INKINAMICO MU RWANDA YASIMBUYE UBUTEBERA ? CYANGWA N’UBUTAREBA?
Ahagana mu myaka yashize 2005-2007 , umuryango IBUKA wakunze kuvuga ko urukiko rw’Arusha ntabutabera bagira ngo ahubwo bafite ubutareba!Icyo gihe Urwanda rwavugaga yuko arirwo rushobora guca imanza zabakoze genocide yakorewe abatutsi.Nyamara wakurikirana imikorere y’ubwobutabera cyangwa ubutareba nkuko bakunze kubyivugira ugasanga ntacyo barusha urukiko rw’Arusha usibye amarangamutima yonyine n’ubugome bw’indenga-kamere bugenda bukorerwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu n’Abatutsi batakivuga rumwe na repubulika ya lll ya FPR.
Bitewe n’uko ubutegetsi bw’Urwanda bwa repubulika ya lll bushingiye ku kinyoma cya Repubulika ya ll n’iya l byasimbuye ubwami,byiyemeje kwitwa Repubulika muburyo butemewe n’amategeko ndetse bitananyuze muri demokarasi,ahubwo bwiringira ikinyoma cy’Ababirigi cyabemeje ko bahindutse Repubulika nyamara ntaho byanditse mu buryo bw’amategeko.
Niba repubulika ubwayo iriho kuburyo bunyuranije n’amategeko,nigute se ubutabera bwo bwakora neza kandi icyakabaye cyibushyigikira muburyo bw’amategeko nacyo ubwacyo ar’ikinyoma? kugez’ubu abanyarwanda bamaze imyaka mirongo 54 bari mu mbaraga z’umwijima w’ikinyoma cyitwa Repubulika nyamara ntaho byanditswe mu buryo bw’amategeko!
Igihe cyose ubutegetsi buriho mu buryo bunyuranije n’amategeko ntagihe nakimwe igihugu kizatungana ngo kigere ku majyambere,kuko ababa bayobora iyo repubulika bahoro bikanga yuko bashobora gukurwa ku butegetsi kuko buba bwaragiyeho muburyo butubahirije amategeko,ngiyo intandaro y’ubutabera mu Rwanda butazigera bugira igihe nakimwe butera intambwe kuko ubutegetsi bwite bwa leta nabwo butizewe kuko butemewe n’amategeko niyompamvu buri muyobozi ugiyeho bamubwira yuko ubwami aribwo bwemewe ko Repubulika itemewe,bityo bahora bacuranwa basahura igihugu ngo barebe ko igihe cyo kuvaho cyazagera barakuyemo ayabo,ariko ubanza ibintu by’ubujurano bitazabahira kuko hari benshi babigerageje ntibyakunda!
Mbwira rero ukuntu bwa butabera twavugaga haruguru ukuntu bwazagera kunshingano zabwo mu gihe ubutegetsi bwite bwa leta nabwo ubwabwo butiyizeye,iki nikibazo abanyarwanda bakwiye gutekerezaho,niyompamvu bahora bitana bamwana nabahutu,nabatutsi,nyamara ikibazo s’icyo ahubwo n’ikindi kuko badashaka ko kimenyekana,nyamara igihe kirageze ngo kijye ahagaragara kuko ikinyoma igihe cyacyo kirangiye!Ubutebera ntibushobora kubaho abanyarwanda batarabona ubutegetsi bahitiyemo bidaturutse kubanyamahanga bitewe n’uko bashakaga gusenya ubwami bw’Urwanda.Umwami natahe noneho turebere hamwe uko ubwami bugendera ku itegeko nshinga uko bwagiyeho noneho ni dusanga bwaragiye mu buryo bunyuranije n’amategeko habaho kamara mpaka,niba buriho muburyo bwamategeko twemere tubuyoboke kugirango igihugu n’abanyarwanda babone amahoro.Maze tubone ubutebera nyabwo abanyarwanda bakurwe mu gihira hiro.
source:inyangenewss.com