Inama ishinzwe umutekano muri Loni yateranye kuwa 30 Mutarama 2014 yafashe umwanzuro wo guhagurukira imitwe yose yitwara gisilikare ikorera muri RD Congo cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu muri Kivu y’amajyaruguru. Imitwe nka ADF NALU, Mai Mai na F

 Amakuru dukesha Tele Tshangu avuga ko Inama ishinzwe umutekano muri Loni ivuga ko igiye guhagurukira abahungabanya uburenganzira bwa muntu muri RD Congo cyane cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Abagiye kwibandwaho n’imitwe yitwaje intwaro ihohotera abaturage, umutwe wa Monusco ndetse na bamwe mu bashinzwe gufasha abaturage bagaragaweho guhohotera abaturage.

Mu nama ya Loni yafashe umwanzuro wo guhashya abahohotera abaturage muri RD Congo

Monusco yagaragayeho guhohotera abaturage ndetse cyane cyane mu bikorwa bya kinyamaswa bikunze kwibasira abatutsi n’abavuga ikinyarwanda mu burasirazuba bwa Kongo. Igikorwa kigayitse izi ngabo za Loni zibukwaho, ni igiherutse Monusco yatije imodoka zayo abigaragambirizaga igihuha kivuga ko Perezida Kagame yapfuye

Indi mu mitwe igiye kubanzirizwaho kurwanywa ni ADF / NALU, LRA yo muri Uganda ariko ikorera muri RD Congo ndetse n’imitwe ya Mai Mai. Iyi mitwe imaze kuvugwa ngo iramutse idahagaritse ibikorwa byayo izahita iterwa ikamburwa intwaro.

Umwanzuro w’iyi nama ishinzwe umutekano ivuga igiye gufatira ibihano bikaze birimo ibihamo bishingiye ku bukungu, guhagarika ingendo zo hirya no hino ku isi. Ibi bihano bikaba byaratangiye bikazarangira kuya 1 Gashyantare 2015.

Iyi nama ishinzwe umutekano ivuga ko ishingiye ku birego biri muri raporo y’impuguke za Loni irega RD Congo gufasha umutwe wa FDRL, hafashwe wihutirwa wo gutera FDRL.

Kubw’iibyo delegasiyo ya Loni ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 30 Mutarama 2014 yinjiye mu gihugu cya Uganda nk’uko bitangazwa na Charles Bambara umuyobozi ushinzwe amakuru muri Loni.

Bwana Bambara yatumiwe I Kampala mu rwego rwo kugenzura abahoze mu mutwe wa M23 bahungiye muri iki gihugu nyuma yo gutsindwa mu Gushyingo umwaka ushize.

Kugeza magingo aya haribazwa uburyo Monusco izarwanywa na Loni ubwayo ari umutwe wa Loni. Ese Loni niyo izitera yirase nirangiza yitsinde. Tubitege amaso kuko bishobora kuba ari igipindi Loni iri gutera kugira ngo bigaragare ko irwanya akarengane nyamara ahenshi ku isi akarengane kaba irebera.

Skip to toolbar