ITANGAZO RY’INGABO ZA RDF.

Binyujijwe ku muryango Rwandese Democratic Monarchy (RDM);twebwe abagize umutwe w’ingabo za RDF,igice gishyigikiye Umwami w’Urwanda,KIGELI wa V Ndahindurwa,turatangariza abanyarwanda ko,nyuma yogutahura imigambi mibisha ya perezida wacu Paul Kagame yamaze gutegura ijyanye n’ubwicanyi bugiye gukorerwa abanyarwanda.


Turatangaza ko,twitandukanije nawe,kandi tukaba dusezeranije abanyarwanda yuko,kuruhande rwacu tuzatabara abanyarwanda nkuko tubishoboye hamwe no gufatanya nabandi banyarwanda biyemeje kurwanya igitugu n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa inzira karengane.

Turasaba Umuryango Rwandese Democratic Monarchy,ko,batangariza abanyarwanda uru rwandiko rw’ingabo zidashyigikiye imikorere mibi ya leta ya FPR,tukaba twizeye yuko hamwe n’ugufatanya namwe namwe tuzatsinda.

Impamvu iduteye kwitandukanya naka gatsiko kabicanyi gakomeje kumena amaraso y’inzirakarengane n’ikinyoma gikomeje kuranga leta ya FPR,dukoreye imyaka (20); baduhoza mu ntambara z’urudaca kandi zidafite impamvu,ahubwo abadukuriye bakarushaho kwigwiza imitungo basahura mu gihugu cyabaturanyi DRC,nibura iyo mitugo turuhira ubona niba yajyaga mu isanduka ya leta.

Ariko ikibabaje yigira mu mifuko yabantu batarenze (2);Gen.Karebe James,na Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame,abandi bose baza nyuma yabangaba iyo bamaze gukuramo ayabo asigaye yitwa ibisigarizwa igahabwa abagize agatsiko kabicanyi.

Turamenyesha abanyarwanda yuko leta ya FPR,yamaze kugera kumusozo,kubera ubu ikinyoma kimaze kujya ahagaragara,biyemeje ko,batarekura ubutegetsi,ahubwo ko,bagiye kurwana intambara nk’iyo twarwanye igihe cya Habyarimana.

Tukaba tuburira abanyagihugu,ko,uwabishobora yakuramo akarenge ke,hakiri kare.Abasigaye dufatanye gusenga no kwiringira Imana ko,izadufasha.Nkuko yadufashije 1994,nubu niko igiye kongera kudufasha.

Bikorewe ikigali,

Kuwa 19th Kamena 2014,

Ingabo za RDF zishyigikiye Umwami w’Urwanda,

Mugire amahoro.

Skip to toolbar