KENYA: MANEKO THEOPHILE HABAKURAMA ARI KURIKOROZA I NAIROBI!
IKAZE IWACU ikunze kubagezaho amakuru yerekeye umutekano w’abanyarwanda aho bari hirya no hino. Akenshi iyo ingogo itaragarama, abasomyi bakunze kuvuga ngo ibyo n’ibihuha, ariko iyo runaka ashimuswe cyangwa akicwa nibwo abenshi bibuka ko byari byatangajwe, maze bakisama basandaye. Ibyiza ni ugukenga, aho kuvuga buri gihe ngo uzemera ikintu aruko kibaye, ahubwo ukavuga uti, ese biramutse bibaye nakwitwara nte!
Ibi tuvuze haruguru nibyo byabaye na n’ubu bikiri kuba ku banyarwanda batuye muri Kenya cyane cyane mu mugi wa Nairobi. Mu minsi ishize abicanyi ba DMI bashimuse Emile Gafirita, abantu babona ari ibintu bisanzwe, hadaciye kabiri bashimuta Capt Ex-FAR, Chrysostome Ntirugiribambe, nanone bigenda gutyo. Mu kwezi gushize nabwo abicanyi ba DMI bashimuse abandi bagabo 2 b’abanyarwanda i Nairobi, tutari buvuge amazina kubera ko bene wabo badashaka ko ngo bivugwa mu binyamakuru: NYAMARA UHISHIRA UMUROZI AKAKUMARA KU BANA.
Aba bicanyi ba leta ya FPR-Inkotanyi bakomeje kwivugana abanyarwanda ubu baridegembya mu mugi wa Nairobi kubera nyine ya masezerano u Rwanda rwagiranye na Kenya mu gufatanya mu bya gipolisi no mu butasi. Iki nicyo cyanzu aba bicanyi n’intore banyuramo bagakora ibyo bashaka muri Kenya.
Amakuru agera ku IKAZE IWACU avuga ko mu ntore zikaze cyane muri Kenya harimo umugabo ukunze kwiyita Theo Ruhigira, ariko amazina ye nyayo ni Théophile Habakurama. Uyu mugabo yatangiye gukorera DMI kuva cyera cyane. Mbere yo kuza gukorera mu mugi wa Nairobi, ubu agiye kumaramo hafi imyaka 2, yari umukozi wa Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, igihe yayoborwaga na Joe Habineza. Ariko mbere yo kuza i Nairobi yabanje koherezwa gukora muri ambasade y’u Rwanda muri Afrika y’epfo, ariko kubera ibibazo u Rwanda rwagiranye n’Afrika y’epfo bitewe n’ubwicanyi DMI yahakoreye, irasa Kayumba Nyamwasa n’ibindi bikorwa by’ubutasi, Theophile yahamaze igihe gito ahita yoherezwa i Nairobi mu mpera z’umwaka wa 2013.
Abantu bazi neza Théophile Habakurama babwiye IKAZE IWACU ko uyu mugabo azi amayeri menshi cyane ku buryo n’abantu b’inshuti ze magara harimo benshi batazi ko ari maneko wa DMI. Ngo yubatse uruhererekane runini rw’abamaneko (Network), rurimo n’umu pasteur witwa Théogène utuye mu mugi wa Durban muri Afrika y’epfo. Akorana kandi n’abandi bamaneko bigize abarokore basengera mw’itorero ryitwa « PALANI MINISTRY », naryo ribarizwa i Durban. Uyu mugi wa Durban arawuzi cyane kuko yigeze kuhatura muri 2005.
Uyu maneko kandi akorana bya hafi na murumuna wa ambasaderi Joe Habineza, witwa Jonas Habumuremyi, nawe akaba ubu atuye i Nairobi. Akenshi mu mugi wa Nairobi aba bamaneko bombi ngo bakunze kugendera mu modoka ya Benz ifite ibirahure byijimye (Fumés), bakaba kandi bakunze kuba bari kumwe mu tubari dutandukanye, ariko cyane bakunze kunywera mu kabari kitwa « TRIBEKA ». Muri aka kabari niho bakorera za gahunda no guhuza amakuru aba yavuye muri rwa ruhererekane rw’abamaneko.
Maneko Théophile Habakurama anakorana n’abarundi, akaba ari bo bamufasha kumunekera abarundi bahunga bakajya gushaka ubuhungiro kuri UNHCR. Anakoresha nanone abanyamulenge. Bamwe muri abo banyamulenge banekera Théophile Habakurama batuye ahitwa KIDURAYI 45, KASARANI NA UMOJA. AHO HOSE UHAMUSANGA MURI WEEKEND ASHAKISHA AMAKURU MURI ABO BANYAMURENGE.
Uyu maneko kandi akorana cyane n’umusore w’umushoferi witwa DIDIER nawe aba i Nairobi. Abantu bakunze kubabona mu modoka bazenguruka cyane cyane binyunyuza ahantu abanyarwanda bakorera. Abandi bakorana nawe ni Albert Uwizeyimana na Kuramba, bombi bakaba batuye muri Zambiya.
Uyu maneko kandi ngo azi indimi nyinshi cyane ku buryo aho ageze hose ahita avuga ururimi bumva ntihagire urabukwa. Muri ubu bunetsi bwe, ngo yigeze no kujya muri Malawi, ngo anashinga iduka ahantu hitwa KAWALE, ariko ngo nta minsi yahamaze yahise yigendera n’iryo duka atanarigurishije. Yewe ngo na Zambiya yarahageze. Ubwo nyine aba agenda yubaka network ye y’abamaneko, abatabizi bakibwira ko ari umucuruzi. Ntabwo ari aho yagarukiye gusa, kuko IKAZE IWACU yamenye ko anafite abamaneko bamukorera batuye Tanzaniya, ngo iyo ashaka guhura nabo bahurira ku mupaka wa Kenya na Tanzaniya witwa NAMANGA.
Murumva ko akavuyo kamaze iminsi muri Tanzaniya, gafite ishingiro. Ni abamaneko ba DMI bakari inyuma, ndetse ngo bapanze ko bazateza imvururu nyuma y’amatora ya perezida n’abadepite ari kuba ubu twandika iyi nkuru. Ubwo rero inzego z’umutekano za Tanzaniya zibe maso.