Ingaruka zokuba maneko wa leta idahwitse,idafite imizi,ikaba ihagaze mukirere:

Amakuru afite gihmya aturuka mu nzego za perezida kagame paul,zikorana nawe kuburyo bwahafi cyane,izi nshuti z’Urwanda ziakaba zasabye yuko amazina yazo atatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo,baravuga ko,ngo imirimo ijyanye no kuneka ibindi bihugu bitavuga rumwe n’Urwanda,ndetse bikaba binashyigikiye abarwanya leta ya FPR.


Baratangaza yuko zimwe muri za maneko,ngo zimaze kubona yuko,amazi yamaze kurenga inkombe,bityo bakaba batangiye kwikuriramop akabo karenge,kugirango ejo batazabiryozwa,kubera yuko bashyigikiye ingoma yamaraso bakanga kwitandukanya niyo leta inzira zikigendwa.

Amakuru akomeza avuga yuko,ngo nyuma yahoo bamenyeye yuko America itagicana uwaka na leta y’ikigali,ngo ibyo byatumye bamwe mubakorera izo nego zishinzwe ubutasi,zikorwa nisoni ngo babona yuko igihe cyo gukiza amagara yabo gisohoye.

Ariko igikomeye cyane ngo namabwirizwa basigaye bahabwa,avuga ko,niba bagutumye kwica umuntu runaka utavuga rumwe na Paul KAgame,ngo ugomba kwirengera ingaruka zaguturukaho igihe cyose uzaba unaniwe gusohoza uwo mugambi kuko ngo leta itishingiye ubuswa bwanannirwa kurangiza umurimo bashinzwe neza ahubwo ngo bituma leta igira isura mbi mu mahanga,bigatuma na none abatavuga rumwe nayo babona inzitwazo.

Kubera iyo mpamvu bamwe mubareba kure batangiye gukuramo akarenge kabo,ng’uko uko leta y’igitugu isenyuka ntawuyikozeho,ahubwo niwamugani ugana akariho ngo igisiga cy’Urwara rurerure cyimena inda,abakomeje gukorera iyo leta y’inkoramaraso muraburiwe hakiri kare,ejo nimugubnwa gitumo ntimuzavuge ngo ntimwaburiwe.

Ngirango mwabonye mwese aho interahamwe zigejejwe n’ubufatanye bwogushishikariza leta bari bayoboye kwica abanyarwanda bomu bwoko bw’Abatutsi,none dore isi yose irabota ntibafite aho bihisha kubera ubufatanya cyaha bwabayeho hagati ya leta nabaturage.

Abanyarwanda mukaba muhamagariwe guhaguruka mukarwanya igitugu hakirikare,ejo mutazavuga ngo ntimwaburiwe,nyamara igihe ni iki cyoguhirika umwakagara watubayeho akarande,maze abana babanyarwanda bakabona ubutabera bubakwiriye umuco wakudahana n’uwo ubwigunge ugacika murwagasabo.

Skip to toolbar