Igice cya (11) cy’ubuhanuzi

June 29th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abana bab’abantu bavugishijwe amagambo menshi kubera umurimo wanjye unkorera.Ariko nyamara bamwe bahakana bemera gusa kubera umwuka wishyari nurukundo rucye,no kudakizwa ndetse bakabura n’ubupfura nibyo bibibatera kuko bumva yuko uwo murimo wakabaye ukorwa nundi muntu bibonamo uko niko Uwiteka avuga.


BanyamuIjambo ry’Uwiteka ryongera kungarukaho rirambwira riti,dora ubwami bw’uRwanda bwimye ingoma kandi cyane ndetse.Dore ubwoko bw’Abanyarwanda biyita abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bazakurwaho umuvumo n’Umwami w’uRwanda ubwo azaba amaze kwima ingoma uko nko Uwiteka avuga.Abatazashobora gutahuka muri gakondo bazapfana uwo muvumo kuko nta mugisha wundi bazabona uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi avuze.

Mwana w’umuntu reba imbere yawe maze ubwire icyo ubonye,nuko nditegereza mbona umufasha wa Pastor Jean Marie wahoze akorera umurimo w’Imana muri Eglise Vivante.Nuko ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti,mwitegereze cyane,ndamwitegereza mbona haje umuhanuzi mukuru araza afata inkoni aramukubitagura imbere y’abantu aho uwo mudamu yarari akora umurimo w’ubudozi.

Maze ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti,uko akubiswe n’umuhanuzi mukuru,niko nanjye ngiye kumukubita kubera ubwibone bukabije no kwishyira hejuru no gusuzugura uko niko Uwiteka avuze.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu senga cyane ufate amasaha (48);yamasengesho kubera inkozi zibibi zo mu bwoko bw’Abarozi zihagurukiye umurimo wanjye dore imirimo yabo imaze kwangizwa numurimo wubuhanuzi none barateranye nyamara sijyewe ubateranije ahubwo nibo biteranije kugirango bakurwanye nyamara barashinga umuhunda ku kirenge kuko batazabishobora uko niko Uwiteka avuze.

Bavugishijwe ibintu birakomeye!

MeatJune 30th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,itereze urebe imbere yawe maze umbwire icy’ubonye.Ndareba kandi nditegereza mbona inyama nyinshi nkizo nari nabonye mu gitondo mbere yuko ntangira igice cya (11);CY’UBUHANUZI.

Nuko ndasubiza nti mbonye nkibyo nabonye mugitondo cyakare mbonye inyama ziri mukintu kimeze nk’imodoka ariko gifunguye hejuru cyuzuyemo inyama zivanga vanze izimibiri n’izumubiri no munda nimyijima.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore muri gakondo yabakiranutsi bakomeje kuvuga vuga bavuga umwakagara ko imbaraga ze zarangiye.Abenshi batangiye kubona ko ubutegetsi bwe butakiriho kuko yahangaye abamwicaje ku ntebe yibwira ko ageze aho abarisha imbatraga nyamara arashinga umuhunda ku kirenge kuko atazabishobora.

Dore ibyo wahanuye birasohoye ,ndetse abirirwaga bavuga yuko ngo ubuhanuzi butinze ,dore noneho buje bwihuta nk’umuyaga uko Uwiteka yabivuze ninako bibaye uko niko Uwiteka avuga.

Uyu niwe Imana yavuze ko izakoresha gukuraho umwakagara.

 

Umwami-kazi w’UBWONGEREZA.

QeenNuko rero nk’uko wabihanuye yuko umwakagara azakurwaho n’igihugu cy’Abongereza mu gice cya 1-3, cy’ubuhanuzi iki nicyo gihe cyabyo cyo gusohora uko niko Uwiteka avuze.Uhereye muri 2011-2015 abantu ntabwo batekereje neza ngo babone ko ibihanurwa bigiye gufata umwanya kugirango Uwiteka abahe akanya ko kwihana no guhindukira ahubwo bo bakomeje inzira zo gukiranirwa kugeza magingo aya Uwiteka Imana ntahutiraho atanga umwanya wo kwihana no kwigenzura kugirango hatazagira uvuga ko atahawe umwanya uhagije kuko nd’Uwiteka uca imanza zitabera.

Ubu rero igihe nari narabahaye cyo kwihana cyarangiye niyompamvu ureba ko ibyahanuye byegereje kumuryango ndetse byiteguye gusohora kugirango ubwoko bwanjye buruhuke uko niko Uwiteka avuga.

Dore abanyarwanda bararambiwe ndetse bageraho bavuga ko ubuhanuzi bubeshya kuko budasohora amaso y’ubwoko bwanjye yaheze mukirere ategereje ibyahanuwe,None bwira ubwoko bwanjye ngo nimutunganye inkuge kuko imvura y’umuyaga namahindu biraje kandi bizanye ubukana bukomeye kuko uko Uwiteka yabivuze ninako bisohoye uko niko Uwiteka avuze.

Impanda ya nyuma mu Rwagasabo!

 

plaguesBabwire uti,iyi niyompanda ya nyuma abari mu ntegenke bazivemo,abaguye babyuke kuko ntishimira kurimbuka kubwoko bwanjye.Ahubwo bashake mu maso h’Uwiteka kugirango nzabere inkuge mu gihe cy’ibikomeye bije byuhuta kuko bigeze mu marembo ya gakondo yabakiranutsi.

Dore Malaika uzanye ibyo byago yamaze kuhagera ahagaze mu marembo!Ategereje guhabwa itegeko ngo atangire akazi,nuko rero mwana w’umuntu wumvise bavuga ngwiki ubwo witegerezaga.

Numvise bavuga ngo:Abashaka kwihagarika ntibihagarike iruhande rwizo nyama kuko ninyama zateguwe neza ndetse ziratunganywa kugirango abaza kuziteka zibagora bazoza.Nuko aramabaza ati,izo nkari waba wamenye icyo bisobanura?Ndasubiza nti oya Nyagasani!Arambwira ati,kutihagarika iruhande rwizo nyama nukudahirahira ngo bongere kuba bavuga amakuru yogusebya no gutuka igihugu cy’Umwami kazi.Kuko nibongera barahita bahaura nakaga gakomeye uko niko Uwiteka avuze.

Impamvu y’intambara mu karere kibiyaga bigari,n’INYENYERI y’Uwiteka yahaburiye irengero!

Uhereye mu mwaka wa 2005-2007 Uburayi n’America ngo babonye« inyenyeri izenguruka ku mu gabane w’ibyo bihugu,maze iburira ku mugabane w’Africa y’uburasira zuba.Uhereye icyo gihe,ibi bihugu by’ibihangange byatangiye guhangayika byibaza ngo niki,kigiye kuba mu isi yabazima?

Ibyo byatangiye gukora ubushakashatsi kuniko byavuzwe nabavugabutumwa bazaga kuvuga ubutumwa girango bamenye aho iyo NYENYERI yaba yaraburiye.Maze batangira kuneka babinyujije mubanyamasengesho basenga baba zungu.

Abanyamasengesho bagiye imbere y’Imana barasenga,ariko nta bwo Imana yabahishuriye kubera yuko basenze,ahubwo nta bwo Imana ijya ikorera mu bwihisho kuko ibyo ikora byose ntawubasha kuba yabikoma imbere.Ubwo ukurikije uko abo bavugabutumwa baba zungu bagiye bavuga abo jyewe ubwanjye nuyumviye bitari amabwire cyangwa ibihuha face to face.

Bavuze yuko babonye INYENYERI imanuka mu ijuru maze ikazenguruka mukirere cy’IBIYAGABIGARI, bivuze ngo n’Urwanda,Uburundi,Congo,Uganda,Tanzania wenda wogereho na Kenya.Ariko cyane cyane ngo iyo Nyenyeri yaraje ihagarara mu gahugu gato aba ariho icumbika.Bakoze ubushakashatsi ngo baje gusanga ar’igihugu cy’uRwagasabo.

AntoineUbwo bamenya yuko har’icyo Imana igiye gukora,ubwo inkozi z’ibibi zatangiye gushaka kumenya umugambi w’Imana yaba ifite ku Rwanda nibwo bahise barekura amafaranga menshi bayaha Pastor Antoine Rutayisire kugirango atangize ibyumba byamasengesho bityo abanyamasengesho bazajye bandika amayerekwa bityo batange za raporo kubakuru b’ibyumba byamasengesho bityo nabo bazamure raporo bayihe Pastor Antoine Rutayisire nawe ayihindure mucyongereza ayitange kubazungu ngayo nguko uko baneka umwuka w’Imana nubwo ntacyo bashobora kuba babikoraho cyangwa ngo baburizemo umugambi w’Uwiteka Imana yo mu ijuru.

Ubwo kugirango bahamye yuko ayo makuru arukuri,bashatse undi muvuga butumwa witwa SEBAKARA Sandrale umuherwa w’umunyamafaranga ubu asigaye abarirwa mu mamiliya yamanyarwanda,akaba umugabo ukijijwe kandi wimfura jye twarasenganye rwose ndetse arwanya imikorere yabafarisayo,ariko na none ntiyabashobora kuko bidashoboka ko uwo umwuka ukurwaho usibye kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo niwe uzawusenya.

SebakaraSebakara nawe yahawe inkunga nabanyamasengesho nyuma yuko uwo mugambi Antoine yari yaratangije ntabwo waje gukomeza aho byapfiriye n’Imana ihazi,ariko nkeka ko nyuma yuko Antoine abereye Pastor agahabwa izindi nshingano ntawundi wabashije kwitangira uwo murimo urimo utunyungu tutagaragara twihishe inyuma yamasengesho.

Nibwo abazungu iryo perereza ry’umwuka w’ubutasi kubwo gushaka kumenya amakuru y’iby’umwuka byaba bigiye kubera mu Rwagasabo.Nibwo SEBAKARA yahuye n’umuhanuzi Majeshi Leon bamutumiye muri icyo cyumba cy’abanyamasengesho ndetse banifuzaga ko yababera umunyamuryango,ariko ntibyaje gushoboka kuko byari mu minsi ya nyuma yogukurwa kubutaka bw’umwakagara.Nibwo umuhanuzi Majeshi Leon yaganirije abo bose bari muri ayo masengesho ababwira ibizaba mu rwagasabo nk’uko Uwiteka Imana yabimubwiye,ubwo yababwiraga bandika mu gitabo cyinini cyane cyateguriwe kwandikamo amayerekwa nk’uko umuhanuzi Leon abivuga yatangiye saa 10hrs z’amanywa ageze saa 3hrs z’umugoroba.

Ubwo niko bandikaga ubuhanuzi.Bene data ngirango murabona neza uburyo abana bab’abantu arabahanga cyane uburyo baperereza umwuka w’Imana ngo babashe kumenya ibigiye kubaho mu isi yabazima niba bishoboka babiburizemo.Ariko ntibishoboka gusa sekibi bizeye ahora ababwira yuko bishoboka ko barwanya Imana bakaba bayinesha.

Ngiyo imvo n’imvano by’intambara irimo kubera mukarere kibiyaga bigari.Ikibazo cya mbere n’ikinyoma cyimitswe ku ntebe yabukunzi,ubugira kabiri,n’ikinyoma cyimitswe mu itorero ryiyitirira Kristo.Ubugira gatatu n’ubujiji cyangwa ubwenge bucye bugaragara mu bana b’Imana batazi ko umwanzi ari muri bo.

Bityo ugasanga abana bisi bafite ubwenge kurusha abana b’Imana very sad,birababaje cyane,niyompamvu mu gihe gisa nk’iki,Imana yahagarukije abantu baciye bgufi kandi binsuzugurwa kugirango izakoze isoni abitwa ko bakomeye,kugirango bizamenyekane yuko Kristo ari we mwana w’Imana ndetse akaba n’Imana.

Impamvu yibi byose n’ububyutse bwakomeje guhanurwa nabahanuzi,nyamara hashizekire kire Imana ivuga ko igiye kuvangura ibishimwa mu bigawa,ibyo bisobanuye yuko umugore udakwiriye kubana n’umugabo mu buryo bw’Imana butar’ubw’abantu,Imana igiye kubavangura kuko harabashakanye kubera ubuhanuzi bw’Abadayimoni banyuze mu bahanuzi bavangiwe n’umwanzi cyangwa biyitirira iryo zina ariko bakorera umwanzi kandi babizi neza icyo bakora abo bamaze gucirwaho iteka kuko nta mbabazi zabo zisigarijwe.

Imana ivanguye ihene mu ntama,ivanguye imvange mu itorero ry’umwana wayo ari we Umwami wacu Yesu Kristo,akaba n’imfura muri bene se,kugirango yitwa imfura muri byose.Bene data Uwiteka adushoboza uko dushoboye kuko dushobozwa byose na Kristo watubambiwe kugirango tubagezeho ubufasha bw’umwuka bityo ntimukomeze gutereganwa nk’umuhengeri wa buri kanya nkaho mukiri ab’Isi.

e-mail:nccleon@gmail.com

Skip to toolbar