Kuwa 07th Nzeri 2014 ijambo ry’Uwiteka ryaje kumuhanuzi Majeshi Leon.

Kuwa 07th Nzeri 2014 ijambo ry’Uwiteka ryaje kumuhanuzi Majeshi Leon,riramubwira riti : Dore nd’Uwiteka Imana yawe,ngiye kuguha umurimo mushya wokulinda ubwoko bwanjye!Uyu mulimo nguhaye uzamenyeraho ko,nd’Uwiteka Imana ya Israel  Imana yawe.


Kuwa 07th Nzeri 2014 ijambo ry’Uwiteka ryaje kumuhanuzi Majeshi Leon,riramubwira riti : Dore nd’Uwiteka Imana yawe,ngiye kuguha umurimo mushya wokulinda ubwoko bwanjye!Uyu mulimo nguhaye uzamenyeraho ko,nd’Uwiteka Imana ya Israel  Imana yawe.

 

Aho niho nzazamura izina ryawe maze icyo gihe ntabwo abagucishigamo amaso bazongera kugucishimo amaso ukundi uko niko Uwiteka avuga.Dore abaguhigaga bose ntuzongera kubabona ukundi kuko nzatuma batongera kuguhiga uko niko Uwiteka avuze!.

Kuwa 10th Nzeri 2014,Njyanwa mu iyerekwa,nerekwa ndi mu ishyamba riherereye hafi y’umiurwa,mbona umuhanuzi mukuru agenda ahanura ku nkengero z’umurwa wasaga na gakondo yanjye.Dore  amagambo yagendaga avuga,UWITEKA ARAKOMEYE KANDI ATEYE UBWOBA,DORE AGIYE GUKORA IBITANGAZA MU BATUYE ISI KUGIRANGO BAMENYE KO,ARIWE MANA.DORE AGIYE GUKORA IBITANGAZA NK’IBYO YAKOREYE MU EGPTY UBWO YACYURAGA UBWOKO BWE.Nkimara kumva iryo jwi ryahoreraga nk’ikondera yasaga nkaho ar’impanda yatabarizaga Uwiteka imenyesha abakiranutsi ibigiye kubaho mu isi yabazima.

Nerekwa abadaimoni bo muri gakondo yo mu rwagasabo baturutse muburasira zuba bahunga ngo kuko imirindi y’Uwiteka yabamanukiye,mbona abadaimoni umukuru w’igihugu kagame Paul akoresha bafashe inzira igana kugisenyi berekeza kumupaka wa Goma kugirango bahungire muri Congo.

Mbona umusore waruyoboye abo bazimu abaha icyerekezo mbona banyujijwe mukayira gatoya,bituma abadaimoni (2) bishyira hamwe bagahinduka umudaimoni umwe (1) kugirango babashe gukwirwa muri ako kayira.

Mu gihe nitegerezaga cyane ibirimo kuba,numva amajwi yabakiranutsi bakora umurimo w’Imana barimo abavuga butumwa nabandi bahanuzi nabo bahanura nijwi rirenga kuko bari kure yanjye nka metero 600 z’ubure bure maze nabo numva bavunga ngo:Uwiteka Imana yacu agiye gukora ibikomeye nk’ibyo yakoreye mu gihugu cya EGPTY ngo kugirango amenyekana ko ,ar’Uwiteka Imana.Kuko icyatumye yimenyekanisha kwari ukugirango abantu bose bamenye ko,uwiteka ariwe Mana waremye ijuru n’isi.

Ayo magambo yateye ubwoba cyane abadaimoni bo mu Rwagasabo bituma bahunga igihugu cy’Urwanda,ubwo mpita menyako,igihe cy’Uwiteka kigeze ngo yiheshe icyubahiro,ngo arashaka ko,urubyiruko rw’icyi kinyejana nabo bamenya ko,mu ijuru har’Imana.

Skip to toolbar