Imeza basangiriraho,niyo bagambaniranaho,

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews,aturuka mu bantu bakorana na Ministiri w’Ingabo z’Urwanda Gen.James Kabarebe,aravuga yuko imeza basangiriraho,ari nayo bagambaniraho!.


 

Bamwe mu bantu bakorana na Gen.James Kabarebe bavuga ko ngo perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo Joseph Kabila,ngo yaba ar’inshuti ye, kurusha uko ar’inshuti ya Kagame.mu gihe ibyo bitangazwa nabakorana na Kabarebe kuburyo bwa hafi,baratangaza ko ngo hari amakuru arimo guhwihwiswa mu ibanga rikomeye avuga  ko kagame yaba ari mu migambi yo guhitana perezida kabila.

Niki cyatumye Kabila na Kabarebe baba inshuti,bivugwa yuko intambara yabaye muri 1996,yari iyobowe na Gen.Kayumba Nyamwasa nubwo yaje kwitirirwa Gen.Kabarebe,ngo iyo ntambara nyuma yo kurangira DESIRE Kabila yahise aba perezida wa congo mu gihe Kabarebe yar’umukuru w’Ingabo za congo.

Nyuma y’imyaka ibiri (24) Desire yaje kurambirwa igitugu cya Kagame ahitamo kwiyambura umwenda w’uburetwa bwanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse mu gihugu cya Uganda,ubwo yaje gusezerera Gen.James Kabarebe ko akwiye gutaha mu gihugu cy cy’Urwanda ubundi abakongo, bakicungira umutekano.Byumvikane ko iyo Urwanda rugiye muri congo, bavuga ko bakurikiyeyo FDLR.

Ariko igitangaje bisa  nkaho ntacyo bakoze ngo kuko bahugiye mu gusahura amabuye yagaciro n’amadollar bibagirwa icyabajyanye kuburyo uRwanda kugez’ubu ntirwifuza kuva muri congo.

Naho FDLR yavayo bahimba undi mutwe bakawita FDLR kugirango batazigera bava muri icyo gihugu bakomeze basahure igihugu cya congo,dusubiye ku nkuru nyir’izina amakuru aravuga yuko ngo Gen.Kabarebe ngo yiteguye guhorera mu cuti we perezida Kabila Joseph, ngo kuko ntakabuza kagame ntazareka kubkora, naramuka atinyutse kwica Kabil,  amakuru avugwa yuko ariwo munsi we wanyuma w’ubuzima bwe!.

Niki kizakorwa? ngo Gen.Kabarebe nawe azahita ahorera mucuti we,ariko umuntu akaba ya kwibaza ati mbese ya murinze ntazicwe?kuki ashaka kuzamuhorera yamaze gupfa? abandi bati ntabwo ar’Imana,ubwo rero intambara ikazahita itangira iturutse ku kugambanirana kw’Abatutsi igihe cyabo cyo gutandukana kizaba kigeze.

Amakuru akomeza avuga yuko ngo Ministiri w’Ingabo Kabarebe ngo nawe akomeje kwitegura bihagije ngo kuko adashobora kwihanganira kuyoborwa na madamu Nyiramongi Jennette kagame cyangwa umuhungu we CYOMORO ngo kuko nawe yabyaye atar’ingumba,amakuru akaba avuga ko mu ngabo z’Urwanda ngo haba harimo ibice byinshi bishingiye kubagiye bayobora izo ngabo bose bakaba bitegura gusimbura kagame,mu ka kagame rero abishatse yaba ashubije amerwe mu isaho akareka kwikoma abanyarwanda akamenya ko Atari we wenyine wabyaye.

 

Ikindi ni uko icyo umuntu abibye aricyo azasarura,amaraso ya FRED Rwigema azabakoraho,wakongeraho aya genocide yo akaba agahebuzo,wasoreza kuyabahutu bikabyara ibindi bindi,wagerekaho aya Col.Karegeya umwanzuro ukaba uruzuye.

Ngo haba har’ibihugu byihishe inyuma y’umugambi wo kwica perezida Joseph Kabila:

Dushingiye ku makuru atangwa n’umuntu udashaka ko amazina ye ajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we,ngo haba har’ibihugu byihishe inyuma ya kagame bahora bamukoresha mu guteza imvururu n’intambara muri congo none ikibazo amahanga akaba amaze ku kirambirwa ariko ibyo bihugu bikaba bidashaka kugaragara muri icyo kibazo,Kagame rero akaba yari yemeje gutakaza icyubahiro ahora aharanira ariko abone uburyo yakomeza gusahura umutungo wa congo,ubu rero iryo yicwa ryavugwaga ngo n’ukugirango abacongoman babasubize inyuma muri politiki yahoo bari bageze nyuma yogupfa kwa Perezida Kabila hazabaho intambara bityo abiba babe babonye inzira iyo akaba ariyo nzira yonyine Urwanda rusigaranye kuko intambara yo muri politiki yo bamaze kuyitsindwa!.

Ikinyamakuru inyangeNews,cyabajije impamvu yatuma Gen.Kabarebe James akundana na Kabila bene ako kageni maze abwira ikinyamakuru inyangeNews ko ngo Ministiri w’Ingabo ngo yaba ahembwa hagati y’ibihumbi $450.000.00 na $800.000.00 yaburi kwezi uyashyize mu munyarwanda angana na million = 560.000.000 frw,gereranya rero n’ubufaranga abaministiri bo mu Rwanda bahembwa million 4.000.000 frw yaburikwezi,urumva ko ubucuti bwabo ntabwo buhuriye kunda gusa,ahubwo bivugwa ko ngo ubwo Gen. James Kabarebe yari umukuru w’ingabo muri congo, yohereje Joseph Kabila kujya kwiga mubushinwa amashuri ya gisirikare aho yavuyeyo aje amuha ipeti rya Gen.

Ikindi cyivugwa ni uko ubwo Desire Kabila yirukanaga abanyarwanda mu murwa mukuru wa Kinshasa,hishwe abanyarwanda benshi abandi babatwikisha amapine y’imodoka maze James kabarebe agiye kwicwa akizwa n’umuhungu wa Desire Kabila ariwe Joseph kKabila kuburyo yabishwaniye na se! amwuriza indege imuzana ikigali aturuka Kinshasa aho niho ubucuti bwabo bushingiye.

Amakuru akaba anavuga yuko gufatwa kwa Gen.Nkunda,Gen.James Kabarebe yabigizemo uruhare rukomeye,aho yakoreye amadollar millioni mirongo $87 zamadollar akaba yarazisangiye na shebuja Kagame,ariko kagame nyine nawe ahita ashinga M23,bigaragara ko ibyo Kabarebe yemereye Kabila bitatunganye nkuko yabyifuzaga!Ariko nibura yagaragaje ko atsinze uRwanda muri politiki,abazungu bari bamaze kwemera gushyigikira Gen.Nkunda bararakaye ndetse bivugwa ko aribo basabye ko Urwanda rufatirwa ibihano mu rwego rwa politiki,birimvikana ko $87 batayariye bonyine bahayeyo abazungu bakorana nabo kugirango baabvuganire mu nama ishinzwe umutekano ku isi.

Aba bagabo bombi bakaba bahuriye kubintu byinshi cyane kuburyo rero kwisukira kwica Kabarebe ubona miliyari 6 mu mwaka hanyuma umbwire ko iyi ntambara abanyarwanda bazayirokoka kubera inyungu z’Abantu kugiti cyabo,abanyarwanda rero bakwiye kwambaza iyo mu ijuru kuko ibintu bitoroshye Ndetse bakarushaho kuba maso kugirango batazatungurwa.

Skip to toolbar