Leta y’uRwanda mu mazi abira.

Leta y’uRwanda mu mazi abira kubera urubanza rwa Gen.Kayumba Nyamwasa,amakuru aturuka I Kigali, mu bakorana n’umukuru w’igihugu,umwakagara Paul Kagame,biravugwa yuko,ngo umukuru w’igihugu afite impungege zikomeye ku ngaruka zigiye gukurikira urubanza rwa Gen.Nyamwasa rwarangiye muri Afrika y’Epfo.


Ngo leta y’Afrika y’Epfo yaba ifite umugambi wo kurega leta y’uRwanda nyuma yuko urubanza rwarangiye rwitwa political motivated,bivuze ngo leta y’uRwanda niyo yar’inyuma yitegura kwica Gen.Nyamwasa,bikaba bivugwa ko SA ishobora kurega uRwanda mukanama gashinzwe umutekano ku isi kubera kuvogera ubusugire bw’iguhugu cya SA no guhungabanya umutekano mu gihe cy’amahoro.

Ngo sibyo gusa bimuraje inshinga,ngo igiteye ubwoba cyane ngo n’ingaruka z’uwahoze ayobora iperereza ry’uRwanda nyakwigendera Col.Patrick Karegeya witabye Imana kuwa 31 Ukuboza 2013 umwaka ushize muri Hotel ya SA,ngo kuva inzego z’iperereza za SA zatangaza ko zamaze gukora iperereza rihagije kandi ko abishe nyakwigendera bamaze kumeyekana,ngo Paul Kaga yabuze amahoro kuburyo ngo ubu umushiha wariyongereye.

Impamvu yo guhahamuka ngo ni uko ikibazo cya Col.Karegeya kizongera ubukana ku cya Gen.Nyamwasa bityo bikazatuma ikibazo gikomera kubera yuko ubutabera bwa SA bwizewe namahanga,ngo kuburyo abari inshuti z’uRwanda nka Tonny Blair na Rick Warren bizabagora kongera kuvuganira leta y’uRwanda nk’uko bari basanzwe barigize abavugizi bal eta ya Kigali .

Ikindi kibazo ngo umwakagara Paul Kaga ngo yaba amaze kumenya yuko,igihugu cy’America ngo gishobora kuba kimuryarya mu gukemura ikibazo cya fdlr ngo kuko imibare ahabwa yabasirikare ba fdlr itandukanye niyo leta ya Kigali ifite.Kandi nyine umugambi wa fdlr uturuka mu nama bagiriwe na bimwe mu bihugu bikomeye,amakuru aravuga yuko bagomba gukina umukino APR-Inkotanyi bakinnye ubwo banjiraga muri CND nabasirikare 600 kugirango babanze bagere mu gihugu imbere hanyuma abandi basirikare ba fdlr basigare inyuma bazabashe gutabara bagenzi babo ubwo bizaba byakomeye.

Amakuru afite gihamya aturuka muri RNC atangwa n’umuntu utarashatse ko amazina ye tuyatangaza,ngo biravugwa ko,abazungu bamaze gusaba fdlr na rnc kwishyira hamwe kugirango babashe kugira imbaraga hanyuma babone kubatera inkunga,iki kibazo nk’uko twari twakivuzeho ubushize na nubu niko bimeze.

Twashatse kongera kuvugana n’ushinzwe amakuru wo mu ngabo zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali fdlr ntibyadukundira kubera ikirere kitari kimeze neza,ndetse abakurikirana ibintu bafi cyane ibyo mukarere,abahanga muri politike baravuga ko ikiganiro Gen.Nyamwasa yavugiye kuri TV ya Aljazeera ahumuriza fdlr ngo nigihamya cy’uko yamaze kwemera gukorana na fdlr hakaba hasigaye fdlr nayo gutangaza kumugaragaro ko nayo yemera gukorana na Nyamwasa.

Inzitizi zituma abanyapolitike batari kumvikana gukura umwakagara Paul Kaga,s’uko Kagame yabananiye,ahubwo hazamo ikibazo cy’intebe yo murugwiro kubera kurwanira ubutegetsi.Abahutu ntibashaka kongera gutegekwa n’Umututsi,abazungu nabo,ntibashaka kongera gushyigikira abashinjwa ko bakoze jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.Iyo ikaba ariyo nzitizi itumye umwakagara akomeje kwidembya kugeza magingo aya.Uku kutumvikana kwabarwanira ubutegetsi gushobora gutuma Umwami w’Urwanda agirirwa ikizere namahanga kuko niwe munyarwanda wenyine udafite amaraso mubiganza.

Ngo fdlr yo yemera ko barwana uzaba uwambere gufata ubutegetsi akaba ariwe utegeka igihugu.Ariko ngo abareba kure babona ko hazapfa abanyarwanda benshi kandi ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi ntikizapfe kirangiye kubera kurwanira ubutegetsi kw’Abarepubulike batemewe namategeko.

Skip to toolbar