Intambara ya (3) y’Isi yose igiye gutangizwa n’uburusiya.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa BBC gahuza miryango,biravugwa yuko igihugu cy’Uburusiya cyaba kigiye gutangiza intambara ya (3) y’Isi yose.Ibyo biravugwa mu gihe icyo gihugu kimaze kwigarurira igice cy’Intara ya Ukrain yitwa Cremea yiyomoye ku gihugu cya Ukrain ibifashijwemo n’igihugu cy’Uburusiya.


Igihugu cy’igihangange ku isi,America kimaze gucika ururondogoro kubera kubura imbaraga zahagarika ibikorwa by’Uburusiya,ibyo mu gihe birimo kuba,igihugu cy’Ubushinwa cyo byifashe gute.Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bimaze gukomera kumugabane wa Asia,nacyo kikaba gifitanye amakimbirane n’igihugu cy’Ubuyapani aho barimo gupfa ikirwa batavugaho rumwe buri ruhande ruravuga ko icyo kirwa aricyarwo.

ESE UBUHANUZI BUVUGA IKI KURI IKI KIBAZO.

Kuwa 27th April 2014,Umwuka w’Uwiteka yasanze umuhanuzi Majeshi Leon maze amubwira aya magambo akurikira:Mwana w’umuntu andika amagambo ngiye ku kubwira kugirango abatuye isi babashe kumenya ibyo ngiye gukora ahari bareka ingeso zabo mbi bakazarokoka kumunsi wa makuba ateye ubwoba ngiye gukrera mu isi.

 

Dore abana ba bantu bazicuza icyatumye baremwa,ngiye gukora ibitangaza mu isi yabazima,ibyo ngiye gukora,ntabwo bizumvishwa amatwi gusa,ahubwo namaso azabireba.Nzakoresha ubwenge bwabo kugirango barusheho kwigirira nabi kuko biringiye ubwenge bwabo bananirwa kunyiringira,niyompamvu nanjye ubwenge bwabo ngiye kubuhindura uko butari kugirango burusheho gusohoza imigambi yanjye.

 

Ariko abakiranutsi nzarushaho kubarinda no kubagirira neza,kuko babaye imbere yanjye!Nanjye sinzabatererena kuko nd’Uwiteka ubivuze,ariko abakunze gukiranirwa nanjye kumunsi wamakuba yegereje bazampamagara ariko sinzumva gutaka kwabo habew nagato.

Birashoboka rero ko iyi ntambara yavuzwe n’Uwiteka,hashize amezi agera kuri (7)uhereye igihe ibyago byagwiraga igihugu cya Kenya,niho Uwiteka yatangiye kwikoma isi nabayirimo kubera ibyaha byabo ngo bimaze kugera imbere y’Uwiteka.Abattuye isi bararushaho gukiranirwa cyane cyane uhereye iwacu mu Rwanda.Aho abanyarwanda bakomeje kwicwa barebera kubera ko bose bananiwe gushyikira ubwiza bw’Imana bahinduka babi mu maso y’uhoraho kubera ibinyoma byuzuye mu mutima yabo.

Urwanda rero rushobora guhura nakaga mu gihe kiri imbere,n’ubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bavuze amezi (3) none ubu akaba amaze kurenga,niyompamvu dukunda kwandiko,nta muntu wakizaa abanyarwanda usibye Uwiteka wenyine,kuko we gahunda ze ntabwo zijya zihinduka.Ariko izabana ba bantu zo,zirahinduka.

Urwanda rushobora kuzabura urutabara mu gihe cya amezi (7) ar’imbere niba koko gahunda zihari zubahirijwe,impamvu inteye kuvuga gutya ni uko iyi ntambara ya (3) y’isi yose izatuma abagatabaye abanyarwanda icyo gihe bazaba barangariye mu ntambara ya (3) y’isi yose,urumva rero ko abanyarwanda nibo bireba kugirango bikemurire ibibazo byabo badategereje abanyamahanga.

Bizashoboka se gute kandi abakabikoze batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR,nabo ubwabo batumvikana?

Mubyukuri birababaje kubona abanyarwanda bitwa ko bahanira uburenganzira bwabo,bose batabubona kimwe,impande zombi kubarwanira ubutegetsi,bashingiye kukinyoma cyo gushaka ubutegetsi ku ngufu,kuko demokarasi y’iwacu iracyari kure,niyompamvi tuvuga ko,Imana niyo izagirira neza abanyarwanda kuko ibyabanyapolitike ntabwo twabigenderaho kuko abarepubulike banze kwihana umwuka w’ikinyoma wababase ngo bafatanye n’umwami w’Urwanda mae tugere kumahoro asesuye

Niyompamvu Uwiteka yavuze ko,azagirira neza abanyarwanda kubera ko yanze uwo mwuka w’ikinyoma ko ukomeza kubata abanyarwanda,cyane ko,Imana irimo gutegura urwanda kugirango ububyutse buzabone aho bumanukira,kuko bidashoboka ko,bwamanukira mu mwuka w’icyinyoma kandi ariwo murimo uwuzanye kugirango urandure imirimo ya satani yose abanyarwanda babeho mu mahoro no gukorera Imana kugeza ku isi yose.

Skip to toolbar