ikinyamakuru inyangeNews cya vuguruwe guhera mu cyumweru gitaha muzatangira kumva Radio inyangeNews Media Agency.

Ikinyamakuru inyangeNewss.com, rurashimira abasomyi barwo,uburyo mudusubizamo imbaraga mu gusoma amakuru tubagezaho.Urubuga rwanyu rw’inyangeNews.com rurabamenyesha ko,rwamaze kuvugururwa,tukaba twarwongeyemo ibindi bintu byinshi bizajya bidufasha mu murimo w’itangazamakuru dukora.


Ndetse namwe bikazabagirira umumaro,aha twavuga ko muzajya mubasha kumva radio inyangeNews Media Agency (I.M.A) ikazajya ibagezaho amakuru mu buryo bw’amajwi kugirango bitaba gusoma gusa,ahubwo habeho no kumva kuko harabakunda dusoma kuruta kumva amajwi,hari nabakunda kumva kuruta gusoma inyandiko.

Sibyo gusa,ahubwo tuzajya tubagezaho na TV inyangeNews mu buryo bw’amashusho,kuko niwo murimo wa maso arareba,amatwi nayo akumva ibyo ntabwo bihagije ahubwo twanashyizeho agace k’urubuga abasomyi bacu,ndetse nabo tutavuga rumwe mu itangaza makuru,kugirango bajye batanga ibitekerezo byabo be kuniganwa ijambo kuko iyo ariyo nyungu y’itangaza makuru na demokarasi isesuye ako agace kitwa Discussion of forum.

 

Sibyo gusa ubasha no kureba ibihugu byose byo ku isi bikurikira urubuga rw’ikinyamateka inyangeNews.com,hakiyongeraho kuba ushobora kureba iminota ukoresheje kurubuga kugirango Utica gahunda zawe ubwo aho turavuga isaha igaragara kurubuga rwanyu rw’inyageNews.com.

Urubuga rwavuguruwe kuburyo bushimishije kuburyo mutizishimira uko rwavuruwe gusa,ahubwo n’amakuru y’umwimerere nyamuga w’itangaza makuru azajya abagirira umumaro,twibutse iki kinyamateka kiri mu binyamateka bya mbere ku isi bifite abantu benshi.Ibi tubigezeho kubera ubufatanye bwagaragaye hagati yacu nabasomyi.

Tuboneye gushimira abateye inkunga yaba mu buryo bufatika,cyangwa amasengesho yanyu , cyangwa inama zanyu kugirango tubashe gusohoza umurimo mwiza kuri mwe,ariko cyane cyane turashima Uwiteka Imana yo mu ijuru yaturinze amaboko ya wa mwanzi sekiba mwese mutayobewe Paul Kagame uhora yibwira ko yacecekesha abanyarwanda kugirango badakomeza kuvuga amabi ye.

Twemereye abasomyi bacu ko uzakenera gucishaho inyandiko ye irengera umuryango nyarwanda, cyangwa haba hari akarengane wakorewe ukaba wifuza ko,ayo mabi ashyirwa ahagaragara twiteguye gutanga inkunga yo gutangariza abanyarwanda ibyako karengane gakomeje gukorerwa abanyagihugu.

Tubaye tubashimiye ubufatanye bwanyu.

Ubwanditsi.

inyangeNews Media Agency .

Skip to toolbar