Intambara mu marembo yo mu irango.

Mukibaya ntasanzwe menyereye cy’ubutayu bugufiya ariko gifite uduti dutoya twitwa imigenge,maze mbona insorensore zimanuka zijya gutozwa kumashana,ku ikubitiro ziraraswa ndetse zisubira inyuma bikomeye!Nerekwa uwahoze ar’umugaba w’ingabo za APR/RDF  nyuma akaza gushoka amatage amatera gahinda mbona arahagajwe.


 

Sep 02nd 2014 njyanwa mu iyerekwa,mukibaya ntasanzwe menyereye cy’ubutayu bugufiya ariko gifite uduti dutoya twitwa imigenge,maze mbona insorensore zimanuka zijya gutozwa kumashana,ku ikubitiro ziraraswa ndetse zisubira inyuma bikomeye!Nerekwa uwahoze ar’umugaba w’ingabo za APR/RDF  nyuma akaza gushoka amatage amatera gahinda mbona arahagajwe.

 

Akimara kugera kubutaka bwaho bamashanira,mbona afashe intwaro iremereye ifite icyuma kireba kure baklunze kwita jomeri mbona yitegereje urugamba neza ndetse atangira kurutegura bundi bushya,bitewe ni uko mbere bari bagiye bonyine bararaswa batatana nk’ingabo zitagira umutware.

Mbona noneho hafi yuwo mu jeneral har’umuhanuzi mukuru mbona umujeneral aramwitegereje maze aramwenyura kuko ibyo yarimo gukora yarabonye ko,Imana ibihaye umugisha kuko umuhanuzi mukuru yahagobotse.

Ni uko mbona imbunda ayerekeje mu mfuruka z’amajyaruguru y’uburengera-zuba bwa gakondo,umunwa w’intwaro iremereye itangira kuruka ibihungabanya ibinyabugingo maze batangira kumashana noneho umwanzi wabo acika integer asa nkaho aneshejwe.

Ariko mbere yibyo byose abajyaga kumashana banyuze mu nzira zigoye zimikuku,amakombe,n’ibihanamanga,kuburyo kubona inzira yogutangiriramo intambara byari bigoye!.

Ariko abenshi batabaye bari biringiye imbaraga z’umwana w’umuntu,aho kwiringira Uwiteka Imana yo mu ijuru,abo bararashwe karahava kuburyo batabarukiye kurugamba bazize kutiringira Uwiteka Imana yo mu ijuru,abo nibabandi nubundi bikubise mu gituza bavuga ko,banesheje kubera imbaraga zabo.

Aho nshatse kuvuga itabaro rya mbere ryo kubohoza igihugu,iyi ntambara ntabwo izaba yoroshye ikibazo cyayo s’impande zombie zihanganye,ikibazo n’Uwiteka udafite umwanya mu mitima yabo,kuburyo abiringira amabaoko y’Abantu bose ntabwo bazabona gakondo nk’uko babitekerezaibyo bikazaba ku mpande zombie.Cyakora abafite guca bugufi muri bo,abo barahirwa ndetse Uwiteka azabana nabo.

Kandi nyuma y’itabaro bazahamya yuko Uwiteka ariwe Mana ya Israel,ibyo Uwiteka azabikorera kugirango yiheshe ikibahiro kuko iyi ntambara Atari ubushake bw’abantu,ahubwo iri mu mugambi w’Uwiteka dore ko,ya yihanuye mukanwa kabahanuzi hashize igihe kire kire.

Skip to toolbar