Kuwa 19th kanama 2014,njyanwa mu iyerekwa ubwo nalimvuye kumulimo w’Uwiteka,nerekwa imyuka (2);y’inzigo iturutse ku nkiko z’igihugu muburengera-zuba bw’igihugu ,mbona iyo myuka y’inzigo yambutse umupaka uhana imbibi na Congo ahitwa Igoma.

Kuwa 19th kanama 2014,njyanwa mu iyerekwa ubwo nalimvuye kumulimo w’Uwiteka,nerekwa imyuka (2);y’inzigo iturutse ku nkiko z’igihugu muburengera-zuba bw’igihugu ,mbona iyo myuka y’inzigo yambutse umupaka uhana imbibi na Congo ahitwa Igoma.

Nerekwa umuhanuzi mukuru ari imbere y’uwo mwuka w’inzigo,maze mbona bambutse umuharuro uhuza uRwagasabo na Congo,bamaze kugera kubutaka bw’Urwagasabo,mbona haje umuhanuzi-kazi w’ibinyoma aza gutera ubwoba umuhanuzi mukuru ko,arimo guhigwa ashakishwa kugirango acibwe igihana.

Uyu ni wa mugabo witwa Rupfu.


 

Ntangazwa ni uko umuhanuzi mukuru ntacyo abyitayeho,cyangwa ngo bimutere ubwoba,ibyo yaramaze guhanura bihinduka ubusa kuko ibyo yabikoreye kuri telephone agira ngo ntawumubona kubwamahirwe macye akubitana n’umuhanuzi mukuru aho yari yihishe maze ubuhanuzi bwe buhinduka impfabusa.

Uwo mwuka w’inzika umaze gukandagira kubutaka bw’Urwagasabo,mbona abanyarwanda bakwiye imishwaro barahunze bajyanwa mu ishuli aho bazajya kwiga igihe gito nyuma bazagaruka kumirenge tabo.Nerekwa bageze ku kibuga cy’ishuli mbona barateranye bahabwa amabwiriza ajyanye nayabanyeshuli.

Mbona umuhanuzi mukuru araje azanye nabakuru b’umuryango w’impunzi HCR,baza baje kureba abo banyeshuli ngo babahe ibyangombwa byose bisabwa kuba umunyeshuli ngo abe abyujuje,numva bavuga ko,harekuwe milliyari 21 z’Amanyarwanda zigomba guhabwa abo banyeshuli,nuko mbona yuko abanyarwanda barwaniye umwanya w’ubukuru wokuyobora abo banyeshuli kugirango babashe kwiba ayo mamiliyali yamafaranga yagenewe abo banyeshuli.

Ariko mbona uwo mwanya uhawe umwe mu bantu b’imfura y’inyangamugayo maze abarwaniaraga uwo mwanya bose baburiramo,nyuma yo kurwanira uwo mwanya ishuli ryahise rirangira abantu basubira kumirenge yabo aho bari batuye,icyo cyari igice kimwe.

Ndebye IKUSI,mbona banyampinga nabo bafite ishuli ryabo aho bari bateraniye,mbona ibinyabiziga byinshi bigemurira abo banyampinga ingemu ifite ikinegu cyo gukiranirwa,mu gihe ngitangajwe nibyo!Mbona umuhanuzi mukuru araje,abanyabiziga bamubonye bahita bose barahunga.

Mbona yinjiye mu ishuli abazaniye inkwi kugirango bazajye bitegurira ibifungurwa kugirango bareke kurya ingemu iriho gukiranirwa,ariko hagati muri banyampinga  mbona babajwe ni uko umuhanuzi mukuru yinjiye mu kigo cy’ishuli akababuza umudendezo wabo,ndetse nabanyabiziga nabo ni uko bahise barakara ko babujijwe umudendezo w’ibyaha bikoreraga ntawubakoma mu nko nkora.

Ndebye ibumoso bwanjye mbona umwe mu bantu bahora bakurikirana ibihanurwa,uko bishyizwe agaragara ahita akoporora agatwara ubwo buhanuzi icyo abukoresha ntumbaze!Mbona ubu buhanuzi nshyizeho uyu munsi ko yarabukeneye cyane kugirango amenye ibigiye gukurikira.

Ariko numva ko,ngo iyo bamaze kubuna ubuhanuzi,bahita bahimba amayeri yokuburwanya,cyangwa babwifashisha muri gahunda zabo kuko baba bamaze kumenya ibigiye gukulikiraho,ibyo nabyo byarantangaje ariko kandi nsanga ar’ubusa kuko niba udashobora gukora icyo usabwa gukora,ahubwo ugakora ibinyuranye n’ubuhanuzi,ukabwifashisha muri gahunda zawe zo gukiranirwa birumvikana neza yuko ntakabuza umujinya w’Uwiteka ntuzabura kwaka hejuru y’ubugingo bwawe.

Ubwo ndakomeza nsa nk’ugana muburasira-zuba,ngera ku nzu y’etage,nyinjiramo mbona ndi kumwe n’umugabo muremure wari imbere yanjye witwa Rupfu,uyu mugabo ni mure mure cyane afite nka metero 2½ ,nigikara afite amaso atukura,n’umugome cyane,nta rukundo agira cyangwa amaranga mutima,mbona yinjiye muri iyo nzu y’Etage muri kave hasi,nanjye ndamukurikira tugeze hasi cyane mbona yinjiye mu biro bishinzwe gutanga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo gutwara abantu bageze igihe cyo gusarurwa ngo bakurwe mu isi yabazima.

Mbona yicaranye n’umuhanuzi mukuru muri ibyo biro,ubwo njyewe nari kumuryango ndi gukurikirana ibyo barimo bakora,ngira ikizere gikomeye ko,umuhanuzi mukuru arikumwe na rupfu kandi ko,nta cyo ashobora gukora arikumwe n’umuhanuzi mukuru,mbona ahawe urwandiko rumuhesha uburenganzira bwo gutwara abantu bagiye gukurwa mu isi cyane cyane ko yabwiwe ko ,agomba guhera mu rwagasabo.

Mbabazwa ni uko umuhanuzi mukuru nawe yabyemeje aho kugirango abyange mbona ahubwo arabyishimiye,bona rupfu yakaba uko yabaye uko,arasohotse anezerewe ameze nk’imbwa yibye inyama,ubwo ndababara nanirwa kubaza umuhanuzi mukuru icyamuteye gushyigikira rupfu ngo ahabwe uburenganzira bwo gutwara abantu bacu tugenda tutavugana turinda dutandukana.

Bene data Uwiteka abakomeze kandi Imana yo mu ijuru ikiranuka muri byose ikomeze kubagirira neza,ibiteho,abataha muzasuhurize abatubanhirije uhereye 1959,1973,1994,ubwo igihe nigihumuza natwe tuzabasanga tunezerannywe hamwe n’Umwami wacu Yesu kristo wapfuye akazuka mubapfuye ubu akaba ar’iburyo bw’Uwiteka Imana yacu.Bye bye.

Skip to toolbar