubwira n’uko Umuryango RDM uri gukora ibishoboka byose ngo Umwami w’u Rwanda asubire mu gihugu cye, ndetse n’Ubwami bugendera ku itegeko nshinga bwongere buyobore u Rwanda, kuko ari wo muti wonyine u Rwanda rusigaranye, uhereye kubibazo abanyarwanda bafite ubungubu bagiye baterwa n’abanyapolitiki batandukanye.

Nk’uko nabikubwiye mbere, Repuburika y’u Rwanda ntiyagiyeho mu buryo butemewe gusa, ahubwo yakoze n’ibibi byishi byatumye u Rwanda rutakaza byishi, birimo abantu, umuco, ubumuntu n’umubupfura, u Rwanda rwahoranye, aribwo bwaturindaga gukora ikibi, tukagira kirazira, yatumaga umuntu adakora ikizira,ntahemukire mugenzi we nk’uko ubu bisigaye bikorwa mu Rwanda. Gutakaza rero uyu mwimerere nyarwanda byatumye u Rwanda ruhura n’amahano rwahuye nayo twese tuzi arimo ubwicanyi bwabaye akarande mu Rwanda.

  • Inyangenews: Ushatse kuvuga ko ubwicanyi bwatewe no kutagira Ubwami?

Iryumugabe Faustin: Kimwe nakubwira n’uko iyo Umwami aza kuba ariwe mukuru w’u Rwanda, amahame n’ishingano z’Ubwami zikubahirizwa nk’uko zahoze ataravangirwa n’abazungu, ntabwo ubwicanyi abanyarwanda bahuye nabwo bwari gushoboka. Impamvu ninyishi ariko iyi ngenzi n’uko abanyapolitiki aribo batumye abanyarwanda bacikamo ibice, kuko kuva repuburika yajyaho, bagiye bitwaza ubwoko bwabo mu kwikubira ububasha bwo kuyobora igihugu, bityo bakongera amacakubiri mu banyarwanda aribyo ubona bitugejeje aha, ugiyeho wese arangwa no gutoteza abaturage agamije kurengera inyungu ze, ariko kuva u Rwanda rwa yoborwa n’Ubwami imyaka myishi cyane nta muntu wari wapfa azira ko ari umuhutu cyagwa umututsi, ibyo byazanywe na Repubulika.

Kuko Umwami atagira ubwoko n’ishyaka kandi akaba adashobora kwemera ko abanyarwanda bacikamo ibice, kuko atari umunyapolitiki kandi ikibazo cy’ubwicanyi kikaba cyarazanywe n’abaharanira inyungu zabo bwite bitwaje kugira imyanya runaka muri politiki. Iki kibazo cy’ubwicanyi nticyari kubaho, iyo aza kuba ariwe uyoboye u Rwanda. Kuko kuva cyera Umwami aharanira icyateza imbere buri munyarwanda atavanguye.

Inyangenews: Ko uvuze ko umwami atari umunyapolitiki, azayobora u Rwanda gute?

Iryumugabe Faustin: Nagusobonuriye kare ko Ubwami ari ubutuma abanyapolitiki badakoresha ububasha bwabo kugirango bakandamize abaturage, kuko akeshi abanyapolitiki aribo bitwaza inyungu bwite zabo bakabangamira rubanda, bashaka ko baguma kubutegetsi kungufu, batitaye kuburenganzira bwabo bayoboye, ikibashimisha n’uko bagumana ubutetsi kabone n’iyo baba abo bayoboye bari kungoyi cyangwa bicwa nk’uko twakunze kubibona mu gihugu cyacu.

Inyangenews : N’iki Umwami azakora kugirango abanyapolitiki batabangamira abaturage.

Iryumugabe Faustin: Umwami w’u Rwanda namara kugera mu Rwanda azasubirana ububasha bwe nk’uko yarahiye kuba Umwami ugenda ku itegeko nshinga (Constitutional Monarchy), n’ukuvuga ko u Rwanda ruzaba rufite Ubwami n’uwo twita Minisitiri w’intebe. Umwami azaba ariwe urinda ubusugire bw’itegeko nshinga u Rwanda ruzagenderaho, abe kandi umukuru w’ikirenga w’ingabo. Minisitiri w’intebe niwe uzayobora guverinoma atorwa n’abaturage, ava mu mashyaka atandukanye aba yiyamamaje, Umwami aharanire ko ibyo abaturage bitoreye “ Itegeko nshinga” ridakoreshwa n’abanyapolitiki mu kubangamira inyungu z’abaturage, kandi n’ingabo z’igihugu zidakoreshwa nabo, mu nyungu zabo bwite. Ni ukuvuga ko aho yava hose ntacyo aba atwaye abaturage kuko azakora ibiri mu itegeko nshinga abaturage bitoreye kandi adafite ububasha bwo kurihindura uko shatse nk’uko bikorwa ubu, ntampungenge zo kurwanira ubutegetsi ku bwoko runaka nk’uko byakunze gukorwa mu Rwanda.

Inyangenews: Ubwo se narinda itegeko nshinga ry’u Rwanda ndetse akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo ntazaba yinjiye muri politiki?

Iryumugabe Faustin: Oya, Umwami ntabwo azaba abaye umunyapolitiki nk’uko ubivuga, ahubwo impamvu yo kurinda itegeko nshinga n’uko ari ryo abanyapolitiki bakomeza guhindura uko bashatse bagamije kwigwizaho ububasha mu rwego rwo gushaka inyungu zabo bwite zitagize aho zihuriye n’inyungu z’abaturage.

Umwami rero kuko ariwe uzaba ufite ububasha burinda itegeko nshinga,azahora ariwe ureba ko rigumana umwimerere waryo cyangwa se rihindurwa munyungu z’abaturage atari inyungu z’abanyapolitiki, nkuko byakunze kugaragara ko abanyapolitiki bakoresha itegeko nshinga mu kubangamira abaturage. Ndagirango nkwibutse ko Umwami atagira ishyaka, iryo ariryo ryose aba abogamiyeho, ahubwo we yubaha ibyo abaturage batoye kandi akaba umurinzi wabyo, ahora afite ijisho rikomeye kunyungu z’abaturage, areba ko zidahungabana.

Naho kuba ariwe mugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo, n’uko byagaragaye ko umunyapolitiki wese ushatse kubangamira abaturage no kubatoteza yifashisha ingabo. Ingero ninyishi z’ukuntu ingabo zagiye zikoreshwa mu kurenganya abaturage, duhereye kuva Repuburika yashingwa, nizo zakoresheje abasirikare ( ingabo) mu kwica abaturage bituma abari bashizwe kurinda abaturage babahukamo bakabica. Kugeza ubu kuva Repuburika zajyaho nta ngoma nimwe itaregwa kwica abaturage bari bashinzwe kurinda.

Igitera ibi byose n’uko ububasha ku ngabo buri mu maboko yabo banyapolitiki badafite ubushake bwo kurinda abaturage nk’uko itegeko shinga rivuga, ahubwo bafite inyota yo kugera kunyungu zabo bwite bagakoresha ingabo ngo zibafashe kurenganya abaturage.Umwami rero azaba afite ububasha ku ngabo butuma umunyapolitiki washaka kuzikoresha nabi bitamushobokera.

Inyangenews: Ubwami buzasubiraho bute ko abanyarwanda bamaze gutora itegekoshinga ryabo .

Iryumugabe Fastini: Ntabwo abanyarwanda bigeze bagira uruhare rwo guhitamo ubutegetsi bazagenderaho, kuko ubwo bagenderaho uyu munsi atari ubwo bihitiyemo nk’uko nabikubwiye, ahubwo n’ubwo bahitiwemo n’abazungu bari bakoronije u Rwanda,nk’uko imyanzuro ya Loni itandukanye uhereye 1579, 1580, 1605 n’iyindi yabaye mu myaka ya za 1960 ibivuga, Abakoroni birukanye Umwami w’u Rwanda ngo babone uko bashyiraho Repuburika, ariko si abanyarwanda bayihisemo. Ubwo burenganzira rero Umwami w’u Rwanda yambuwe n’abakoroni ndetse n’ubwo abaturage babanyarwanda bavukijwe bwo kwihitiramo ubuyobozi bashaka n’ibwo RDM iharanira gusubiza abanyarwanda.

Umwami n’amara gusubizwa mu Rwanda amaze gusubizwa ububasha bwe, hazategurwa Kamarampaka ihuriweho n’abanyarwanda, bahitemo icyo bashaka ko cyabafasha kandi kibabereye cyatuma bagira amahoro badahatiwe, cyangwa ngo habeho guhezwa kw’abanyarwanda bamwe mu matora.

Byaruhanga I.

  • Loni ntiyemera Repuburika y’u Rwanda igice cya 2
Mu kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na bwana Iryumugabe Faustini umunyamabanga mukuru wa RDM (Rwandese Democratic Monarchy) RDM twabagejejeho mu nkuru zacu z’ubushize, twababwiye ko tuzakomeza kubagezaho igice cya kabiri.

Inyangenews: Muteganya ko Umwami azaba yageze mu Rwanda ryari?

Iryumugabe Faustin: Icyo n’ikibazo kigoye gusubiza aka kanya ariko nanone cyoroshye, icyo nakubwira n’uko Umuryango RDM uri gukora ibishoboka byose ngo Umwami w’u Rwanda asubire mu gihugu, ndetse n’Ubwami bugendera ku itegeko nshinga bwongere buyobore u Rwanda, kuko ari wo muti wonyine u Rwanda rusigaranye, uhereye kubibazo abanyarwanda bafite ubungubu bagiye baterwa n’abanyapolitiki batandukanye.

Nk’uko nabikubwiye mbere, Repuburika y’u Rwanda ntiyagiyeho mu buryo butemewe gusa, ahubwo yakoze n’ibibi byishi byatumye u Rwanda rutakaza byishi, birimo abantu, ubumuntu n’umubupfura u Rwanda rwahoranye, aribwo bwaturindaga gukora ikibi, tukagira kirazira, yatumaga umuntu adakora ikizira,ntahemukire mugenzi we nk’uko ubu bisigaye bikorwa mu Rwanda. Gutakaza rero uyu mwimerere nyarwanda byatumye u Rwanda ruhura n’amahano rwahuye nayo twese tuzi arimo ubwicanyi bwabaye akarande mu Rwanda.

Inyangenews: Ushatse kuvuga ko ubwicanyi bwatewe no kutagira Ubwami?

Iryumugabe Faustin: Kimwe nakubwira n’uko iyo Umwami aza kuba ariwe mukuru w’u Rwanda, amahame n’ishingano z’Ubwami zikubahirizwa nk’uko zahoze ataravangirwa n’abazungu, ntabwo ubwicanyi abanyarwanda bahuye nabwo bwari gushoboka. Impamvu ninyishi ariko iyi ngenzi n’uko abanyapolitiki aribo batumye abanyarwanda bacikamo ibice, kuko kuva repuburika yajyaho, bagiye bitwaza ubwoko bwabo mu kwikubira ububasha bwo kuyobora igihugu, bityo bakongera amacakubiri mu banyarwanda aribyo ubona bitugejeje aha, ugiyeho wese arangwa no gutoteza abaturage agamije kurengera inyungu ze, ariko kuva u Rwanda rwa yoborwa n’Ubwami imyaka myishi cyane nta muntu wari wapfa azira ko ari umuhutu cyagwa umututsi, ibyo byazanywe na Repubulika.

Kuko Umwami atagira ubwoko n’ishyaka kandi akaba adashobora kwemera ko abanyarwanda bacikamo ibice, kuko atari umunyapolitiki kandi ikibazo cy’ubwicanyi kikaba cyarazanywe n’abaharanira inyungu zabo bwite bitwaje kugira imyanya runaka muri politiki. Iki kibazo cy’ubwicanyi nticyari kubaho, iyo aza kuba ariwe uyoboye u Rwanda. Kuko kuva cyera Umwami aharanira icyateza imbere buri munyarwanda atavanguye.

Inyangenews: Ko uvuze ko umwami atari umunyapolitiki, azayobora u Rwanda gute?

Munyeragwe: Nagusobonuriye kare ko Ubwami ari ubutuma abanyapolitiki badakoresha ububasha bwabo kugirango bakandamize abaturage, kuko akeshi abanyapolitiki aribo bitwaza inyungu bwite zabo bakabangamira rubanda, bashaka ko baguma kubutegetsi kungufu, batitaye kuburenganzira bwabo bayoboye, ikibashimisha n’uko bagumana ubutetsi kabone n’iyo baba abo bayoboye bari kungoyi cyangwa bicwa nk’uko twakunze kubibona mu gihugu cyacu.

Inyangenews: N’iki Umwami azakora kugirango abanyapolitiki batabangamira Abaturage. Umwami w’u Rwanda namara kugera mu Rwanda azasubirana ububasha bwe nk’uko yarahiye kuba Umwami ugenda ku itegeko nshinga (Constitutional Monarchy), nukuvuga ko u Rwanda ruzaba rufite Ubwami n’uwo twita Minisitiri w’intebe. Umwami azaba ariwe urinda ubusugire bw’itegeko nshinga u Rwanda ruzagenderaho, abe kandi umukuru w’ikirenga w’ingabo. Minisitiri w’intebe niwe uzayobora guverinoma atorwa n’abaturage, ava mu mashyaka atandukanye aba yiyamamaje, Umwami aharanire ko ibyo abaturage bitoreye “ Itegeko nshinga” ridakoreshwa n’abanyapolitiki mu kubangamira inyungu z’abaturage, kandi n’ingabo z’igihugu zidakoreshwa nabo, mu nyungu zabo bwite. Ni ukuvuga ko aho yava hose ntacyo aba atwaye abaturage kuko azakora ibiri mu itegeko nshinga abaturage bitoreye kandi adafite ububasha bwo kurihindura uko shatse nk’uko bikorwa ubu, ntampungenge zo kurwanira ubutegetsi ku bwoko runaka nk’uko byakunze gukorwa mu Rwanda.

Inyangenews: Ubwo se narinda itegeko nshinga ry’u Rwanda ndetse akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo ntazaba yinjiye muri politiki?

Iryumugabe Faustini: Oya, Umwami ntabwo azaba abaye umunyapolitiki nk’uko ubivuga, ahubwo impamvu yo kurinda itegeko nshinga n’uko ari ryo abanyapolitiki bakomeza guhindura uko bashatse bagamije kwigwizaho ububasha mu rwego rwo gushaka inyungu zabo bwite zitagize aho zihuriye n’inyungu z’abaturage.

Umwami rero kuko ariwe uzaba ufite ububasha burinda itegeko nshinga,azahora ariwe ureba ko rigumana umwimerere waryo cyangwa se rihindurwa munyungu z’abaturage atari inyungu z’abanyapolitiki, nkuko byakunze kugaragara ko abanyapolitiki bakoresha itegeko nshinga mu kubangamira abaturage. Ndagirango nkwibutse ko Umwami atagira ishyaka, iryo ariryo ryose aba abogamiyeho, ahubwo we yubaha ibyo abaturage batoye kandi akaba umurinzi wabyo, ahora afite ijisho rikomeye kunyungu z’abaturage, areba ko zidahungabana.

Naho kuba ariwe mugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo, n’uko byagaragaye ko umunyapolitiki wese ushatse kubangamira abaturage no kubatoteza yifashisha ingabo. Ingero ninyishi z’ukuntu ingabo zagiye zikoreshwa mu kurenganya abaturage, duhereye kuva Repuburika yashingwa, nizo zakoresheje abasirikare (ingabo) mu kwica abaturage bituma abari bashizwe kurinda abaturage babahukamo bakabica. Kugeza ubu kuva Repuburika zajyaho nta ngoma nimwe itaregwa kwica abaturage bari bashinzwe kurinda.

Igitera ibi byose n’uko ububasha ku ngabo buri mu maboko yabo banyapolitiki badafite ubushake bwo kurinda abaturage nk’uko itegeko shinga rivuga, ahubwo bafite inyota yo kugera kunyungu zabo bwite bagakoresha ingabo ngo zibafashe kurenganya abaturage.Umwami rero azaba afite ububasha ku ngabo butuma umunyapolitiki washaka kuzikoresha nabi bitamushobokera.

Inyangenews: Ubwami buzasubiraho bute ko abanyarwanda bamaze gutora itegekoshinga ryabo .

Iryumugabe Faustin: Ntabwo abanyarwanda bigeze bagira uruhare rwo guhitamo ubutegetsi bazagenderaho, kuko ubwo bagenderaho uyu munsi atari ubwo bihitiyemo nk’uko nabikubwiye, ahubwo n’ubwo bahitiwemo n’abazungu bari bakoronije u Rwanda,nk’uko imyanzuro ya Loni itandukanye uhereye 1579, 1580, 1605 n’iyindi yabaye mu myaka ya za 1960 ibivuga, Abakoroni birukanye Umwami w’u Rwanda ngo babone uko bashyiraho Repuburika, ariko si abanyarwanda bayihisemo. Ubwo burenganzira rero Umwami w’u Rwanda yambuwe n’abakoroni ndetse n’ubwo abaturage babanyarwanda bavukijwe bwo kwihitiramo ubuyobozi bashaka n’ibwo RDM iharanira gusubiza abanyarwanda.

Umwami n’amara gusubizwa mu Rwanda amaze gusubizwa ububasha bwe, hazategurwa Kamarampaka ihuriweho n’abanyarwanda, bahitemo icyo bashaka ko cyabafasha kandi kibabereye cyatuma bagira amahoro badahatiwe, cyangwa ngo habeho guhezwa kw’abanyarwanda bamwe mu matora.

Byaruhanga I.

Loni ivuga ko Repubirika y’u Rwanda iriho mu buryo bunyuranyije n’itegeko.
 
Mu kiganiro umunyamakuru w’ikinyamakuru Inyenyerinews.com yagiranye n’umunyamabanga mukuru w’umuryango uharanira kugarura ubuyobozi bugendera ku Bwami bushingiye ku itegeko-nshinga, na demokarasi (Constutional Monarchy),  RDM mu magambo ahinnye y’icyongereza,  bwana Iryumugabe Faustin, yatubwiye mu ikiganiro kirambuye amavu n’amavuko y’icyo bagamije ndetse n’impamvu yatumye bafata uwo mugambi wo kugarura Ubwami mu Rwanda.

Muri iki kiganiro twagiranye kuri telephone, cyafashe hafi amasaha atatu, Munyeragwe yatubwiye mu magambo maremare ko biteguye kandi umugambi wabo bazawugeraho vuba. Muri iki kiganiro twagiranye turatangaza igice cyacyo cya mbere ikindi kizakomeza ubutaha:
Inyangenews:
RDM  ni muryango ki?

Iryumugabe Faustin: Ni umuryango nyarwanda  ugamije guharanira itahuka ry’Umwami w’u Rwanda,guca burundu ubuhunzi kubanyarwanda no gusubizaho ubwami mu Rwanda bugendera kw’Itegeko nshinga, nukuvuga bugendera kuri demokarasi nk’ibindi bihugu byagize amahirwe yo kutagira ababangamira umuco gakando wabyo, nk’Ubwongereza, n’ibindi bihugu byishi biyobowe muri ubwo buryo.

Inyangenews: Umuryango RDM waba warashinzwe ryari?
Iryumugabe Faustin:
Washinzwe mu mwaka 2011, ufite ikicaro cyawo I London mu Bwongereza, ufite n’Amashimi  ku isi hose cyane ukaba ukorera mu bihugu bikorera mu biyaga bigri.

Inyangenews:Ese ko leta y’u Rwanda  iyobowe na Perezida Paul Kagame yasabye ko Umwami yataha agahabwa ibijyenerwa uwigeze kuba umukuru w’Igihugu ,kuki adataha?
Iryumugabe Faustin:
Abanyapolitiki bamwe b’u Rwanda na perezida Kagame abarimo birengagije nkana  ko Nyagasani Umwami w’u Rwanda KIGELI  V Ndahindurwa atigeze akurwaho n’Abanyarwanda baba abahutu ,Abatutsi cyagwa Abatwa, ahubwo yakuweho na  kudeta yakozwe n’Ababirigi.

Ibi bigaragarizwa mu mwanzuro wa LONI No:1580 wo kuwa 20/12/1960 wasabaga ko Ababirigi bareka umwami agataha agakomeza imirimo ye nk’Umukuru w’Igihugu,bakareka  n’Abanyarwanda ba batutsi bari bamaze guhunga igihugu  bameneshejwe n’Ababirigi, ko bagaruka mu gihugu kugirango habe Kamarampaka yagombaga kwemeza ko u Rwanda ruyoborwa  muburyo bw’Ubwami bugendera kw’Itegekonshinga.
Nyuma yaho Ababirigi bari bamaze kubona ko ubwo buryo bukubiyemo demokarasi imeze nk’iy’iwabo, bakabona abanyarwanda barikongera bakaba bamwe nkuko byari bimeze Ababirigi bataraza mu Rwanda mbere y’umwaka w’1919, bahisemo kwanga ko umwanzuro wa Loni 1580 ushyirwa mubikorwa.
Mu byukuri twe twemera ko Umwami w’u Rwanda ko akiri Umukuru w’u Rwanda kuku ntabwo ari abanyarwanda bamukuyeho, kandi ntabwo Ababirigi aribo bahitirimo abanyarwanda icyo bashaka.Ikibazo cyo gutaha k’Umwami wâ u Rwanda akaba atari ikibazo cye n’Umwami KIGELI V Ndahindurwa ahubwo n’ikibazo cya rubanda rwe(Abahutu,Abatutsi,n’Abatwa) kuko niwe mizero y’Igihugu Abanyarwanda basigaranye.

Byaruhanga I

inyangenewsinfo@gmail.com

Skip to toolbar