Ikibazo cy’Urwanda,ni uko ruyoborwa n’umuntu utarize,cyangwa ni uko ruborwa gisirikare,cyangwa ni uko repubulika y’uRwanda iriho kuburyo bunyuranije n’amategeko?.

Ikibazo cy’Urwanda,ni uko ruyoborwa n’umuntu utarize,cyangwa ni uko ruborwa gisirikare,cyangwa ni uko repubulika y’uRwanda iriho kuburyo bunyuranije n’amategeko?.


Ikinyamakuru inyangenewss.com cyaganiriye n’impuguke mu bya politike yo mukarere uRwanda ruherereyemo,maze bagira icyo batangariza abanyarwanda.Twahereye ku kibazo cya independence uburyo yashatswe,n’uburyo yabonetsemo,n’uburyo uRwanda rwaje guhinduka repubulika,dusanga byose byarabayeho mu kuburyo butemewe namategeko.

Amateka agaragaza ko,Umwami w’Urwanda,Kigeli wa V Ndahindurwa warahiriye ubwami bugendera ku itegeko nshinga Constitutional Monarchy amaze kurahirira ubwo bwami yaje kwirukanwa nabazungu, kuko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu batari gushobora kumukura ku ngoma nta mpamvu cyangwa icyaha yaregwaga.

Nyuma yuko abazungu bakoreye ubushakashatsi basanze ko,abanyarwanda bakunze ubwami cyane kuruta repubulika,nibwo bahisemo umurongo w’ikinyoma babanza kwirenza Mutara wa lll Rudahigwa,kugirango babone uko bashinga repubulika itemew n’amategeko.

Ibyo babikoze nyuma yogushaka ibyitso byari mu mashyaka menshi,bamaze kumenya yuko Umwami Mutara wa lll rudahigwa yasabye independence,kandi ko,yemeye guhindura imitegekere y’ubwami bw’Urwanda ,akabukura muri Absoluty Monarchy bukajya muri  Constitutional Monarchy   bahise bategura  umugambi woguhitana Umwami w’Urwanda Mutara wa lll,kugirango babashe kwimika repubulika y’ikinyoma.

Ariko amateka avuga yuko batabiriyemo amahirwe,kuko abanyarwanda bahise bimika Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa,maze arahirira ubwami bugendera ku itegeko nshinga,ndetse ninayo mpamvu yabashije gusaba ubwigenge Urwanda rwizihiza kuwa 01 Nyakanga ya buri mwaka.Amakuru avuga ko,Ababirigi babwiye Umwami Kigeli ko,iyo independence bazayiha abanyarwanda babarepubulike bo mu bwoko bw’Abahutu,nawe arabasubiza ati nta kibazo mupfa kuba mwemeye gutanga ubwigenge kuko abo muvuga ko muzaha ubwigenge arabantu banjye.

Nyuma yogukuraho ubwami bwari bwmewe n’amategeko,na nubu bukaba bucyemewe n’amategeko,hakurikiyeho repubulika yari iyobowe na Gerigoire Kayibanda,wari yari yarize kuburyo budashidikanywaho,yaje gukurwa kubutegetsi na kudeta ya gisirikare ya Habyarimana nawe utari ufite amashuri macye.

Igitangaje n’ubwo bari barize ntibyababujije gukora ibinyuranije n’uburengenzira bw’ikiremwa muntu,aho bishe abahutu,abatutsi,bari bashinzwe kuyobora,kugeza naho hateguwe umugambi wa jenocide wo kumara abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi waje gushyirwa mubikorwa muri 1994.

Repubuka ya lll iyobowe n’umwakagara Umwami wabega,nawe yafashe ubutegetsi ku ngufu za gisirikare mu buryo bunyuranije n’amategeko,maze ayobora urwanda nyuma yubufatanya cyaha bwa jenocide hagati ye nk’umuyobozi wa fpr na mrnd  maze barimbura imbaga yabanyarwanda isaga millioni yabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,twibutse ko,harabahutu baguye muriyi ntambara batajya bavugwa ngo bashyirwe ahagaraga nyamara nabo nabanyarwanda rubanda rw’Umwami.

Aha rero umuntu yakwibaza niba ikibazo cy’uRwanda cyaba giterwa n’amashuri macye,cyangwa ar’ikibazo cya gisirikare,cyangwa n’ikibazo cy’ikinyoma?uwagira igitekerezo yabadufasha kugirango dufatanirize hamwe gushaka umuti w’igihugu cyacu.Uko bigaragara s’ikibazo cya gisirikare cyangwa amashuri macye kuko bigaragara yuko nabari barize ntaho batandukaniye nabari barize babanjirije fpr,ahubwo n’ikibazo cy’ikinyoma cya repubulika itemewe n’amategeko.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar