Leta y’uRwanda yemera ko,fdlr na rnc bifite imbaraga!

Amakuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo mu rwagasabo,ndetse n’ibyamahanga,biratangaza ko,leta y’uRwanda ifitiye ubwoba bukomeye cyane,amashyaka (2);azwiho kuba afite imitwe y’ingabo.


Mu nama yabereye mu murwa mukuru wa Nairobi nk’uko bitangazwa nibinyamakuru byo muri icyo gihugu,biravuga ko,muriyo nama ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo yavugiye mu nama ko,inyeshyemba za fdlr ngo zishobora kuba zifite izindi mbaraga zitaramenyekana.

Ngo impamvu yamuteye kuvuga ibyo,ngo igihe kiragera nkaho fdlr yagapfuye burundu,ngo ahubwo akaba ariho yongera kuzuka ikagaragaza imbaraga izo leta y’uRwanda itaba yiteguye!.

Aya makuru agaragaza uburyo leta ya Kigali imaze gutakariza icyizere amahanga ahora yibeshya ko,ikibazo cya fdlr izabafasha kugikemura cyane aha twavuga nk’igihugu cy’America cyamaze kwizeza uRwanda ko,bazarufasha kurandura fdlr kuburyo bwihuse.

Mu gihe ibyo bikiraho bivugwa uwahoze arumugaba w’ingabo z’uRwanda Nyamwasa Faustin yagaragaye kuri TV ya SA atera ingabo mu bitugu ingabo za fdlr azibwira ko batagomba gukorera ku iterabwoba aterwa namahanga ngo bibwire ko,bazacyurwa banamitse amaboko.

Nyamwasa yabaye nk’ugaragaza ko arikumwe na fdlr cyangwa ko,ayishyigikiye kuburyo bufatika ndetse yanemereye inkunga izo ngabo zimaze imyaka (20);zihanganye na leta ya kagame kuburyo bugaragara iki cyibazo cyikaba gihangayikishije leta ya Kigali kuburyo bukomeye.

Kuri uyu mugoroba ikinyamakuru inyangeNews cyivugana numwe mubayobozi ba fdlr,ushinzwe ubugizi bw’izo ngabo,yabwiye ikinyamakuru inyangeNews ko,fdlr ihartanira amahoro yabanyarwanda,kandi ko,biteguye guhangana namahanga,kandi badatinya nagato ibyemezo byamahanga kuko ngo Atari ubwambere bafatirwa ibihano cyangwa ngo bahabwe igihe ntarengwa nk’icyo bahawe.

inyangeNews yamubajije ku kibazo bakunze kuregwa kijyanye na jenocide yakorewe abatutsi,yasubijeko,ubu ingabo zigeze umutwe wa fdlr hatakirangwamo umuntu ushinjwa jenocide yakorewe abatutsi ngo abo bose bamwe baguye kurugamba,abandi barashaje,ngo ubu harimo amaraso mashya kuburyo ibyo birego bya leta ya kagame nagatsiko ke bidafite ishingiro.

Ikinyamakuru inyangeNews yamubajije uburyo ki,bakiriye ikiganiro cya Gen.Kayumba Nyamwasa,adusubiza ko,banejejwe cyane kumva umuntu na Gen.Kayumba Nyamwasa bahose bahanganye none ubu akaba nawe yaramaze kubona intego fdlr yarwaniraga,avuga ubu bamufata nk’umunyarwanda mwenewabo batakimufata nk’umututsi bahoze bahanganye.

inyangeNews yanamubajije niba biteguye kwemera ko Gen.Kayumba Nyamwasa ababera umuyobozi,asubizako,ibyo arubuyobozi bwa fdlr bwa kumvikana na fdlr kuko byombi artamashyaka yigenga byanze bikunzebafite uburyo bazumvikana kugirango babohore igihugu cyacu gikomeje kubohwa n’umunyagitugu perezida paul Kagame umaze kugaragaza ko amaze kunanirwa kuyobora abanyarwanda.Twashatse kuvugana na Gen.Nyamwasa ntibyadukundira ariko turimo kugerageza umunsi byadushobokeye muzumva ikiganiro tuzagirana.

Skip to toolbar