Ingoma y’Abega mu marembera.

Nk’uko tubisanga munyandiko yitwa amabanga y’ikuzimu,imaze gusomwa nabantu bagera kubihumbi 80,000 musangamo amabanga menshi cyane agaragaza uburyo agatsiko k’Abega bab’Akagara kagiye gakoresha amayeri yogusenya ubwami bw’uRwanda bahora bikanga yuko buzasubira ku ngoma.


 

Abanyarwanda bo mu muryango w’Abega bab’Akagara bakomoka mu bwoko bw’Abahutu bakomeje gukoreshwa na leta ya Kigali kugirango bakomeze gushishikariza abanyarwanda kuyoboka ubwami bw’Abega.Munyandiko basohoye yatangajwe n’ikinyamakuru inumanews.com ifite umutwe wamagambo ugira uti:IKIBAZO SI AMOKO NI UBUTEGETSI BUBI.iyo uyisomye usanga nta kindi ishyarahamwe ry’Abega ryitwa: Comite de soutien pour une monarchie Constitutionelle au Rwanda liyobowe na UTAZIRUBANDA FRANCIS hamwe na Rulangirwa ALFRED bombi bakaba arabahutu baharanira ubwami bw’Abega bab’Akagara.

Amakuru ageraku nyangenews aturuka  mubushakashatsi tumaze igihe dukora kuri iryo shingwa ry’ubwami bw’Abega bab’akagara,twabashije kumenya ko,Utazirubanda atuye muri America,akaba ashinzwe kugoreka amateka no gusebya ubwami bw’uRwanda bwemewe namtegeko agendera ku itegeko nshinga.

 

Naho Alfred we,nk’uko twabibamenyesheje munyandiko twavuze haruguru yitwa amabanga y’ikuzimu,Rulangirwa wahawe misiyo na Gen.James Kabarebe akaba numwe mubashinze ishyirahamwe ry’Abega ryitwaga RPR inkeragutabara,nyuma yokwivugana abanyiginya bari bamazekuriyoboka,bahise bashinga irindi ryitwa Rwandese Protocol to Return the Kingdom RPRK iryo shyirahamwe rikaba kugez’ubu rikomeje gukorera mu gihugu cy’Ubugande dore ko ariho bagize indiri yabo yokurwanya abanyarwanda bose bashyigikiye ubwami bw’uRwanda.

 

Nyuma yaho irishyirahamwe ritahuriwe ko rikorera Kigali,ryahise rihindura amazina ryiyita inyabutatu Rwandese protocol  a Rwandan akingdom RPRK,babikoze bagirango bajijishe abanyarwanda ariko bahura nikibazo cy’uko ikinyamakuru inyangenews gifite bamwe muri bo bakunda uRwanda n’ubwami bw’Urwanda bakajya batugezaho amakuru natwe tukayatangaliza abanyarwanda.

 

Nabyo babonye ko,bakomeje kubangamirwa nuko abanyarwanda bagenda babatahura,nibwo bahimbye undi mutwe wogushinga ilindi shyirahamwe ryitwa :Comite de soutien pour une monarchie Constitutionelle au Rwanda,likaba rikomeje kugaragaza ibyifuzo by’Abega usanga nyandiko zabo bahakana ubwami bw’Urwanda ko butemewe namategeko,nyamara ninabo batangiye bandika mubinyamakuru bitandukanye bemeza ko,leta ya Kigali iriho kuburyo butemewe namategeko.

 

Muri interview umunyamakuru w’inyenyerinews wishwe nabo banyamitwe b’ubwami bw’Abega Ingabire Charles usangamo aho uwita Munyeragwe Jackson ubundi uzwi nka Munyandinda James cyangwa Mugisha James usangamo aho avuga ko repubulika y’uRwanda itemewe namategeko,ariko nyuma yogusenyuka kw’iryo shyirahamwe rya zamaneko za Kigali bahinduye imvugo bandika kurubuga rwabo inyabutatu.com ko,repubulika y’Urwanda yemewe namategeko.

 

Uhasangaho nizindi nyandiko banditse zituka Umwami w’Urwanda aho banerura ko,atigeze arahirira kuba Umwami w’ubwami buganje bugendera ku itegeko nshinga,kandi aribo bakwirakwije ku isi yose banagaragaza za gihamya zigendanye n’inyandiko Umwami w’Urwanda yarahiriyeho igihe yimaga akaba Umwami w’ubwami buganje bugendera ku itegeko nshinga.Aha wakwibaza icyo izi ntasi zakigari zigambiriye aha ndavuga kubantu wenda baba batazi amakuru yabo,ntushobora kumenya gahunda yabo n’intego zabo usibye kwivangira bibeshya ko ngo barimo guteza intugunda ku bemera ubwami bw’Urwanda bwemewe namategeko.

 

Kubera ikinyoma kitarara bushyitsi,mu iperereza twakoze twasanze izi address zigaragara hasi ku kiranga ntego cyabo,niza Rulangirwa Alfred utuye muri Canada akaba akomeje kujijisha yibwira yuko ibye abanyarwanda batazabimenya,izi nyandiko zabo mukwiye kujya muzisoma kugirango murusheho kumenya imigambi yabo,Abega balimo gutegura,gusa nta gihe na kimwe ikinyoma gishobora kuganza ukuli naho ikinyoma cyamara igihe kirekire,igihe kijya kigera ukuli kukaganza.

 

FPR rero ikaba irimanije mugukomeza gutekinika abanyarwanda,arinako abanyiginya babamariye ku icumu abandi muri gereza kubera barabizi neza yuko Uwiteka Imana yavuze yuko ingoma y’ubwami bw’Urwanda izongera ikima igasubira ku ngoma,sibyo gusa nabo ubwabo babadayimoni bahora biyambaza,ntibasiba kubemeza ko,ingoma y’Abega yarangije igihe cyaho hakaba hasigaye gusa guhirima maze ubwami buganje bukima ingoma.

inyangenewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar