Intumwa Rene Masasu ibyo Imana yavuze mu 2006 bimusohoreyeho.

Ibyo umuhanuzi Majeshi yamuhanuriye birasohoye.

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews,gikura mu itorero rya Restoration Church,ryaje guhindura amazina rikitwa Evangelical Restoration Church (E.R.C)mu rwego rwo guheza abatangiye iryo torero,barimo Pastor Bigirimana Tharisis,Pastor Tito, pastor Absolomo, nabandi benshi cyane ba banyamulenge atashakaga ko bazamukura kubuyobozi.


Itorero rya Restoration Church  ryatangiriye kumugabo w’umukiristu wiryo torero, witwa Gatera,ubu akaba atuye ku gisenyi,icyo gihe 1994,yabaga Kacyiru ari naho iryo torero ryatangiriye.Nyuma yokubona abantu abantu ko bagwiriye ryaje kwimukira kugitega mu nzu y’uwitwa Gatarama, inzu ifatanye na SKY Hotel.Nyuma y’igihe gito bahise bahabwa ikibanza na M.V.K ku kimisagara.Nyuma y’imyaka 5,Rene Masasu agiye kurangiza manda ye,nibwo yahimbye umutwe wo mu mwuka afata umwanya uhagije atekereza kubyo agiye gukora,n’uburyo azabikoramo.

Nibwo yagiye kwiherera mu masengesho ku gisenyi aho yamazeyo iminsi 45,ayo masengesho ya yakoreraga ku mubyeyi witwa maman MUKANZAYIRE,waturutse ikinshasa.Cyane ko abavuye Kinshasa nibo bari mubuyobozi bahanganye n’Abanyamulenge bazwi cyane ku kuba bagaragara mu bijyanye n’amadini,bikaba byarabaye nk’umwuga wabo.

Kubera yuko Rene Masasu atari yifitiye ikizere, bitewe namategeko y’umwihariko bagiranye mbere yogufungura iryo dini,byamuteye gutinya no gukeka ko bazamukura kubuyobozi igihe manda ye izaba irangiye.kubera yuko bamwe mubayobozi bagenzi be,bashakaga uwo mwanya hakurikijwe amategeko. amaze kubona ko itorero rigenda ryaguka,icyubahiro cyakomeje kwiyongera,umurimo w’Imana ugaragara ko umaze gushinga imizi.Abona yuko kuva kubuyobozi akayoborwa nabo ya yoboye,bidashoboka.Nibwo yigiriiye inama yo   masengesho aho yavuye yahinduye amazina yitwa JOSHUA Rene,atakitwa Masasu Rene.

Ibyo byari bivuze yuko ariwe ugomba kuyobora itorero kugeza igihe azapfira”All life”iyo ntambara yitwaga ko ahanganye nabanyamulenge bashaka kumwambura itorero rya Restoration church,ndetse byatumye anashyiraho icyaha kubanyamulenge yuko baba bakorana na Jeneral Masenzu utaravugaga rumwe n’Urwanda icyo gihe,ndetse anashyiramo Intumwa mugenzi we Gitwaza yuko,nawe yaba ashyigikiye Jeneral Masunzu.

Ariko Intumwa gitwaza yarafite imbaraga kumurusha muri fpr,kuburyo byabaye intambara y’ubutita,kuburyo benshimubakozi b’Imana babanyamulenge yabahambirije riva bagenda atabahaye n’impamba.Abibuka neza yuko mu matora ya 2003 yabaye muri kanama kuwa 25,iryo torero ryakoresheje igiterane cyogushaka amafaranga yogutwerera fpr,bagikoreye ahitwaga camp Kigali,ariyo yahindutse KIST.

Nyuma yo gutera inkunga umuryango fpr,amatora yarangiye umuryango fpr uhemba Rene Masasu imodoka yo mu bwoko bwa Land Cluser,bayiha Mufuti w’Idini rya Islamu mu Rwanda.Ndetse na Bishop wayoboraga itorero ry’Abangalikani mu Rwanda witwa Koline abo bose bagaragaraye mugushyigikira fpr.

Aho niho Rene Masasu yatangiye kumenyekana muri leta,bituma abakoranaga nawe umurimo w’Imana bamutinya kubera yaramaze kwifatira ubutegetsi mu ntoki ze,baramuhunga bajya gutangira ayandimatorero,ndetse binavugwa yuko umushumba mukuru waruhagarariye ururembo rwa Kimisagara Rev.Mukwiza yahise afata iy’ubuhingiro yigira muri Canada aho ubu afite itorero rinini cyane,nawe ubu akaba yarabaye Intumwa.

Amakuru avuga yuko ytumiye mugenzi we Rene mugusengerwa agirwa intumwa ariko Rene akanga kujyayo kuko yaramaze kubonako byose bishoboka,ndetse amakuruakomeza avuga yuko ubwo restoration yizihizagaimyaka icumi mu Rwanda,batumniye abatangije iryo torero bose bajyeze kuri Intumwa Mukwiza ,uwitwa Alphonse akaba ari nawe wungirije Rene Masasu yanga ko bazatumira Mukwiza,uyu mukozi w’Imana yagiye mu mubiri kuburyo yanambuye urusengero umukozi w’Imana witwa Bigirimana Tharisis watangije itorero ryo kugisenyi rikaza kwifatanya na Restoration kuko babonaga rifite umuronmgo ariko igitangaje ni uko Rene yahise amwigizayo akariha mukuru we witwa Simon Masasu,ubuhemu nibwinshi nyamara nibo batwigisha gukiranuka.

Ibyo ntabwo byamuhagije yageretseho kubeshyera Imana ko imubwiye gufata ideni muri bank akayubakira itorero none bank igiye guteza icyamunara itorero ryabatswe ku ideni mu kibanza cya Masoro,ariko na Bank ikwiye gutinya itorero ry’Imana ayo mafaranga bakayareka kugirango Imana izabaha umugisha.

Skip to toolbar