KUVA FPR YAFATA UBUTEGETSI, UBUKUNGU BW’URWANDA NTIBWIGEZE BUZAMUKA MU NTERA!!

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews ,aturuka mu biro bikuru bya SENATERI y’America,aravuga yuko kuwa 06th Aug 2013 SENA y’america ngo yemeje  ibyemezo yari yarafatiye  leta y’Urwanda nyuma yamezi (7) ashize ibyo byemezo bitarashyirwa mu bikorwa. 

Amakuru afite gihamya avuga yuko izo nzego za leta zigenga,ngo ubu zamaze guhamya yuko infanyo yagenerwaga uRwanda ko ihagarikwa kubera ibikorwa by’umutekano muke wa karere k’ibiyaga bigari ukomoka mu Rwanda,nyuma yo kwiga kuri icyo cyemezo mu gihe kingana n’amezi arindwi bivugwa yuko ngo basanze kuva FPR yafata ubutegetsi ngo ntiyigeze itanga agahenge k’umutekano kugeza uyu munsi wa none ihora yitwaza yuko ngo ikurikiye ingabo za FDLR zahungiye mu gihugu cya Congo.

Imyaka 19 irarangiye igihugu cya kongo kiri mu ntambara zikomoka ku ntambara yatangijwe na FPR ibeshya ko igiye gucyura abanyarwanda baheze ishyanga,none abo yacyuye yarongeye iberekeza iyubuhunzi kubera gutegekesha abaturage igitugu,nyuma yahoo FPR yangiye imishyikirano ya Arusha kugeza naho bahanura indege y’uwahoze ari perezida w’Urwanda Habyarimana Yuvenali ubwicanyi bwahise butangira ako kanya kuko yaba FPR cyangwa MLND bose wagirango bari bafite inyota yo kunywa amaraso.

Ayo maraso yamenetse kugez’ubu yabaye iturufu rikomeye FPR ikoresha murwanya abatavuga rumwe nay obo mu bwoko bw’abahutu,naho abatutsi bo bakozwa hirya no hino nkuko umuyaga uzunguza agate katagira imizi,uko FPR yagiye ihirwa mu binyoma byayo yageragezaga kubeshya amahanga niko yibwiraga yuko ariko bizakomeza,ariko ubanza igihe kimaze kugera ngo isi yose imenye ikinyoma kimaze imyaka 19 ku ntebe.

Nyuma yuko leta y’America imenye neza yuko intambara zivugwa mu karere k’ibiyaga bigari ari inkinamico ya FPR na perezida Kagame,byatumye ihagarika izo mfashanyo yageneraga Urwanda bene ngango bakishyirira mu bifu byabo none ibakuye amata kumunwa!None bazemera guhara kongo kandi ariho bakura zahabu itubutse ndetse itunganijwe?cyangwa bazareka Congo bemere bahabwe imfashanyo bagenerwa babanje kugenzurwa kandi muri congo ntawabahaga amategeko?!

Igitangaje muri ibi byose n’uko ubukungu bw’Urwanda bugenda burushaho kuzamba,mu gihe usanga mu marapolo atangwa n’impunguke za loni usanga leta y’Urwanda iri mu bihugu bikize ku isi,tekereza ukuntu mu myaka ya za 2002 -2005 Urwanda rwabarirwaga mu bihugu bikomeye ku isi bitanga zahabu nyinshi ku isoko mpuza migabane!Ariko igigteye ubwoba n’ukuntu kuva icyo gihe cyose ububkungu bwakomeje kugenda bwikubita hasi umunsi ku munsi.

Nyamara repubulika ya ll ntako itari yakoze ngo ubungu bw’Urwanda bubashe kwihagararaho aho usanga idollar 1$ ryavunjaga 250 frw,ndetse na Pasteur Bizimungu yari yagerageje kugarura ubukungu bw’igihugu busubura ku rwego bwari buriho,ariko Umwakagara yapfuye kujya ku ntebe,ubwo kaba karabaye ubukungu burakunkumuka  bw’ikubita hasi buva kuri 37% none ubu bugeze kuri 70%.

Niki cyatumye ubukungu busubira hasi cyane:

Bahinduye inote ya 5000 inshuro  (2) bariba ntibahaga kuko muguhindura niho bikoreraga amafaranga y’amahimbano,barongera bahimba inote ya 2000 frw nabwo barongera bariba ntibahaga,ubwo kandi niko intambara rugeretse muri congo  bari koruta,gasegeriti,zahabu,diamond nibindi byinshi,ariko ubukungu bukanga bagasubira hasi uko bwije uko bukeye.

Ibyo babonye bitabahagije badukira amabanki yabikorera ku giti cyabo,bati turashakamo imigabane mwakwanga mukava mu gihugu,ngaho BACAR yayoborwaga na VALENS KAJEGUHAKWA barayimwambura,bayihindura FINA Bank,ntibashirwa BCR bayigurishije inshuro (2) bayihindura ibyatsi,ntibanyurwa bakurikizaho Bank de Kigali nayo bayimira bunguri

Bakurikizaho amahotel,ngizo za Merdian yagurishijwe inshuro (3) ubu isigaye yitwa LAICO umubano bayigurishije umurundi kugirango bazayikure kumazina ye bayishyire kuri IVAN CYOMORO,iyahoze yitwa DIPLOMATE bayihinduye INTERCONTINETAL barongera bayindura SERENA ibyo byose n’imikorere y’ubusambo kugirango bayobye uburari.

Ngibyo ibigo nka Rwandatel,Tea café,Icyayi,za microfinance ngayo amasoko yanyarugenge,ngiyo ikiyovu cy’abakene,ubutaka bwose babuhinduye ubwabo ese niki batariye ibintu byose babishyize mu mifuka yabo ariko biranga ubukungu busubira hasi,ibi byose babikoraga ngo kugirango abanyarwanda bakene maze babone uko babapfukamira ariko abanyarwanda nabo ntiboroshye bahisemo guhunga igihugu bafata iy’ubuhungiro.

Amakuru aturuka mu biro bikuru bya FPR aravuga yuko ngo ubu iryo shyaka riri kubutegetsi,ngo ubu ryaba rimaze kugira amafaranga angina na Tiriyari (3) Miliyari ibihumbi (3000)ayo mafaranga bazayamara ryari ese aho ntibazakurwa kubutegetsi bataragera no mucyakabiri cyayo?

Ariko ubanza ntacyo azabamarira kuko na repubulika ya l,ni ya ll,ntacyo byabamariye kuko imiryango yabo ntiyabuze kumaramara,wenda umuntu yakeka yuko batari bajijutse cyane nkabangaba ariko ndagirango mbamenyeshe yuko isi ntambabazi igira,nyamara ibyo mu gihe biba ninako ubukene n’ubutindi birushaho kwiyongera mubanyarwanda mu gihe amazu meza n’amamodoka ahenze kuruta uko umuntu yibwira arushaho kugaragara mu murwa wa Kigali,gusa n’uko akabaye icwendwe katoga niyo koze ntigacya niyo gacyeye ntigashira umunuko.

 

Skip to toolbar