Indiri ya zamaneko zihishe mu mutaka RPRK,uko za senyutse mu gihugu cy’Ubugande mu murwa mukuru wa Kampala.

  • UKO BYATANGIYE:

Byatangiwe na Gen.James Kabarebe muri 2005 ubwo uwitwa cpt.Muyenzi ukora muri ISSAR nka security officer, ahembwe 300.000 frw kandi nta mashuli yigirira, na LT.Jean de dieu wagororewe kuba Personel mu ikigo cyitwa INTERSEC SECURITY gishinzwe kurinda umutekano w’Ibigo byigenga.

 


 

Nyuma yo gufungura umuryango RPRK, wa za maneko za Kigali ubeshya ko uharanira itahuka ry’Ubmwami bw’Urwanda bugendera ku itegeko Nshinga.

 

Uyu muryango RPRK, washinze ibirindiro mu gihugu cy’Ubugande uhereye mu kwezi kwa mbere 2010 mu murwa mukuru wa Kampala.Bukaba bwari inshuro ya kabiri bafungura umuryango wiyitirira ko uharanira itahuka ry’Umwami w’Urwanda.Nyuma yaho abayobozi bakuru b’umuryango R.P.R Inkeragutabara, barimo Rukeba Francis na bagenzi be, bafitiwe mu gihugu cy’Ubugande bagatwarwa mu Rwanda muri 2006.

 

Bagambaiwe n’uwitwa Rwangabo Paul akaba yaranagize uruhare rwo kubashinja, yaje gufungurwa na Bri.Gen.Nzabamwita warushinzwe abasohoka nabinjira mu gihugu,nyuma yo kubashinja yahawe igihembo cy’ibihumbi 200.000frw,ndetse yemererwa kuzajya ahembwa ayo mafaranga buri kwezi.Nyuma yo kumufungura Bri.Gen.Nzabamwita,yongeye kumwohereza muri Uganda kongera gukorana na bagenzi be, bari bamaze gufungura umuryango RPRK waharaniraga ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga.

 

Uyu Rwangabo Paul,abayobozi ba RPRK, bagendaga bamwerekana ko yazize kuba yar’umuyoboke w’umwami yaranafunzwe,babonye yuko tugenda tumugiraho ikibazo bitewe n’amagambo we ubwe yivugiraga,ubwo twabaga tubabaza ibibazo batashoboraga kubennera ibisubizo.Bahitamo kumwigizayo bamuha uburenganzira bwo gukora wenyine avuga ko gukorera Umwami atari ngombwa kuba muri RPRK.

 

Aho naho baba baguye mu mutego kuko bavugaga ko abanyamuryango bakwiye gukorera hamwe batagomba kugira imico nk’Iyaba repubulike.Bamuha uburenganzira bwo gukora umurongo we wo kujyenda avuga ubutumwa bwiza uko niko babyitaga.

 

Nyuma yo kugambanira ba RUKEBA Nkubito yahise ahungira muri Tanzania ndetse agenda akwiza ibihuha avuga ko yaba akorera Umwami w’Urwanda. Akagenda akwiza ibihuha ndetse anasebya ba RUKEBA nabagenzi be ko arabasinzi.

 

Ndetse akanavuga ko yamenye n’amakuru yemeza ko mu minsi yavuba bashobora gufatwa bagafungwa,mugihe yarazi neza yasize abagambaniye ndetse bamaze no gufatwa batwawe ikigali bamaze kugera muri kave ya DMI.

 

Amaze kugera Tanzania yakomeje umwuga wo kubeshya mu duce twa karagwe ahari abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bari baranze gutaha bavuga ko badashobora gutaha Umwami w’Urwanda atarataha icyo bakoze batanze ruswa kubategetsi ba Tanzania babirukana nta nurwara rwo kwishima.

 

Leta y’Urwanda yongeye kugira amahirwe ubwo perezida wa Tanzania JAKAYA Kikwete ubwo yagiraga inama leta y’Urwanda na leta ya Uganda, ko bakwiye kumvikana nabo batavuga rumwe.Ibi yabivugiye mu nama, ubwo bari muri Addi sabba mu gihugu cya Ethiopia.Leta y’Urwanda n’iya Uganda babifashe ko ar’umwanzi wabo kuba atinyutse kubagira inama yo gushyikirana nabo batavuga rumwe.

 

Nibwo leta y’Urwanda yatangiye gutuka perezida wa Tanzania no kumwandagaza mu binyamakuru bavuga ko ashyigikiye F.D.L.R, za size zihekuye Urwanda.Ubwo na leta ya Tanzania yahise yirukana abanyarwanda bose bahatuye bavuga ko batuye ku buryo bunyuranije n’amategeko agenga igihugu cya Tanzania.Abo bongeye kwirukanwa n’abanyarwanda bari barasubiyeyo babisabwe na leta ya Meseven kuko nyuma yuko birukanywe Tanzania yahise ihomba 7% mubukungu kubera ibikomoka ku nka,inyama,amata,impu zatwarwaga mu gihugu cy’Ubutalian byahise bibura.Bitewe ni uko abenshi bahise basubira muri Uganda,ni muri urwo rwego Tanzania yasabye Museven ko bagaruka bagasubizwa ibyabo,ariko babanje kwishyura ibihumbi 20.000/-

 

Ibyo byose byakozwe na Munyandinda John alias NKUBITO EUGENE akaba ariwe uteje imyangaro abanyarwanda b’impunzi za Tanzania, n’ubukene bukabije aho basigaye basabiriza kandi bari abantu bifashije.Nkaba nsaba abanyarwanda aho bari hose kubika uru rwandiko kugirango nyuma yuko tuzataha igihugu abagize uruhare rwo guteza umutekano mucye abanyarwanda mu gihe cy’amahoro bazabiryozwe n’ubutabera.

 

BANDIKIYE URWANDIKO IBIHUGU:

 

Bahimbye urwandiko rugaragaraza ko bandikiye loni, America, Ubwongereza nibindi bihugu bitandukanye bavuga yuko bamenyesha ibyo bihugu ko Umwami w’Urwanda amaze imyaka 52 mu buhungiro, bityo bakaba basaba ko bashyigikirwa kugirango babashe gacyura Umwami w’Urwanda. Berekanaga urwandiko bise Credential Certificate bahawe n’ibiro by’Umwami uba mu buhungiro muri America bahagararire FOUNDATION KIGELI,uyu muryango ukaba ushinzwe gufasha impunzi zirimo abana n’abagore,aho kugirango barukoreshe icyo baruherewe,kuribo byabaye amahirwe yo kurukoresha barwereka abanyarwanda b’impunzi ko urwo rwandiko arirwo rubahesha uburenganzira bwo guharanira itahuka ry’Umwami w’Urwanda.Kumugabane wa Africa y’uburasira zuba.

Uyu muryango ukaba waratangiriye mu gihugu cya Uganda,aho Umwami yasabye  perezida wariho icyo gihe IDDY AMIN DADA ko yakwemerera impunzi z’abanyarwanda kwiga muri za kaminuza zicyo gihugu cyane kaminuza ya Makerere,maze Iddy Amin yemerera Umwami ko abana babanyarwanda bakwiga muri kaminuza ya Makerere,ndetse bamwe mubayobozi ba FPR bishyuriwe niyo nkunga yashatswe n’Umwami w’Urwanda iturutse mu muryango wabibumbye.Bigeze muri 1992 uwo muryango ubona ubuzima gatozi utangira gufasha abagore babapfakazi,imfubyi,ubafasha kwiga,kuvuzwa,nizindi mpunzi zo ku isi yose.Ariko bo icyo bakoze kwar’ugukoresha izo nyandiko murwego rwa politiki,nyamara ntaho bihuriye kuko Umwami w’Urwanda yashakaga gufasha impunzi zibarizwa mukarere ka Africa y’uburasira zuba.Ibyo rero babigize urwitwazo, ko izo nzandiko zibaha uburenganzira bwo gukora politiki ntawundi muntu wemerewe kuba yaharanira ubwami bw’Urwanda bugendera ku itegeko nshinga.Iyi baruwa banditse murayisanga kuri iyi link http://www.france-rwanda.info/m/article-98034555.html, kugirango abanyarwanda mu menye ukuri ku byakozwe nizo nkozi zibibi.

Bavugaga ko Umwami azacyurwa n’ibihugu bikomeye, kuburyo azarindwa n’ingabo z’abazungu mu gihe cy’imyaka ibiri (24) kugirango ubwami bubanze bushinge imizi.Icyari giteye impungenge n’ukuntu bari bazi za maneko zose zibaho zishoboka kandi babaga bafite amakuru ajyanye na leta y’Urwanda kuburyo bwose bwashobokaga,ku bantu rero bari bazi imikorere ya F.P.R utiriwe ubaza wakagombye guhita ubyibwira ugakuramo akarenge kawe hakiri kare.

Igihe cyegereje ngo bice abo babona bemera ubwami cyane,dore ko yariyo misiyo yabo, batangiye kujya biyegereza umwe kur’umwe, mu nama zabo bakoraga buri cyumweru,ariko babaga bashyizeho batumiye za maneko zishinzwe gukurikirana buri muntu bakamenya aho atuye kugirango bazabone uko bazasohoza umugambi wabo.Urugero twigeze kujya mu nama hari kuwa 6 nari kumwe na SERUHINJA maze duhura na maneko wiyita Kagabo akaba yarashakaga kwica mzee SERUHINJA Staly uwo maneko wari wasabye guhura na Stanly ngo bavugane.

Uwo musaza adusaba kumuherekeza tugeze ahitwa Gare ishaje”park nkade” aho abagenzi bafatira imodoka, uwo maneko amaze guhura na Staly LT.Munyandinda James yahise yihungira ajya kutugambanira, ubwo nanjye nashatse uburyo nkiza mzee staly wari yicaye muri hotel ibarizwa mu isoko riri hafi ya Park nkade,ngiye gufata maneko Kagabo ahita arancika,ubundi uwo maneko akaba azwi ku izina rya Mugabo Yustini.Kuko nari jyenyine igitangaje ntabwo mzee Seruhinja yigeze abona ko yari yagambaniwe na James, igihe cyaje kugera ndabimubwira ariko abyemera atabyemeye.

IBIKORWA BIGAYITSE BYAKOZWE N’UMURYANGO RPRK MU GIHUGU CY’UBUGANDE:

 

Maze kugera mu gihugu cy’Ubugande nahuye na SGT.Nsabagasani Dominiko, duhurira ahitwa kiboga nari nagiye kuvuga ubutumwa bwiza, natumiwe n’umukozi w’Imana witwa BOSCO, akaba yarasenganaga na Nsabagasani mu itorero rimwe, kuko yari yamenye ko nd’Umuhanuzi kandi mfite ubuhanuzi bw’Urwanda.Bene abo bantu bavuga ko bafite ubuhanuzi ku Rwanda,buvuga ko Umwami w’uRwanda azongera gusubira ku ngoma,akaba aribo umuryango RPRK,yari ishinzwe gushakisha kugirango bashakishe uko babica,byaba atar’ibyo,bagashimutwa bakajyanwa mu Rwanda bakareka gukomeza gukwira kwiza ubuhanuzi ubwo leta y’Urwanda yita ko ar’ugukwiza ibihuha byangisha ubutegetsi abaturage.Ibyo bikaba byitwa ingenga bitekerezo kuri leta ya FPR.

Twaratandukanye nyuma yigihe gito, natangajwe n’ukuntu Dominiko yahise angeraho aturutse KIBOGA, aje kundeba,ngirango nibura aje gusengera kuri “Prayer Mountain”,nibwo yatangiye kunkangurira itahuka ry’Umwami w’Urwanda.Ubwo nti byatinze yaje kumpunza n’abayobozi ba RPRK,uwitwa LT.Munyandinda James ariwe ukunze kwiyita Munyeragwe Jackson alias Mugisha James,Munyandinda John wiyita NKUBITO EUGENE alias Munyandinda MBayiha,Rwangabo Paul.Maze guhura nabo baranyakiriye mbabwira ko nd’umunyamakuru w’InyenyeriNews.com, bansaba ko bajya bacisha inyandiko zabo kurubuga rw’itangaza makuru bakangurira abanyarwanda aho bari ku isi yose ngo babakangurire itahuka ry’Umwami w’Urwanda KIGELI wa V Ndahindurwa.

Narabemereye bansaba kubaha ubuhanuzi bw’Umwami w’Urwanda ndabubaha nyuma yaho bamenyesha muburyo bw’inyandiko bwa e-mail,ko ubwo butumwa bw’Umwami w’Urwanda bwamugezeho. Ikindi ni uko batifuzaga ko hagira uwamenya telephone z’Umwami,kuko bari bazi neza ibyo bakora ko ntaho bihuriye n’ukuri.

  • R.P.R.K,YANDIKIRA UBWAMI BWA UGANDA BASABA INKUNGA MU IZINA RY’UMWAMI KIGELI WA V NDAHINDURWA.
  •  

Kuwa 12th werurwe 2011 Munyaragwe Jackson, na mukuru we Mbayiha John, hamwe na Hon.Munyaneza Emmanuel, banditse urwandi ko bandikira ubwami bw’Uganda basaba inkunga bavuga ko bahagarariye Umwami w’Urwanda mu gihugu cya Uganda.Ariko bagira amahirwe macye ubwami bwa Uganda ntibwabasubiza,mbajije impamvu batashubije,bavugako bababwiye ko bazabaha milioni 100.000.000/- z’amashillingi ya Uganda ariko bakazayoherereza Umwami w’uRwanda kugirango Umwami abariwe uyoherereza R.P.R.K,kugirango bitazateza ikibazo hagati ya leta ya Museveni n’ubwami bw’Uganda.Twategereje iyo nkunga ihera mukirere.

  • KUZA KWA LT.RUYENZI ALOY’S MU MURYANGO RPRK:
  •  

Ubwo LT.Ruyenzi yaje kuza mu gihugu cy’Ubugande aje kuneka kugirango amenye neza ko ibivugwa byaba ar’ukuri kubijyanye n’umuryango RPRK, kuko amakuru yaramaze gukwirakwira hirya no hino ku isi hakoreshejwe itangaza makuru nakoragaho.Ko Umwami w’Urwanda agiye gutaha mu rwagasabo.Ibyo byaje gutera ikibazo abanyamuryango ba R.N.C,bohereza LT.Ruyenzi Aloy’s,kuza kugenzura niba koko yaba ari gahunda y’Umwami nkuko bivugwa,kugirango bamenye uko bashobora kuyisenya kugirango be gukomeza kwamamaza Umwami w’Urwanda bavuga ko agiye gutaha mu rwagasabo.Ageze mu murwa w’ikampala,yahuye na Thadeyo Kwitonda warumaze iminsi avuye mu gihugu cy’ububirigi,aje gukora ubucuruzi hamwe n’umuzungu w’umubirigi gutanga umuriro ukomoka ku irasire y’izuba.Ibyo byashimishije abayobozi ba R.P.R.K,maze bamuha kuvugana na Rulangirwa Alfred,bamwita icyegera cy’Umwami w’Urwanda,kandi ahubwo ariwe war’umuyobozi mukuru wa RPRK.

Nyuma yuko avuganye na Ruyenzi, yahise amumenya ko ari maneko w’ikigali kuko bose bagendeye igihe kimwe muburayi yarasanzwe amuzi ariko Rulangirwa we ntabwo yaramuzi.Byagezaho Ruyenzi turabonana dore ko batifuzaga ko twamenyana.Ruyenzi yaje kumbona ambaza imikorere ya RPRK,jye mubwira ko duhuzwa no kubatangariza amakuru ku kinyamakuru inyenyerinews.com,aricyo cyaje guhindukamo inyangeNewss.com,Nibwo yaje kumenera ibanga ko ari bamaneko ba kagame kugirango menye amakuru y’impamo ampa telephone zabakora mu biro by’Umwami mvugana nabo bambwira yuko, batabasabye ko bavugira Umwami w’Urwanda kubijyanye n’itahuka rye, ahubwo ko bagombaga guhagararira “FOUNDATION KIGELI”.Sibyo gusa,na Major BURYO warushinzwe abanyarwanda mukarere k’Ibiyaga bigari yambwiye yuko abo bayobozi ba RPRK,bakorera leta ya Kigali,ko badakorana n’Umwami w’Urwanda.Mu byukuri Ruyenzi Aloy’s yagize neza,gusa nyine n’uko ntabyera ngo de!kuko nawe yaje kumpinduka kandi ariwe twafatanije kurwanya izo nkozi zibibi ngo zidakomeza kumena amaraso yabana babanyarwanda.Ariko kandi ntashake ko nkomeza kugira uburenganzira bwanjye bw’itangaza makuru kuko itangaza makuru ritagira ubwoko cyangwa ibara cyangwa isura.Ribereyeho kujyeza amakuru ku baturage.

    • R.P.R.K, ibeshya ko Umwami yahawe inkunga ya million $500.000.000 z’Amadollar:
  •  

Twababajije impamvu bavuga amagambo gusa Umwami w’Urwanda akaba ntagikorwa nakimwe aragaragaza ko nibura ashyigikiye RPRK,batubwira ko we adashobora kohereza udufaranga duke ko ahubwo bene ayo mafaranga agomba kuva muri rubanda rw’Umwami,ngo ubundu bagomba gushaka za pass port kugirango bajye gusinyira Millioni $ 500.000.000,abanyamuryango batarenze 3,bo mu bwoko bw’Abahutu nibo batanze amafaranga yogushakira abayobozi ba RPRK.Kugirango bajye guhura nabatera nkunga bazacyura Umwami w’Urwanda,naho igihe cyo kuduca ibihanga cyari kigeze,ubwo baba babonye pass-port ya Uganda ukongeraho n’iy’Urwanda bari bafite.Iya Munyandinda yarabonetse,bavuga ko iya Eugene yajemo akabazo,naho barimo gupanga uburyo bahuza passport ya Eugene n’umuntu bashobora kwica cyangwa gushimuta kugirango urugendo rwategurwaga hazemo ikibazo abantu barangarire mur’iryo shimutwa cyangwa iyicwa bityo ibyo kubabaza urugendo birangirire aho.

Ayo mafaranga akaba azishyurwa nyuma yuko ubwami busubiye ku ngoma, nyamara ayo mafaranga bavuga namadollar FPR imaze kugira kuri konte yayo, aba banyakubahwa bavugaga ko Umwami natinda gushyira mubikorwa kubijyanye bagahunda yogutera igihugu cy’Urwanda, ko bazihagura ku bwami rikaba ishyaka ryigenga.Bamaze kumenya ko yabamenye, ubwo bakoze ibishoboka byose ngo bamwice, ariko basanga abarusha umurimo wo kuneka, yari yifitiye visa ye ahita yurira indege abasiga muri kampala aho bakomeje gukora ibikorwa bigayitse byo guhiga no kwica abanyarwanda bo ubwabo bakanguriye gutaha ku Mwami w’Urwanda. Uwakenera kumenya ukuri kubijyanye niyi nyandiko yasura urubuga rw’uyu muryango RPRK rwitwa www.inyabutatu.com ushobora kuhasanga bimwe munyandiko zituka Umwami w’urwanda,n’uburyo bahinduye imvugo bajyaga bakoresha ko baharanira ubwami bugendera ku itegeko nshinga.None ubu bavuga ko ubwami bugendera ku itegeko nshinga nta bwabayeho,ngo kuko Umwami yanze gusinya itegeko rya 7,nyamara bakirengagiza ko inyandiko bagiye bandika zose arijye wazandikaga.Kandi nabanyarwanda bazisomaga.

  • BATEGUYE UMUGAMBI WO GUHITANA ABASORE 10 BABABWIRA KO BAGIYE KWIGA IGISIRIKARE CY’UMWAMI MU BIHIGU BY’UBURAYI,ABO AKABA ARIBO BAZAYOBORA URUGAMBA RWO GUCYURA UMWAMI W’URWANDA BINYUZE MURI RPRK.
  •  

IGIHE CYARAGEZE BASHAKA KUNYICA BABINYUJIJE MUNZIRA YOKUVUGA KO UMWAMI W’URWANDA YEMEREWE N’IBIHUGU BIKOMEYE birimo ibihugu biyobowe n’ubwami ku isi KO YATANGIRA GUSHAKA ABASORE (10) BAZAHABWA AMASOMO YO KURWEGO RW’ABAGENERAL,ABO AKABA ARIBO BAHAGARARIRA IGISIRIKARE CY’UMWAMI KIZABA KIYOBOWE N’UMURYANGO R.P.R.K, akaba uwo muryango wa R.P.R.K,ariwo wonyine wemerewe guhagararira Umwami w’Urwanda kumugabane wa Africa.Ariko babuze n’umwe kuko ibyo bavugaga byose wabonaga ntakuri kubirimo ugereranije n’ubuzima bwabo ikindi bahoraga bihishe,ibyo bavugaga uyu munsi sibyo bavugaga ejo.

 

  • UTURERE AMAKARITA YAGURISHIJWE:
  •  

Kampala,Kiboga,Cyaka ya (l) Cyaka ya (ll) Nakivare,Ruwero,Masaka,Mbarara,kunyanja ya Albert,IGANGA ayo makarita akaba yagurishijwe angana nibihumbi 12.000 ikarita imwe yakoreshwaga kumashillingi 200 ikagurishwa ibihumbi 3000,abayiranguye bakayigurisha 6000 by’amashillingi ubwo bihwanye na million 72.000.000/-Nsabagasani yatwaye 36 millioni z’amashillingi R.P.R.K, nayo itwara 36 millioni ubishyize mu madollar bihwanye n’amadollar ibihumbi $32.000 mu gihe cy’amezi (8).

UBUZIMA BWO MURI GEREZA UHEREYE KUWA 22ND NOV.2011.

 

Bamaze kubona ko mbatahuye kandi ko nzasenyesha itangaza makuru ibikorwa byabo bigayitse,abanyarwanda bakamenya ukuri ku bikorwa bigayitse bari bakomeje gukorera abanyarwanda, icyo bakoze cyihutirwa, bahise bagambana barantanga tanga hirya no hino kuko bari benshi mu murwa wa kampala mu gihugu cya Uganda nibwo bahise banshimuta ndafungwa.

Muri gereza nasanzemo abasirikare ba F.D.L.R bafunzwe bazira kuba barambutse umupaka wa Uganda muburyo butemewe n’amategeko, maze Major Arutha,niwe warufite dossier yanjye ubwo aba anshyizeho iyindi dossier ko nkorana na F.D.L.R,amakuru nabashije kwegeranya ndi muri gereza, nkuko Major KASONGO na CPT.Kamarade bavuga ko R.P.R.K, yabohererezaga abasore baje gufatanya na F.D.L.R, bahagera bakavugako ngo baje mugisirikare cy’Umwami ubwo bahitaga babica kubera ko baje mugisirikare cy’Umwami bagerayo bagasanga ar’icya F.D.L.R, itari iya Gen.Mudacumura,nikindi gice cyihaguye kuri mudacumura kiyobowe na Col utavuga rumwe na Gen.Mudacumura,bamwe mu bacitse icyo gisirikare harimo (1) Kubahoniyesu (2) Habarugira Athanase,bambwiye ko bajywe bagera kuri (50) harokoka abo 2 bonyine abandi bose barabishe.

Abo basore bambwiye ko boherejwe n’uwitwa Karekezi Pascal hamwe na nyakwigendera Ingabire Charles, na NSABAGASANI Dominiko, waboherezaga abababwira yuko bagiye mu gisirikare cy’Umwami, noneho iyo bapfa kubajyana batabatse amashillingi kugirango bakujyane wishyuraga ibihumbi 40.000 by’amashillingi ya Uganda.

Kuwa 19th Nov.2011 Navuganye n’inzego z’Umwami w’Urwanda zimbwira ko abayobozi ba RPRK babahamagaye babamenyesha ko nashimuswe n’inzego z’ubutasi z’Urwanda, Kandi icyo gihe nari naratandukanye nabo, kuburyo ntamakuru nabandikiraga.Kuwa 22nd Nov 2011 nashimutwaga n’inzego za CMI z’igihugu cya Uganda banfunga iminsi ingana na 143.Narekuwe kuwa 12th mata 2012.

Skip to toolbar