Ingaruka n’inkurikizi zabaye kubanyarwanda,kubera urugomo bagiriwe nabazungu Bababiligi bakoreye ubwami bw’Urwanda.

Ingaruka n’inkurikizi zabaye kubanyarwanda,kubera urugomo bagiriwe nabazungu Bababiligi bakoreye ubwami bw’Urwanda.

Nyuma yaho ubwami  bw’uRwanda bugiriwe urugomo nabazungu Bababiligi bakoreye abanyarwanda bari bifitiye ubuyobozi bubabereye,hanyuma bakaza gukorerwa urugomo nabo banyamahanga,bitwaje imbaraga no kuba bari bafite ibikoresho by’ubugizi bwa nabi,ibyo bikaba byaraviriyemo abanyarwanda guhunga igihugu cyabo bagata imitungo yabo,ingo zabo,imiryango yabo yagiye itatana kuburyo bunyuranye.


Ababiligi bamaze kubona yuko abanyarwanda bakomeye kumuco wabo wamahoro,bahise bashaka bamwe muri abo banyarwanda nk’uko bizwi neza ko ibyara mweru na muhima,maze agace gato kabanyarwanda gahabwa ubutegetsi bwo gukandamiza abandi banyarwanda.

Abahutu bakomoka mum majyepfo bari bayobowe na Gerigoire Kayibanda bahabwa ubutegetsi bafashe ku ngufu za gisirikare cy’abazungu bababiligi,maze baheza abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi karahava,nyuma y’imyaka nk’icumi,umuvumo wo gukubaganira ubwami bw’Urwanda utangira kubagiraho ingaruka.

Nibwo Abahutu bo mu majyepfo Nduga bahuye n’ikibazo cya kudeta maze baricwa karahava,ibyo bakoreye Abatutsi bitangira kubagaruka kubera bananiwe kubahiriza umuco nyarwanda wa mahoro bishinga abazungu ariko mu byukuri nibo byagizihe ingaruka zikomeye kuko imiryango yabo ntiyashoboye no kubona nibura imibiri yabo.

Ubwo kuwa 05th Nyakanga 1973 Abakiga nabo bafata ubutegetsi ku ngufu za gisirikare kuburyo bunyuranije namategeko bagera ikirenge mu Kayibanda,nabo sinakubwira bimara agahinda bakora ibidakorwa binyuranije n’uburenganzira bwa muntu.Barica,bafata abagore babatutsi-kazi ku ngufu za leta,ndetse babihimbamo indirimbo ivuga ngo:Umugore mwiza n’umututsikazi,umuhanda nikaburimbo,inzoga nziza ni shapanye.Bari baradamaraye cyane kuburyo bumvaga ko zitahindura imirishyo!

Kuwa 06th mata 2014 babonye ko byose bishoboka nyuma yuko ingabo za fpr zahanuye iyo ndege ahagana mu masaha 8:30 z’ijoro maze abanyarwanda bahura n’icuraburindi,umuvumo wo guhemukira ubwami bw’uRwanda urongera wubura inzika.Abanyarwanda bagera kuri millioni imwe nigice 1.5 z’abanyarwanda zirahatikirira.Muri iyi mibare harimo abanyarwanda babahutu n’Abatutsi,ndetse n’imirambo yatawe mu mazi,inzuzi,inyanja nibindi nk’ibyo.

FPR ifata ubutegetsi ku ngufu igera ikirenge mu Habyarimana nk’uko yabigenje ninako nabo babigenje,bategekesha ingufu zose zishoboka,mu mwaka wa cumi 19 wubutegetsi bwa fpr nibwo ibintu byabaye bibi cyane,aho ndavuga mu mwaka wa 2010 ubwo Gen.Nyamwasa yahungaga,nibwo fpr yatangiye gushyira kumugaragaro ibyifuzo byayo byo guca ibihanga byabanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kugaza aho basanze abanyarwanda mu bihugu babahungiyemo,bagakomeza kubakorera ubugizi bwa nabi,Col.Patrick Karegeya wishwe kuwa 31st Ukuboza 2013,nyuma yuko bahusha Gen.Nyamwasa inshuro zigera kuri (4);ntabwo ubutegetsi bwa fpr bwashizwe gutangaho abanyarwanda ibitambo kubera igitutu cya fdlr bahise bafata abanyarwanda bose babakekwaho kuba ar’imiryango ya fpr hamwe n’inshuti zabo ibihumbi bigera kuri 46000 by’abanyarwanda byahise bibirirwa irengero.Ibyo byose byakozwe mu rwego rwogutera iterabwoba abanyarwanda kugirango babaceceke.

Amakuru agera kunyangenews aturuka mu nzego nkuru zigihugu zishinzwe iperereza NSS,ziravuga ko,ibihumbi 46000 byose uko byakabaye kuko bagiye batwara imiryanga cyangwa umuryango bishatse kuvuga ngo umugore ,umugabo,abana bose bashyizwe mum makamyo batwarwa ahitwa GABIRO-MISHENYI mu kigo cya gisirikare babatwikisha amavuta ya essance kugirango imibiri yabo itazagaragara bigateza ikibazo kumiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igatangira gukurikira leta y’uRwanda.

Amakuru akomeza avuga ko,ngo,abagize uruhare muri iki gikorwa,ngo nabasirikare bakomoka mu miryango y’Abega bab’Akagara,cyane biganje mu mutwe wabajepe barinda umukuru w’igihugu Gen.Paul Kagame umwakagara mukuru ushaka kwimika ingoma y’Abega bab’Akagara ubwami bwabo bugasimbura repubulika itemewe namategeko.

Amakuru avuga iyindi mibiri yajugunywe muruzi rw’Akagera kegeranye hafi cyane n’ikigo cya gisirikare kibarizwa aho GABIRO bikaba bivugwa yuko ariyo mibiri yabonetse mu kiyaga cya rweru cyo mu gihugu cyo mu Burundi,uwo n’uwundi muvumo ugira (4) uterwa n’urugomo,ubuhemu byakorewe ubwami bw’uRwanda,nyamara abanyarwanda bagatabaye abanyarwanda bakomeje kugaragaraza inyota y’ubutegetsi kugirango bakomeze kuyobora abanyarwanda mu buryo butemewe namategeko.

Ubu leta ya fpr ikaba ikomeje gutegura jenocide igiye gukorerwa abanyarwanda,dore ko yatangiye gushyirwa mu bikorwa aho bica abanyarwanda gahoro gahoro byitwa barwanya umwanzi w’igihugu,mbese kugira ibitekerezo binyura n’ubutegetsi bisobanura ko ar’ukwanga igihugu?

Ubu abanyarwanda bameze nk’itungo ritegereje kubagwa umwanya uwariwo wose,ariko ikibabaje,abiyita abanyapolitike baharanira umutekano kwishyira ukizana by’abanyarwanda,bigaragara ko,badashyize hamwe kubera gushaka ubutegetsi ku ngufu za gisirikare mu buryo butajyanye namategeko.Ibi byose barabizi ariko ntibashobora gushyira hamwe ngo bashyigikire ubwami bw’uRwanda bwemewe namategeko,ndetse no muri ONU akaba aribwo buzwi ariko ibyo byose barabyirengagiza bagashaka gukomeza umurongo w’ikinyoma bamenyereye ko bigwizaho imitungo ni miryango yabo.

Leta ya fpr yatanze ruswa nyinshi cyane kugirango uRwanda rushyirwe mu kanama gashinzwe umutekano ku isi babifashijwemo n’Abanyamerica nabo babemerera kujya muri Congo kubasahurira zahabu bakayibaha kugiciro cyosi ugereranije nibindi biciro byo ku isi,aya makuru avuga ko,uRwanda rwari rugamije kugaragaza imbaraga mu batavuga rumwe nayo kugirango batinye hatazagira uyi rwanya.Ariko bibagirwa ko,ibyara mweru na muhima,kandi na nyina wundi abyara umuhungu.

Skip to toolbar