INTAMBARA Y’UBUHANUZI MURI REPUBULIKA YA lll.

Uhereye nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi muri 1994,nyuma yuko milioni irenga yabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse nabahutu batazwi umubare bazize jenocide kubera guhisha benewabo,ndetse nabishwe na fpr inkotanyi kugez’ubu bataramenyekana umubare wabo cyangwa ngo bahe amahirwe benewabo ngo bavuge agahinda kabari k’umutima kababo babuze.


Byibukwe yuko iyo bavuga abazize jenocide bisobanura yuko ar’ubwoko bumwe bwishe ubundi,ariko ikibazo ni?abahutu bitangiye abatutsi?bo,bazabarirwa hehe?ese birashoboka ko,bakwitwa amazina murwego rwokwemerera imiryango yabo kuzajya yibuka ababo bazize kwitangira abari baciriweho iteka?

Mubyukuri kugeza ubu ntaho imikorere ya fpr ,itandukaniye niya MRND,kuko repubulika ya ll,yishe abanyenduga ndetse ibima uburenganzira bwo kujya bibukwa nkabanyarwanda batangije amacakubiri nyuma yo kugambanira ubwami bw’Urwanda,bwaje kubagiraho ingaruka zikomeye mu mateka y’Urwanda muri politiki.FPR imaze gufata ubutegetsi nubundi nabo bakoze nkuko Habyara yibigenje,bahanagura mu mateka y’igihugu icyitwa MDR na MRND,nyamara icyo gihe ubuhanuzi bwavugaga yuko uko FPR yahanaguye MDR na MRND,nabo niko bazibagirana mu mateka yabanyarwanda.

Ngaho aho intambara y’ubuhanuzi yatangiriye,bayita ko arabahutu bashaka kugarura MRND na MDR,ariko uko iminsi yagiye yigira imbere niko ubuahanuzi bwambutse umupaka bafata abanyarwanda abo mu bwoko bw’Abatutsi batemeraga ubwo buhanuzi bwahanurwaga icyo gihe.

Gusa abantu benshi bemeraga indaga za Magayane na Nyirabiyoro,bakoreshejwe n’imbaraga z’umwijima kuko satani yarazi neza ko,hazabaho abantu b’Imana kuburyo na Magayane nawe yabiraguye kugirango bizitwe ko satani nawe areba kure.Ibyo byose byar’ukuyobya uburira kubanyarwanda kugirango bakomeze kurushaho kwiringira umwuka wabadayimoni.

Icyo ubwo buhanuzi bwitwaga propaganda yabahutu,nyamara siko byari bimeze kuko abahanuraga ibyo ubabonye wasanga ntaho banahuriye na politiki,ariko kubera ko fpr yafashe ubutegetsi kungufu ndetse n’ikinyoma rugeretse,byatumaga bikanga igiti nibuye!Nibwo bahise bambuka bajya muri congo guhangana n’interahamwe kugirango batazagaruka ariko ntabwo bageze kubyo bashakaga kuko umutima wabo warurakiye ubutunzi bw’Abakongomani ntabwo umutekano w’igihugu ariwo warubaraje inshinga.

Nkuko umuhanuzi w’umunyamulenge witwa KAREBA witabye Imana muri 1979,yari yarahanuye yuko hazaza abantu bitwa inkotanyi bakazakuraho perezida Habyarimana ndetse na MOBUTU,ubwo ntibyatinze muri 1996 bahise bambuka bakuraho MOBUTU,nyuma yahoo intambara ntizarangiye Imana itangira kuvuga yuko intambara yatangiriye ikigali ijya muri congo,izarangirira ikigali ibyo nabyo turabitegereje kureba amaherezo yabyo.

Ubwo nibwo leta ya fpr itangiye guhangana nabahanuzi kugirango bacecekeshe umwuka w’Imana,nibwo abahanuzi bahunze,abasanga aho bahungiye mubuhungiro,bamwe baricwa abandi bararokoka,none ubuhanuzi bukomeje kugaragaza yuko abagore babatutsikazi baba muri fpr nibo birwa bategura ubwicanyi bwabantu batavuga rumwe na fpr,none bitumye Imana ibarakarira kuburyo Uwiteka Imana yavuze yuko abo bagore nta numwe uzarokoka intambara igiye kuba mu gihugu cyacu.Bazibagirana nkuko nabandi bibagiranye,Imana irakariye cyane amarozi birwa bakoresha mukuroga abatavuga rumwe na leta yabo,ndetse nibo bajya gutereta amashyaka atavuga rumwe na fpr,kugirango bigarurire imitima yabanyarwanda bazabone uko biba amatora yo muri 2017.

Ariko ibyo binyuranye n’umugambi w’Imana kuko uwo kagame yiringira ko ariwe nshuti ye,uwo niwe bahuriza ikiganza mu isahani uwo niwe uzamugambanira!ntabwo ubwenge bw’Abadaimoni bukoreshwa na fpr,bwahagarika umugambi w’Imana ku Rwanda kuko ububyutse buraje kandi buzanye imbaraga zidasanzwe kandi Imana igomba kubanza guhanagura imbaraga z’abana ba bantu kugirango ububyutse bubone inzira.

Abibwira rero ko,muzakomeza mayeri y’uburiganya,ndagirango mbakurire inzira kumurima kuko bitazashoboka ibyo mubwira ko bizashoboka bitewe ni uko mufite amafaranga menshi ya fpr,ariko ibyo byose bizabapfana ubusa aho niho muzamenya yuko mu ijuru hari Imana itegetka ijuru n’isi.

Skip to toolbar